UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 23 GASHYANTARE 2024

Ntumwa za DATA kandi ntore z’Uhoraho Imana kandi biremwa bya Yezu Kristu, mbifurije umunsi mwiza kandi ibihe byiza kuri buri wese, mbifurije gukomera ndetse no gukataza mu rukundo rutagatifu rw’Uhoraho kuko DATA akomeje kubasendereza byose kandi akomeje kwagura imbavu zanyu kugira ngo iteka ryose mukomeze mwizihirwe mu rukundo rwe kandi mukomeze mwakire ibyo byiza bye by’agatangaza akomeza kubagabira kandi akomeza kubasendereza, ndi kumwe namwe mu kubatagatifuza, mu kubahaza ibyiza by’urukundo rwa DATA, gukomeza ibyo byiza ndetse no kuvugurura byose muri mwebwe kugira ngo ububasha butagatifu bw’Uhoraho bukomeze gutura muri mwe kandi ijambo ritagatifu rya Yezu Kristu rikomeze kuyobora intambwe zanyu kandi mukomeze kumurikirwa n’ibyiza Uhoraho Imana akomeza kubahunda kandi akomeza kubasendereza.

Mbakomeresheje urukundo rwanjye kandi mbakomeresheje ububasha bwanjye butagatifu kugira ngo bukomeze intambwe zanyu bityo buri muntu wese akomeze kwizihirwa kuko iteka ryose nkomeje kubasendereza ibyiza kandi nkomeje kubarinda ibitero byose by’umwanzi, mu gukura mu nzira ikibi cyose cy’umwanzi kandi gukorana namwe imirimo ikomeye umunsi ku wundi, kugira ngo urukundo rwa DATA rukomeze ruture muri mwebwe ; ndi kumwe namwe muri iki gitondo ndi Malayika Rafayeli kugira ngo iteka ryose nkomeze kubahunda ibyiza by’Ijuru kandi nkomeze intambwe zanyu, mwakira ibyiza bitagatifu by’Uhoraho kandi mukomeza kunogerwa n’ububasha butagatifu bwa DATA, bukomeze intambwe zanyu kandi bukomeze gukomeza ubuzima bwanyu bwa buri munsi ; niyo mpamvu ndi kubateza intambwe ku buryo bukomeye kandi turimo gukorana imirimo ikomeye, ku bw’ubw’ubwitange bwanyu ndetse n’urukundo mukomeza kugenda mugaragariza Isi yose kugira ngo benshi bakomeze kuronka umukiro kandi benshi bakomeze kuronka ibyiza bikomeye kandi by’agatangaza DATA akomeza kugabira Isi kandi akomeza kugabira Mwene Muntu.

Mbahaye umukiro mutagatifu kandi mbahaye ibyiza by’agatangaza bya Yezu Kristu kuko kuri uyu munsi yabageneye ibyiza byinshi kandi yakomeje guhaza roho zitabarika urukundo rwe rutagatifu kugira ngo benshi bakomeze kumugarukira kandi bagarukire urukundo rwe rukomeye kuko benshi bakomeza gutagatifuzwa bakira ibyiza bye bitagatifu kandi banogerwa n’umukiro udasanzwe yageneye Isi kandi yageneye Mwene Muntu muri iki gihe ; mbahaye ubutwari, nimukomere kandi mukomeze gukataza mu cyiza cyose DATA yabateganyirije kandi yabateguriye, bityo intambwe zanyu zikomeze gukataza zigana icyiza kandi zakira ububasha butagatifu bw’Uhoraho kugira ngo mukomere kandi mukomeze kunezerezwa n’umugisha mutagatifu DATA yabageneye kuri uyu munsi, nanjye mbahaye imbaraga zanjye kandi mbakomeresheje ububasha bwanjye butagatifu kugira ngo iteka ryose mukomeze kwizirika ku ijambo ry’Uhoraho Imana kandi rikomeze kuyobora intambwe zanyu umunsi ku wundi kugira ngo urumuri rwe rukomeze rubacanirwe kandi rikomeze riberekeze ku cyiza cyose yifuza kandi DATA yabageneye, akomeza kugenda abasendereza umunsi ku wundi.

Nimukomeze mwitangire ingoma ye ntagatifu mu Isi kandi mukomeze mwitangire ijambo rye rikomeye, kuko mukomeza kugenda mukora imirimo ikomeye kandi koko mukomeza kwitanga kuko turushijeho kugenda dukorana imirimo ikomeye kandi idasanzwe, kuko igihe cyose ndi muri mwe kandi igihe cyose koko turi kumwe dukora imirimo ikomeye kandi dukora koko ibikorwa bikomeye kandi bitangaje, tugakumira ibitero byose by’umwanzi tugakiza kandi tugatabara ; tuzahura roho zose zitabarika mu Isi mu kuzigaragariza urukundo rukomeye, turi gukumira ibitero byose by’umwanzi kugira ngo urukundo rwacu rutagatifu koko rubashe kurohora roho zose kandi rubashe gukomeza kugeza ku musozo imirimo ya DATA ndetse no gukura mu nzira ikibi cyose cyashaka gutambamira umugambi w’Uhoraho Imana kuko ari igihe cy’urugamba rukomeye kandi ko ari igihe cyo gushyira mu ngiro ndetse no mu bikorwa bidasanzwe, ibikorwa byose bitagatifu Uhoraho Imana yatangije muri mwe kandi yatangije mu Isi yose.

Mbakomeresheje rero imbaraga zanjye kandi mbakomeresheje urumuri ruhoraho rwa DATA, rukomeza intambwe zanyu kandi rugakomeza guhindura imyumvire ndetse n’imitekerereze y’ibiremwa byose muri iki gihe kugira ngo benshi bagarukire urukundo rwa DATA kandi bose bagaruke mu nzira nzima y’ukuri kandi koko mu nzira y’urumuri rutagatifu rw’Uhoraho, kuko DATA yafunguye amarembo kandi akamurikira buri wese ukeneye gutega ibiganza kandi ukeneye kwakira ibyiza byagatangaza yageneye Isi kandi yageneye Mwene Muntu, Mwene Muntu ugomba guhinduka kandi agahindukirira ibyo byiza bikomeye by’Uhoraho Imana, akamuyobora mu nzira y’ukuri kandi akamuyobora mu nzira y’icyiza mu gutuganywa ndetse no gusukurwa, mu kugaragarizwa imbaraga zikomeye ndetse koko no gusenderezwa ibyiza by’ububasha bwe bukomeye yasendereje Mwene Muntu kandi yasendereje ikiremwa, kuko buri muntu wese akomeza kumuhamagarira ikiri icyiza kandi akomeza kumuhamagarira kwakira ibyiza by’urukundo rwe rutagatifu ndetse no kwakira ibyiza by’ijambo rye rikomeye yagaragaje mu Isi yose kandi yabuganije muri buri kiremwa cyose kugira ngo uwakiriye umukiro kandi uwanogewe n’ibyiza bitagatifu by’urukundo rwa DATA akomere kandi arusheho gukataza mu ntambwe idasubira inyuma kandi idatezuka ku byiza byose ; uwafashe icyiza wese ntakarekure kandi uwakiriye urukundo ndetse n’umukiro wa DATA wese ntakifuze kurekura ibyiza byose DATA yamugeneye kandi yamuhaye kuko igihe cyose DATA agomba kugaragaza byose muri mwebwe kandi akabagabira umukiro, kuko na we uwo yafashe wese atagomba kumurekura kandi atagomba kumureka ngo Sekibi abashe kumugiraho ububasha kandi abashe kugira icyo amukoraho, iteka ryose duhora tubarinze kandi duhora tubashyigikiye.

Nimukomezwe n’urukundo rwa DATA kandi namwe mwihatire kugira ngo koko mufate mukomeze kandi mwakire ibyiza bitagatifu Uhoraho Imana yabageneye kandi yabatagatifurishije igihe cyose, kuko igihe cyose ahora aganje muri mwe, abahaza ibyiza kandi abahunda urukundo rukomeye kandi rudasanzwe, rukomeza intambwe zanyu kandi rukomeza guha buri wese kwivugurura ndetse no gukomera agakataza mu gutera intambwe y’icyiza ndetse no gusanganira ibyiza by’umukiro we mutagatifu, bityo tukabamurikira kandi tukabasendereza ububasha bukomeye bw’Uhoraho Imana.

Nimukomeze muyoborwe n’urumuri rutagatifu rwa DATA kandi ingabo z’Ijuru zose yabasigiye kandi zibarangaje imbere, kuko zaje kubakomeza ndetse  no kwifatikanya namwe ku rugamba rwo gutabara ndetse no kuzahura Isi yose kugira ngo Uhoraho Imana koko ijambo rye rikomeze kumvikana mu Isi kandi Isi yose imenyereho ko DATA aganje muri mwe kandi ko igihe cyose ahora ari mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko ari we mwegamiyeho kandi akaba ari we koko ufite ubuzima bwanyu bwose mu kiganza.

Nimukomezwe n’ijambo rye umunsi ku wundi kandi mukomezwe n’ibyo tubagezaho, kuko tubagezaho ibyiza byose DATA aba yabateguriye kandi aba yabageneye umunsi ku wundi kugira ngo koko mukomeze gukataza mwakira ibyiza by’urukundo rwe kandi mwakira ibyiza by’ijambo rye ridasanzwe akomeza kugenda agaragariza mu buzima bwanyu kuko namwe yabagize abadasanzwe kandi akabaha gukomera ndetse no gushinga imizi bityo mukakira ukwemera guhamye kandi mukakira ijambo rye ritagatifu yatuje mu buzima bwanyu kandi yabasendereje ; nimukomeze muhazwe ibyiza by’ububasha bwe butagatifu kandi mukomeze muhazwe ibyiza by’ingoma ye kuko DATA yabateguriye ameza matagatifu kandi yabateguriye ibyiza byose, mwebwe mwese abafite inzara n’inyota, nimuze musange Uhoraho Imana kugira ngo abaruhure kandi koko arusheho kubagaburira ibyiza bitagatifu kandi arusheho kubagaburira ibigomba kubatunga kandi bikababeshaho, bityo mukanyurwa n’urukundo rwe rutagatifu kandi mukanyurwa n’ijambo rye rikomeye yabagaragarijemo kandi yabasendereje ; mbakomereje ubuzima kandi mbakomereje intambwe, abafite umutima ukeye musanganira ikiri icyiza kandi musanganira urukundo rutagatifu rwa DATA kugira ngo mukomere kandi mukomeze kwishimira ibyiza byose Uhoraho Imana akomeza gukorera mu buzima bwanyu kandi akomeze kubasendereza uko bwije n’uko bukeye.

Nimugire ubutwari muri byose kandi mugire kwambara imbaraga zifasha buri wese gushyira hamwe ndetse no gukataza kugira ngo abarushye mwese Uhoraho Imana abaruhure kandi abagaragarize ibyiza by’agatangaza ; nimukomere ku rugamba rero kandi mwihatire gukomeza gutera intambwe, mwakira ibyiza bitagatifu by’urukundo rwa DATA kandi mwakira ibyiza bitagatifu Uhoraho Imana yabageneye kandi yatagatifurishije Isi yose ; nimukomere ku rugamba kuko mbakomeje kandi mukomeze mutere intambwe y’icyiza musanganira urukundo rutagatifu rw’Uhoraho, kandi musanganira ibyiza bidasanzwe DATA akomeza gusendereza mu buzima bwanyu umunsi ku wundi.

Ndabashyigikiye kandi mbarangaje imbere, mbifurije igitondo cyiza kandi umunsi mwiza kuri buri wese, nimukomere kandi mugubwe neza, bityo mukomeze kwitabira umurimo mutagatifu wa DATA kandi kuko mukomeze kwakira ibyiza by’agatangaza DATA yabageneye kandi akomeza gusendereza mu buzima bwanyu umunsi ku wundi ; mbahaye ubutwari kandi mbahaye ubuzima buzima, iteka ryose nimukomere kandi mushyigikirwe n’ingabo z’Ijuru kuko zikomeza kuyobora ubuzima bwanyu kandi zikomeza kubohereza ku cyiza cyose ; umugisha wa DATA nubakomeze kandi ubasendere muri iki gitondo, bityo ibyo mukora byose birangwe n’umutuzo kandi birangwe no kwiroshya mu rukundo rwa DATA kugira ngo  mugire guhirwa mu mirimo yanyu ya buri munsi kandi mukomezwe n’ububasha butagatifu bwa DATA, bubaha buri wese kwivugurura ndetse no gukomera, kugira ngo   iteka ryose mukomeze kuzirikana ko DATA aganje muri mwe kandi n’ijambo rye ritagatifu rikaba riganje muri mwe, niyo mpamvu  nta n’umwe uzakozwa n’isoni ahubwo azagenera buri wese ikimukwiriye mu gihe gikwiriye kandi  icyo mushaka kubutagatifu bwe bwose  akakibagabira kandi akakibasendereza.

Nimwagure imitima yanyu kandi koko muhore mumutegeye ibiganza, mwumve iteka ryose ijambo rye rihora riganje muri mwe kandi ntacyo yabimye kandi ntacyo mwamuburanye, bityo iteka ryose mukomeze mugwirizwe urukundo kandi mukomezwe mu ntambwe zanyu za buri munsi, mwakira ibyiza bikomeye kandi koko mukomeza kunogerwa n’umukiro we mutagatifu yagabiye ubuzima bwanyu bwa buri munsi ; nimugire kwakira imbaraga zibakomeza kandi zibatagatifuza kandi mugire guhazwa mu byifuzo byanyu, kugira ngo   iteka ryose urukundo rwa DATA rukomeze ruture muri mwe kandi mukomeze mushishikare kandi koko murusheho kuba abagaragu b’Uhoraho Imana ku buryo bwuzuye kandi ku buryo buhamye ; ndabashyigikiye kandi mbarangaje imbere, nimugire amahoro kuri buri wese kandi mugire gutona, mutera intambwe kandi koko mukomezag gusanganira ibyiza bitagatifu by’Uhoraho.

Umunsi mwiza kuri buri wese kandi igitondo cyiza, ndi kumwe namwe kandi mbarangaje imbere kuri buri wese, kubashyigikira ndetse no kubarinda, kubatoza icyiza ndetse koko no kubakumirira ikibi cyose kugira ngo   koko nkomeze gusigasira ubuzima bwanyu, mburinda ikibi cyose kandi mburinda icyabuhungabanya kugira ngo iteka ryose koko mukomeze kwakira ibyiza by’ingoma ya DATA ndetse n’ibyiza by’umukiro Uhoraho Imana yabageneye kandi yabateguriye.

AMAHORO, AMAHORO, UMUNSI MWIZA KURI BURI WESE KANDI IGITONDO CYIZA NSHUTI ZANJYE KANDI BAVANDIMWE, NDABASHYIGIKIYE KANDI NDABARINZE KURI BURI WESE, NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO, AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *