UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI 25 NZERI 2023

Amahoro ntore z’Imana nshuti bavandimwe nkunda kandi dutaramanye umugoroba nk’uyu nguyu mbifurije umugoroba mwiza kandi mbifurije ibihe byiza kuri mwese nimugubwe neza mu rukundo rw’Imana ishobora byose kandi mwishimire mu rukundo rw’Imana koko kuko mwarutujwemo kandi mukaba mururimo mu buryo bukomeye kugira ngo ibyiza by’Ijuru bikomeze kunyuzwa muri mwe kuko muri imiyoboro iyoborera mu Isi yose kandi iyoborera muri bose mu buryo bw’agatangaza kugira ngo urukundo rw’Imana rukomeze gusenderera Isi yose kandi rukomeze gusenderera bose, ndi kumwe namwe mu kubashyigikira mu kubongera imbaraga n’ubutwari kugira ngo mutwaze kandi mutwarane muri byose ingoma y’Imana ikomeze kogera hose kandi urukundo rw’Imana rukomeze gusakara muri bose mu buryo bw’agatangaza, ntore z’Imana ndabakunda kandi ndabashyigikiye turi kumwe muri byose mu bikorwa bidasanzwe mu mirimo ikomeye cyane turi gukorera Isi yose cyane cyane mu guhindura ikiremwa muntu mu buryo bukomeye kugira ngo Mwene Muntu yongere asubirane isura ya kimana kandi Mwene Muntu yongere abe indorerwamo bose biroreramo.

Nimukomeze gutakambira amahanga yose kandi mukomeze gutakambira bose kuko ikiganza cy’Uhoraho yakiramburiye kuri buri wese mu buryo bukomeye kuko ari guhemba no guhana mu buryo butangaje, nimutakambire imbaga nyamwinshi kuko hari benshi bagiye kugwirwa n’uburakari bukomeye bwa DATA kandi bakaba bagiye kuvanwa mu nzira mu buryo bukomeye kuko tugiye kurigisa Mwene Muntu n’ikibi cye kugira ngo kive mu nzira bityo abagomba gutambuka batambuke kandi abagomba gukomera no gukomeza urugendo bakomeze nta kibakangaranya nta kibarangaje nta n’ikibahugije mu rugendo rwabo rwa buri munsi.

Nimukenyere mukomeze kuko muri ku rugamba rukomeye kandi mukaba muri abarwanyi bakomeye kugira ngo mukomeze kurwanira benshi kandi mukomeze kugarura benshi mu rukundo rw’Imana isumba byose amarembo arafunguye afunguriye bose abemera bemera kuyoborwa n’ijambo ry’Imana kandi bemera kuyoborwa n’urukundo rw’Ijuru ryose mu buryo bukomeye kuko ibihe turimo ni ibihe bidasanzwe buri wese agomba kugendera mu gushaka kw’Imana kandi buri wese agomba guhagarara yemye agahamya urukundo rw’Imana muri bose ashize amanga nkaba ngira nti ntore z’Imana mwatowe kandi mwatojwe urukundo rw’Imana nimukomeze musakaze izo mbaraga mu Isi yose kandi muzisendereze bose kuko Mwene Muntu icyo yibuzemo yibuzemo urukundo rumushyigikira kandi rumufasha muri byose kugira ngo yigobotore kandi ave mu nzara z’umwanzi agane urukundo rw’Imana, nimwe rero mugomba kubohora abo bose binangiye imitima bikomeyeho kuko hari benshi bayobye amayira bakayobya n’abandi mu buryo bukomeye akaba ari igihe cyo guhindura no guhindukiriza Mwene Muntu kugira ngo agarukire Uhoraho kandi agaruke mu nzira Uhoraho ashaka kandi ashima mu buryo butangaje, ni igihe rero cya buri wese kugendera mu gushaka kw’Imana mu buryo butangaje kandi bukomeye kuko uwanze kumva agiye kumvishwa kandi uwanze guhinduka akaba agiye guhindukirizwa ku ngufu mu buryo bukomeye kuko ububasha bwa DATA bwamanukiye Isi yose mu buryo bukomeye kugira ngo duhananture abo bose bikujije mu bubasha bw’Imana kandi abo bose biyitiriye ijambo ry’Imana kugira ngo tugaragaze ukuri kandi dutangaze ukuri mu buryo bugaragara kandi bufatika.

Nimukomeze rero kuba ku rugamba mutikanga kuko muri intumwa zatowe kandi mwatojwe n’Ijuru ryose kugira ngo mwamamaze amahoro muri bose  kandi muyasakaze muri bose mu buryo bw’agatangaza, nimutambuke mutikanga mutambukane ishema n’isheja kuko muri kumwe n’Uhoraho kandi abatagatifu bose bakaba bari kumwe namwe mu buryo bukomeye kuko bifatikanyije namwe muri uru rugendo kandi kuri uru rugamba kugira ngo mubohore benshi kandi mugarure benshi, bamanukiye kwihuza na Mwene Muntu mu buryo bukomeye kugira ngo Mwene Muntu ahinduke kandi ahindukirire kuko hagabwe ingabirano nyinshi kuri Mwene Muntu kandi urumuri rukaba rwaramanutse mu Isi mu buryo bukomeye ko twarushimangiye mu buryo butangaje kugira ngo Mwene Muntu azibukirire ave ku kibi ahindukirire agaruke ku rukundo rw’uwamuhanze bityo aberwe no gusingiza Uhoraho mu buzima bwe bwa buri munsi, Mwene Muntu kuko umwanzi yamuhumye kandi yamwigaruriye akamunangiza umutima aho kugira ngo Mwene Muntu abone ibyiza Uhoraho akomeje kumugirira kandi abone ko impuhwe z’Uhoraho zikomeje kumanukira Isi Mwene Muntu yakomeje kunangira umutima akomeza kohoka ku by’umwanzi kandi akomeza gukurikira umwanzi mu kwikuza no kwikunda aho kugira ngo bubahishe igitinyiro cy’Imana no kugira ngo bakuze ijambo ry’Imana ryogere kandi risagambe hose Mwene Muntu akomeza kugenderana mu by’umwanzi kandi akomeza kugirana umushyikirano n’umwanzi mu buryo bukomeye, ni igihe rero turi guhambura abo bose umwanzi yahambiriye kuko hari benshi yahambiriye nabo ubwabo batabizi kubera ibya karande byagiye bibakurikira mu buryo bukomeye aho kugira ngo Mwene Muntu abone ukuri agakomeza kugendera mu mwijima aho kugira ngo agane urumuri agakomeza kugenda yikururira akaga gakomeye agana umwijima w’umwanzi.

Ni igihe rero cyo kugira ngo abo bose bagobotorwe bagarurwe mu murongo kandi bagarurwe mu rumuri rwa DATA kuko nta n’umwe tuzasiga kandi nta n’umwe tuzaciraho umurongo kuko n’abo bose mubona bakomeje kwinangira umutima abo bose bakomeje kwikomeraho isaha n’igihe cyabo kirahari cyo kugira ngo bahindukirire bagarukire Uhoraho kandi bagaruke mu murongo bagomba kugenderamo, hasigaye igihe gitoya niyo mpamvu mubona umwanzi ari kwidegembya mu buryo bukomeye kuko yavuye hasi kugira ngo arebe agahe gasigaye ko yagakoresha kugira abo yigarurira ariko kandi agasanga ibyo byose ni imfabusa kandi agasanga ibyo byose ni amanjwe kuko nta na hamwe ashobora gutega imitego kugira ngo atege intore n’intumwa zatojwe kandi zatowe kuko aho atega hose asanga byamushibukanye mu bambari be n’abemeye kumurikira n’abemeye kohoka ku bikorwa bye, nimuhumure rero ndabahumurije kandi ndabakomeje ntimuhungabane kandi ntimukuke umutima ibihe nitwe tubyibereyemo kandi urugamba nitwe turwibereyemo mu buryo bukomeye icyo tubasaba ni ugutuza mukirundurira urukundo rw’Imana mugaturiza mu isengesho amanywa n’ijoro ntimukagoheke iteka muhore mwumva ko muri abasirikari ku rugamba mugomba kurwanirira benshi kandi mugomba gutabara benshi mu buryo butangaje, kuri uyu munsi rero ni ibikorwa bikomeye twakoreye Isi yose kandi imirimo ikomeye twagaragarije Isi cyane cyane Mwene Muntu kuko hari benshi twagaruye mu  murongo kandi akaba ari benshi twasakajeho ububasha bwa DATA.

Uyu munsi wari umunsi wo gukumira ikibi no kwamagana ikibi mu kujajanga imbaraga zose z’umwanzi no kuribata ibikorwa byose by’umwanzi kugira ngo umwanzi agaragarizwe ko nta jambo afite kandi nta bubasha afite nta n’uburenganzira afite ku kiremwa muntu uko bwije n’uko bukeye rero Sekibi tumugaragariza ko nta jambo afite kandi nta ruhare afite muri iki gihe rero akaba ari kugenda asirimbya imigeri kugira ngo arebe ko hari abo yatera utwondo bityo bakihugiraho bakitindaho bitekerezaho, ibyo byose ni ibikangisho by’umwanzi ibyo muhura nabyo byose ntibikabakangaranye kuko ibyo byose ni ibitero by’umwanzi kandi ni ibyo umwanzi aba yashatse kubagabaho kugira ngo arebe ko mwakwihugiraho bityo mugatinda mu makoni aho kugira ngo mushibure mwihute mugatinda mwitekerezaho mu bitekerezo byanyu n’amarangamutima yanyu, nta handi umwanzi afite ubuhungiro kandi nta handi ashobora gufatira Mwene Muntu uretse mu bitekerezo no mu marangamutima kuko ari ho honyine ari kugenda yububa kugira ngo abone Mwene Muntu, nkaba ngira nti nimukomeze mufunge inzugi zose kandi mukomeze mufunge imyenge yose ashobora kwinjiriramo bityo mugume mu rukundo rw’Imana, urukundo rw’Imana nirwogere kandi rusagambe mu buzima bwanyu bwa buri munsi kugira ngo mukomeze gukora imirimo n’ibitangaza kandi mukomeze gukora imirimo ikomeye muri bose, ndi kumwe namwe mu buryo bukomeye kandi abaziranenge b’Uhoraho bamanutse mu buryo bukomeye kugira ngo bihuze n’abaziranenge bo mu Isi mu gukora imirimo n’ibitangaza mu guhindura no guhindukiriza mu kubohora no kubohoza mu gusakaza ububasha bwa Rubasha kugira ngo mukomeze mushobozwe byose kandi mukomeze mutezwe intambwe muri byose kugira ngo urukundo rw’Imana rurusheho kogera muri bose kandi rurusheho gusagamba muri bose.

Nimukataze rero turi kumwe Ubutatu Butagatifu buri kumwe namwe mu buryo bukomeye ari yo mpamvu mutagomba kwigunga kandi mutagomba kwiheba ahubwo iteka mugomba guhorana ibyishimo n’umunezero mwishimira ko Ijuru ryose riri kumwe namwe kandi ryamanutse kugira ngo ribane namwe bityo mushyigikirwe mu mirimo yanyu ya buri munsi kandi mu butumwa bwanyu bwa buri munsi, ubutumwa murimo ni ubutumwa bukomeye cyane kandi ni umurimo ukomeye cyane mwe ubwanyu mutakwibashisha uretse imbaraga z’Uhoraho n’ikiganza cy’Uwiteka Imana kibahoraho kugira ngo dukomeze kubahindira kandi dukomeze kubamaganira imbaraga zose z’umwanzi mu bubasha bukomeye, nimukomeze rero murangamire uruhanga rwa DATA kugira ngo akomeze kubamanuriramo imirasire y’urumuri rwe kugira ngo iteka mube indorerwamo mumurikire bose kandi urukundo rw’Imana rukomeze kugera kuri bose ababi n’abeza ko nta n’umwe ugomba gusigara inyuma kandi nta n’umwe ugomba gusubika urugendo buri wese agomba gukataza kugera ku ndunduro kuko urukundo rw’Imana rwamanutse kugira ngo rubashoboreshe byose kandi rubafashe byose kuko urukundo rutarambirwa kandi rutananirwa iteka ruhimbazwa n’ukuri kandi iteka rugahora rusagamba kandi rusenderera muri bose kuko nta n’umwe ruheza kandi nta n’umwe rwirengagiza.

Namwe rero nimuruturemo kandi murwogemo kuko ari inyanja ngari mwatujwemo mu buryo bukomeye kugira ngo muvomerere amahanga yose kandi muvomerere Isi yose muvomerere buri kiremwa cyose kiri mu Isi haba abato ndetse n’abakuru kuko buri wese mumufiteho ububasha kandi mumufiteho uburenganzira bwo kumukebura no kumuhindukiriza kugira ngo agarukire urukundo rw’Imana, ntihakagire rero uwo mureba nabi kandi ntihakagire uwo mucira urubanza ntihakagire uwo mujora ntihakagire uwo mureba ijisho ribi iteka urukundo rw’Imana nirubarange muri byose, Mwene Muntu arimo kugenda abashakashakaho impamvu kuko ari kugenda abitoratoraho kuri kariya na kariya akaba ari kugenda yungikanya kariya na kariya kugira ngo abone ibyo abashinja kandi abone ibyo abarega, nkaba ngira nti ntore z’Imana nimuhumure uru rugamba nitwe tururiho mu buryo bukomeye icyo musabwa ni ukuba mu rukundo rw’Imana n’impuhwe z’Uhoraho zikabasabagira mu buryo bukomeye kuko musabwa urukundo rukomeye kugira ngo rubabashishe kandi rubafashe gutsinda ibyo byose bibugarije kuko umwanzi agiye kubaturaho byinshi kandi akaba agiye kubagabaho byinshi kuko inama zikoranye hirya no hino zo kubigaho kugira ngo umwanzi arebe ko yabinjirira ariko nkaba ngira nti kuri buri wese nimuhagarare ku mazamu yanyu muhagarare mwemye kuko buri wese yatojwe mu buryo bukomeye, buri wese icyo asabwa arakizi ku rugamba kuko nta n’umwe ukibwirizwa mwese buri wese afite intwaro nimuzifate mujye ku rugamba iki ni igihe cyo kujya ku rugamba mukomeje kandi mushikamye muhagaze mwemye kuko ari igihe cyo kurwanirira ukwemera kwanyu kandi akaba ari igihe cyo kuzamura amabendera yanyu mu buryo bukomeye kugira ngo ukwemera kwanyu kuramire benshi kandi gutabare benshi mu buryo butangaje.

Ni igihe rero cyo gutabara benshi kandi ni igihe cyo kuramira benshi kuko urukundo rw’Imana rugiye kwigaragaza muri mwe kandi rukaba rugiye kwigaragaza mu buzima bwanyu, ndi kumwe namwe rero muri byose ndabashyigikiye muri byose kuko mbaherekeje mu rugendo rwanyu rwa buri munsi isegonda ku rindi mba ndi kumwe namwe nta na rimwe njya kure yanyu iteka mbahora bugufi kugira ngo nkomeze kubarengera kandi nkomeze kubatabara, mwakire urukundo rwanjye kandi mwakire ubwenge ubuhanga n’ubushishozi murusheho gusobanukirwa n’iby’ingoma y’Ijuru kandi murusheho gusobanukirwa n’ibyiza bya DATA mwatujwemo kandi mwahishuriwe mwasobanuriwe mu buryo bukomeye, oya ntimukijijishe kandi ntimukigire injiji kuko mwajijuwe mu buryo bukomeye kugira ngo mukomeze kuba mu rumuri kandi mukomeze kuba mu rukundo rw’Imana isumba byose, amahoro y’Imana nakomeze aganze mu buzima bwanyu kandi ibyiza by’Ijuru ryose mukomeze kubituramo mutikanga kandi mudakangarana kuko mwabitorewe kandi mwabitorejwe kugira ngo mubituremo kandi mutungeho umurage bityo muramire benshi kandi mutabare benshi mu gutabarura impabe zajyanywe kure n’umwanzi kugira ngo zigarurwe mu murongo kandi zigarurwe mu butungane bw’Imana isumba byose.

AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA KURI MWESE UMUGOROBA MWIZA MURARE AHARYANA NDABAKUNDA NTORE Z’IMANA NSHUTI ZANJYE NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *