UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 21 GICURASI 2025

Mbifurije umunsi mwiza Ntore z’Imana dukunda cyane, ndabaramukije kandi mbambitse imbaraga z’ububasha bwanjye kugira ngo ziture kandi zisenderere mu buzima bwanyu bwa buri munsi, ndi kumwe namwe rero ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane, kugira ngo nkomeze kubageza ku mutsindo kandi nkomeze kubageza ku ntsinzi, cyane cyane Uhoraho Imana yifuza kuri uyu munsi kuko hari ibikorwa bidasanzwe yaje gukorana namwe kandi hakaba hari imirimo idasanzwe twaje gukorana namwe cyane cyane nk’abamalayika ndetse n’abatagatifu, kuko twaje kubashyigikira mu rugamba rw’uyu munsi kandi tukaba twaje kubarwanirira kuri roho ndetse no ku mubiri, kugira ngo koko turusheho gushyigikira icyiza twabibye muri mwe kandi turusheho kukirinda, kugicungira umutekano ndetse no kurushaho kucyubaka mu buzima bwanyu, kugira ngo koko kigire ireme kandi gikomeze benshi mu rukundo rwacu ruhoraho.

Ngaho rero nimukomere ku rugamba ndabashyigikiye kandi mbambitse imbaraga z’urukundo rwanjye, kugira ngo zihore iteka zigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, mu guhinda kandi mu guhindura byose cyane cyane mu buzima bw’Ikiremwa Muntu, kuko twitabiriye uru rugamba kuri uyu munsi kandi tukaba twaje kubarwanirira koko mu buryo butangaje kandi mu buryo bwimbitse muri buri wese, kugira ngo koko buri wese aho ava akagera abashe gushyikirizwa imbaraga zikomeye kandi akomeze kwambikwa ububasha bumufasha gutsinda kandi bumufasha kuganza ikibi cyose aho kiva kikagera; erega hari benshi umwanzi akomeje kwigarurira mu buryo bwe bwa bucece, kandi benshi akomeje kugenda runono abashukisha ibihenda amaso, akabereka kiriya na kiriya ko gishashagirana nyamara kandi ari umuyaga uhuhera.

Murabe inyaryenge rero kandi muramenye gushishoza ikiri icyiza, kugira ngo koko nimusanga ari igikomoka ku mwanzi mugihungire kure kandi mugihindire kure, bityo mwakire iby’ingirakamaro kandi ibifasha roho zanyu kujya mbere; najye rero naje kubaronsa ibyo byiza kuri uyu munsi kandi naje kubavomerera amata meza y’Ijambo ry’Imana mu buzima bwanyu, kugira ngo riture kandi riganze ritegeke bityo Isi yose koko ikomeze kubabonaho urwunguko rukomeye, kuko muhurijwe hamwe mu rukundo rwacu kandi imbaraga zanyu tukaba dukomeje kuzihuriza hamwe mu isengesho ritaretsa rya buri munsi, kugira ngo koko zikore byinshi cyane kandi turusheho kuzitagatifurisha imbaga itabarika y’abari mu Isi, kuko koko dumeje guhindura byose mu rukundo rwacu ruhoraho kandi tukaba dukomeje guhinda byinshi mu mbaraga zacu zitavogerwa, kugira ngo turusheho gutandukanya ikibi n’icyiza muri Mwene Muntu, bityo Mwene Muntu wese aho ava akagera arusheho kwakira urukundo rwacu kandi arusheho kwakira imbaraga zacu zimushyigikira kandi zimukomeza mu rugendo rwe rwa buri munsi.

Ngaho nimwakire umugisha wanjye wa kibyeyi ubakomeza kuri uyu munsi kandi w’ibikorwa nk’ibi ngibi naje gukorana namwe mu gitondo nk’iki ngiki kandi mu munsi nk’uyu nguyu, kuko koko naje kurwanana namwe urugamba kandi nkaba naje kubageza ku mutsindo nyakuri, kugira ngo harusheho gushyigikirwa benshi kandi harusheho kurindwa benshi mu mbaraga zacu zihoraho, bityo turusheho kwifatikanya mu gutsinda umwanzi ibitego kandi mu kwenyegeza urumuri rwacu muri Mwene Muntu; mbahaye imbaraga rero kugira ngo mukomere mu rugendo kandi mukataze muri buri kimwe cyose kuko mbafashe ikiganza kandi nkaba mbambitse imbaraga mu buryo budasanzwe kugira ngo urukundo rwacu iteka ruhore rwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

AMAHORO AMAHORO MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MALAYIKA RAFAYELI UBATARAMISHIJE KANDI UBATARAMIYE KURI UYU MUNSI, MBIFURIJE IBIHE BYIZA KANDI UMUNSI MWIZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *