UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 16 NYAKANGA 2025
Amahoro amahoro mbifurije igicamunsi cyiza kuri buri wese, nimukomere kandi mukomeze urugendo ndabashyigikiye kandi ndabakomeje mu bikorwa bya buri munsi, ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane; mbifurije kugubwa neza kuri uyu munsi kandi mbifurije kugubwa neza mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, kuko koko twarufunguriye muri mwe kandi tukaba twururukirije mu buzima bwanyu byinshi bikomeye kuri uyu munsi, kuko hari imbaraga dukomeje kubaha mu rukundo rwacu rukomeye, kugira ngo zibashyigikire kandi zibakomeze mu minsi mibi; ngaho nimukomeze urugendo murakunzwe kandi murashyigikiwe kuko mbambitse imbaraga kandi nkaba nkomeje kubaha gukomera muri buri kimwe cyose, kugira ngo mukomere kandi murusheho gukomeza urugendo nta kibagamburuza.
Ntore z’Uhoraho Imana, mbafashe ikiganza kandi nkomeje kubambika imbaraga z’urukundo rwanjye kugira ngo zihore iteka zigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, bityo muhore mutsinda kandi muhore mutsemba ibikorwa by’umwanzi byose aho biva bikagera, kuko ubwo bubasha mubufite kandi mukaba mwarabuhawe na DATA, kuko byose ari we bikomokaho kandi imirimo mukomeje gukora muri iki gihe, akaba akomeje kubabera Umugenga ndetse n’Umuyobozi wa buri munsi; nimwishimire ko mwatowe kandi nimwishimire ibikorwa mwashyizwemo uno munsi, kuko koko mwagizwe abasirikare ku rugamba kandi mugashyirwa mu kibuga cy’umupira kugira ngo murwanye umwanzi kandi mumutsinde ibitego mwivuye inyuma kuko mushyigikiwe koko n’ingabo z’abamalayika ndetse n’abatagatifu, kugira ngo zibashyigikire muri buri kimwe cyose kandi zibarwanirire kuko koko turi mu ruhande rwanyu, bityo rero hakaba ari nta kizabavogera duhari kandi akaba ari nta kizabagamburuza ku mugambi wa DATA we wabashyizeho kandi akabashinga ibi bikorwa bitoroshye, natwe rero tukaba duhari kugira ngo tubarwanirire kandi turusheho kubitaho iteka ryose, tuvomerera roho zanyu kandi turushaho kubateza agatambwe, kugira ngo iteka ryose muhore mujya mbere mu rukundo rwacu mu buryo bukomeye.
Ndabakunda cyane kandi ndabashyigikiye mbambitse imbaraga z’urukundo rwanjye, nimwishime munezerwe kuko mumfite nk’ubabereye ku rugamba kandi nkahora mbasabira igikwiriye kandi icy’ingenzi kuri DATA kugira ngo mubashe kukironswa kandi mubashe kugishyikirizwa buri munsi nta nkomyi; ndahari rero ndaganje mu bikorwa byanyu kandi ndahari mu rukari rw’Uhoraho Imana, kuko nejerejwe no kwibanira namwe kandi nkaba mpaganje mu mirimo idasanzwe, kugira ngo dukorane ibikorwa bya buri munsi kandi tugendane mu mirimo idasanzwe ya buri munsi, kuko naje kwigaragariza muri buri wese muri mwe, kandi nkaba naraje kugendana namwe mu njyana y’ibikorwa bya DATA, kugira ngo ndusheho kubishyigikira mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu kandi ndusheho kubishyigikira cyane cyane mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko hari byinshi dukomeje gukorana kandi hakaba hari byinshi nkomeje gukorera mu isengesho ryanyu ritaretsa rya buri munsi; nimukomeze rero kujya mbere murakunzwe kandi murashyigikiwe kuko Ijuru ryose twururutse kugira ngo tubafashe kurwana urugamba twivuye inyuma kandi tukaba twarurukiye kubafasha ndetse no kubafata ikiganza, kugira ngo dutsinde kandi dutsiratsize ibinyabubasha byose byaza bishaka kubagiraho ijambo, ibyo byose tukaba dukomeje kubyima umwanya ndetse n’ibyicaro mu buzima bwanyu bwa buri munsi.
Nimwumve ko muri mu rukundo rw’Uhoraho Imana bityo iteka muhore muteta kandi muhore muhirwa amata meza y’ikivuguto y’Ijambo ry’Imana, kuko turibagezaho uko bwije n’uko bukeye, kandi tugahora turisesekaza kuri roho zanyu kugira ngo zitohagire kandi zirusheho kuba koko mu rukundo rw’Uhoraho Imana; mbambitse imbaraga kandi ndabashyigikiye nimukomere kandi mukomeze injyana y’urugamba, nanjye ndi rwagati yanyu ndabashyigikiye kandi nkomeje kubambika imbaraga z’urukundo rwanjye, kugira ngo zihore iteka zigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi.
AMAHORO TURI KUMWE NDABAKUNDA, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA KANDI KUGUBWA NEZA, TURI KUMWE TURATARAMANYE NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO.