UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 29 NYAKANGA 2025

Mbifurije umunsi mwiza Biremwa bya DATA dutaramanye, mbambitse imbaraga kandi mbahaye urukundo rwanjye mu buryo budasubirwaho, ndi Malayika Rafayeli utaramanye namwe igitondo nk’iki ngiki kugira ngo mbakomeze kandi ndusheho kubasesekazaho ububasha n’imbaraga bikomeye bikomoka muri Uhoraho Imana kuko abingabira uko bwije n’uko bukeye bityo rero namwe nkaba naje kubagabira byinshi byiza kuri uyu munsi, kugira ngo bibashyigikire mu rugendo rwanyu kandi bibakomereze intambwe kuri buri umwe umwe wese; nimwakire rero imbaraga nyambaraga kuri uyu munsi kandi nimwakire ububasha buvuguruye, kugira ngo buvugurure buri wese kandi bukomeze buri wese aho ava akagera, kuko naje kubakomeza kandi nkaba naje kubaha imbaraga zikomeye kugira ngo muzisanzuriremo cyane cyane kuri uyu munsi bityo zibafashe kugera ku mutsindo nyakuri kandi zibafashe kurushaho kwitagatifuza koko kuri roho zanyu ndetse no ku mibiri.

Nimwakire rero impamba ibaherekeza cyane cyane kuri uyu munsi, muri izi ntangiriro z’icyumweru kuko nje kugendana namwe kandi nkaba nje kubashyigikira ndetse no kurushaho kubakomeza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kugira ngo imirimo yanjye n’iya DATA birusheho kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, bityo murusheho koko gukomeza benshi bari hirya no hino, cyane cyane abo bose bari kudandabirana kandi abo bose babuze uko bagira mu buzima bwabo bwa buri munsi, tukaba twaje kwifatikanya namwe, kugira ngo dukomeze kubabera ikiramiro ndetse n’igihozo mu buzima bwabo bwa buri munsi, kuko hari benshi babuze uko bigira kandi hakaba hari benshi babuze icyabaramira mu rugendo rwabo, ariko igihe nk’iki ngiki tuje guhumuriza kandi tuje guhashya ibikorwa by’umwanzi aho biva bikagera, cyane cyane ibikomeje kubuza abacu amahwemo ndetse n’amahoro kugira ngo koko tubasendereze amahoro ndetse n’umutekano bidukomokaho, kuko Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera twakirazwe kandi tukaba tugikunda mu buryo bwimbitse, ni yo mpamvu rero tutifuza ko hari na kimwe cyacyangiza kandi nta na kimwe cyakibuza amahwemo ndetse n’umutekano, tukaba rero dukomeje kurinda kandi tukaba dukomeje gucungira umutekano buri wese kugira ngo arusheho guhabwa imbaraga koko zo kurwana urugamba mu buryo bwimbitse kandi arusheho guhabwa ububasha ndetse n’ubushobozi bwo kumenya kwitwara mu gihe gikwiriye, kugira ngo hatabaho koko gufungurira umwanzi kandi hatabaho koko kwikururira umwanzi mubizi neza kandi mubishaka, ahubwo nimurusheho gukenga kandi murusheho kuba maso kugira ngo murusheho guhunga imigambi ya Nyakibi aho iva ikagera, kuko mwahawe ubwenge bwo kumenya gutarura ikibi cye cyose aho kiva kikagera kandi mugahabwa ubuhanga ndetse n’ubushishozi bwo kumenya kugenda neza cyane cyane muri ibi bihe bikomereye abemera ndetse n’abatemera bose aho bava bakagera, kuko koko dukomeje kugaba ubuhanga ndetse n’ubushishozi ku bari maso kandi ku bakomeje kugendera ku isezerano ryanjye na DATA, abo bose dukomeje kubahishurira byose kandi dukomeje kubaha byinshi cyane bibafasha mu rugendo rwabo rwa buri munsi, kugira ngo koko barusheho kwitandukanya n’ikibi cy’umwanzi aho kiva kikagera.

Namwe rero mwahishiwe byinshi kandi mwahishuriwe byinshi ni ngombwa kumenya uko mugomba kubitwara ndetse n’uko mugomba kubyitwaramo, bityo mukamenya gutandukanya ikibi n’icyiza mu buzima bwanyu bwa buri munsi kugira ngo ikiri icyiza koko kirusheho gusigasirwa mu buzima bwanyu kandi kirusheho kurindirwamo ndetse no gucungirwa umutekano, bityo ikibi mugihungire kure kandi ari nako musezerera umwanzi gica kandi Nyakibi aho ava akagera, kugira ngo ijambo rye ndetse n’ububasha bwe bitabagiraho ijambo kandi bitabagiraho ububasha, ahubwo iteka ryose mugahora mumwima amatwi kandi mugahora mumwima urwinjiriro cyane cyane mu buzima bwanyu, mugahora mufunze amazamu yose ndetse n’aho yakwinjirira hose, ahubwo mugahora mufungurira Roho Mutagatifu kugira ngo aganze kandi ature mu mitima yanyu, abayobore kandi ababwirize icyo gukora buri munsi.

Nanjye rero ni cyo mbifuriza kandi nicyo mbifuzaho iteka n’iteka n’iteka kuri buri wese kugira ngo koko aho muri hose muhore muri intwari kandi muharanire guhora mutsinda ku rugamba mwashyizweho nk’abarwanyi kugira ngo murwanirire Isi yose kandi murwanirire buri Kiremwa cyose aho kiva kikagera; imbaraga rero dukomeje kuzibaha kandi ububasha ndetse n’ubushobozi dukomeje kubwururukiriza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo namwe mube intwari ku rugamba kandi mube abadakomwa mu nkonkora n’umwanzi, ahubwo iteka ryose muhore muharanira guhashya ibikorwa bye bibi kandi bibisha kandi muhore muharanira kwegezayo imbaraga ze zose aho ziva zikagera, kuko ububasha mubukomora muri njye kandi mukabukomora muri DATA, bityo rero nimubwakire cyane cyane kuri uyu munsi kuko naje kububaronsa kandi nkaba naje kubaha imbaraga koko, zibashyigikira mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kugira ngo murusheho kuvoma kandi murusheho kuvomererwa kuri roho zanyu.

Naje gukorana namwe byinshi cyane kandi naje kugendana na buri wese, ngaho nimurusheho kuba maso kandi murusheho gusenga bityo murusheho kwitegura ndetse no gutegerezanya ibyishimo bikomeye ndetse n’ukwizera gukomeye, umunsi w’Uhoraho Imana yageneye buri Kiremwa cyose ko azaza kwishimana na we kandi akaza gutaramana na we, cyane cyane mu bazaba barakoze neza kandi abazaba baragendeye mu nzira ze nk’uko abyifuza; namwe rero mwarateguwe kandi mukomeje gutegurwa uko bwije n’uko bukeye, ngaho rero nimuharanire kugendera mu nzira y’icyo abifuzaho kandi muharanire kugendera mu gushaka kwe uko bwije n’uko bukeye, natwe turahari kugira ngo dukomeze kubasindagiza mu rugendo rwanyu kandi dukomeze kubasimbagiza kuri buri umwe umwe wese, bityo tubakomereze intambwe kandi tubashyigikire cyane cyane mu cyo tubifuzaho.

NIMUGIRE AMAHORO KUGUBWA NEZA KANDI GUKATAZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MALAYIKA RAFAYELI UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA, TURATARAMANYE KANDI NDABAKOMEJE MU BIHE NK’IBI NGIBI, NIMUGIRE AMAHORO KANDI KUGUBWA NEZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *