UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 18 GASHYANTARE 2024

Mbifurije kugubwa neza mu rukundo rw’Uhoraho Imana Umuremyi, Umugenga wa byose, wabatoye kandi akaba yarabatoranyije, akaba abashyigikiye mu bikorwa bye bikomeye kugira ngo akomeze intambwe z’ibirenge byanyu kuri buri wese, nshuti bavandimwe, nimugire amahoro kandi mugire gukomerera mu rukundo rw’Imana, nimukomezanye kandi mushyigikirane, mukomeze mukatarize icyiza kuko aho mugana ari heza kandi uwo musanganira ari Uhoraho Umuremyi, Umugenga wa byose, nimumwemere kandi mumwizere, ni Mudatenguha ntazabatenguha kandi ntazabatererana mu bihe bikomeye azajya abereka ububasha bwe kandi abereke imbaraga ze zikomeye ; nimukomeze rero kugira ibyeizero kandi mukomeze kugira ibyiringiro bizima turi kumwe, kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikirire hamwe mu rukundo rw’abana b’Imana nkomeze nshyigikire intambwe z’ibirenge byanyu kandi mbateze intambwe, mbatoze icyiza mu rukundo rw’Uhoraho, nimukomeze rero mushobore kandi mubashe kuri buri kimwe cyose kuko naje kubakomeza no kubashyigigikira kuri uyu munsi mu buryo bw’intangarugero ; nimugire amahoro kandi mugire gukomerera mu rukundo rw’Imana turi kumwe, kuko umunsi nk’uyu nguyu nururukiye kubasakazaho kandi kubururukirizamo ingabire z’Ijuru kugira ngo mukomeze mujye mbere mu kwemera no mu rukundo rw’Imana.

Mbifurije ibihe byiza kandi mbifurije kugubwa neza ntore z’Uhoraho Imana, Umugenga wa byose, mwebwe mushyigikiriwe mu rukundo rw’Imana, mwebwe muhabwa kandi mugasenderezwa ibyiza by’agatangaza umunsi ku wundi, bityo Imana ubwayo ikabikomereza kandi ikabishyigikirira, ikabihera umugisha wayo wuzuye, mwebwe mukomezwa iteka kandi mugashyigikirwa mu ntambwe z’ibirenge byanyu ; ndagira nti rero ntimukagwe kandi ntimugatsitare, nimuhore iteka ryose mu rukundo rw’Imana kandi muhore iteka mwambariye gutsinda muri Uhoraho, bityo muneshe, mushobore kandi mushobozwe muri byinshi no muri byose kugira ngo amahoro y’Imana y’igisagirane kandi urukundo rw’Imana rwuzuye, ruhanitse, ruhambaye, rusendereye rubuzure, rubasendere kuri buri wese ; naje kubakomeza kuri uyu munsi kandi nkomezanyije namwe urugendo kugira ngo nkomeze mbatazanurire amayira, mutambukane ishema n’isheja, mukomeze kubaho mu rumuri no mu rukundo rw’Imana ubuziraherezo.

Uyu munsi rero ni umunsi w’ibikorwa byacu bikomeye twaje kwifatikanyaho namwe mu bikorwa byinshi kugira ngo dukomeze tubururukirizemo urukundo n’urumuri rw’Imana, tubashoboze kandi tubashoborere kuri buri kimwe cyose kuko ibi ari ibihe byo gusubiza inyuma imbaraga zose z’umwanzi, kwigizayo imbaraga zose z’umwanzi, gukoma umwanzi mu nkokora, gutsemba no kuringaniza buri kimwe cyose kuko twaje kuringaniza ibitaringaniye, ibitagenda neza tukaba twaje kubigenza neza, twaje guhinda no guhigika icyitwa ikibi icyo ari cyo cyose ; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye cyane, ntore z’Uhoraho Imana Umugenga wa byose, nimukomeze kubaho kandi mukomeze kugwirizwa umugisha turi kumwe, mbarangaje imbere muri uru rugendo, nifatikanyije namwe muri byinshi no muri byose kuko naje kubahaza no kubuzuzamo urumuri n’urukundo rw’Imana kugira ngo buri wese muri mwebwe yumve ko akomereye mu rukundo rw’Uhoraho kandi nta handi mwabona amahoro n’ubuhungiro atari muri Uhoraho Imana nzima, Imana nzima yabahanze, yabahangiye umugambi, yabatoye kandi yabageneye iki gikorwa kugira ngo mujye muhora iteka ryose mwifatikanyije natwe abamalayika ndetse n’abatagatifu mu gukora imirimo ikomeye mu Isi  kandi mu gusakaza no gusendereza ububasha bw’Imana mu Isi yose, turi kumwe kugira ngo nkomeze kwifatikanya namwe muri icyo gikorwa, muri uwo murimo ubutaretsa kandi ubudahwema, kugira ngo dukomeze kwambura umwanzi ijambo aho yaryihaye kandi dukomeze kugaragaza ububasha bw’Imana mu Isi yose, mu biremwa byose, benshi bakurizeho kumenya urukundo rw’Imana kandi benshi bakurizeho kugarukira urukundo rw’Uhoraho kuko iki ari igihe cyo kugira ngo benshi barohoke kandi benshi babohoke, benshi bagarukire impuhwe n’urukundo by’Uhoraho mu buryo budasubirwaho kuko iki ari igihe cyo gukomeza ibiremwa byinshi mu Isi kandi akaba ari igihe cyo gusendereza mu Isi amahoro y’Imana n’urukundo rw’Imana, ubutaretsa kandi ubudahwema, kugira ngo dukomeze tuburize intera kandi dukomeze tubashyigikirire mu rukundo rw’Uhoraho.

Mbifurije rero ibihe byiza kandi mbifurije kugubwa neza ntore z’Imana, Uhoraho Imana yahaye gukomera kandi yabahaye gukomerera mu rukundo rwe, nimuganze, nimushobore kandi mutekane kuri buri wese kuko naje kubaha gutekana, guturiza mu rukundo rw’Imana, kuganza iteka kandi gusakazwamo urumuri rw’Imana ubuziraherezo ; naje kwifatikanya namwe kuri uyu munsi kandi naje kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo nkomeze mbaramburireho ibiganza, urukundo rw’Imana kandi umugisha w’Uhoraho ubuzure ubasendere kandi ubasabagiremo kuri buri wese ; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye cyane, nimukomeze mubeho kandi mukomeze muhazwe, musenderezwe ibyiza by’agatangaza kuko iki ari igihe twururukiye kubakomeza no kubashyigikira, kubabashisha no kubashoboza kugira ngo tugendane namwe tutabasiga kandi namwe mutadusiga kugira ngo dukomeze kubururukirizamo imbaraga z’Uhoraho zikomeye kandi ububasha ; iteka ryose n’ibihe byose turabikomereza rero kandi tukabishyigikirira umunsi ku wundi, tukabaha gukatariza mu cyiza kandi tukabaha gukomerera mu rukundo rw’Imana.

Ndabakomeje nshuti bavandimwe kandi nifatikanyije namwe muri byose, kuko iki ari igihe twururukije ububasha bw’Imana bukomeye muri mwebwe kandi tukaba twaje kubasendereza koko kugira ngo buri wese muri mwebwe akomeze kwiyumvamo iruhuko, kugira ngo buri wese muri mwebwe akomerere mu rukundo rw’Imana ; ntabwo ari igihe cyo guhagarara, ntabwo ari igihe cyo kureba hirya no hino, ahubwo ni igihe cyo kugira ngo uri mu rugendo akomeze akataze, uri kugenda akomeze akataze kandi umugenzi wese ufashe urugendo ye kureba hirya no hino ahubwo mukomeze muze tugende, uwafashe kugira ngo ntakarekure, uwambitswe kugira ngo ye kwiyambura, ahubwo buri wese wahawe icyiza akomeze akibumbatire mu biganza bye kuko iki ari igihe cyo kugira ngo buri wese akomeze azigame icyo yahawe kandi buri wese akomeze yizigamire kugira ngo buri wese akomeze ashyikirizwe ibyiza by’agatangaza mugabirwa n’Ijuru umunsi ku wundi ; naje kubakomeza no kubashyigikira kuri uyu munsi mu buryo bw’agatangaza kuko naje kubashyira mu rumuri no mu rukundo rw’Uhoraho ubuziraherezo, kugira ngo mukomeze gukataza kandi mukomeze gukomeza urugendo mu ntambwe z’ibirenge byanyu, mudatsikira kandi mudatsitara kugira ngo urukundo rw’Imana rukomeze kubuzura kandi rukomeze kubasendera.

Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye ntore z’Uhoraho Imana, nimukomere kuko naje kubakomeza no kubashyigikira kuri uyu munsi, nkaba ndi umutoza w’icyiza muri mwebwe umunsi ku wundi nkabahwiturira gukora icyiza kandi nkabatazanurira amayira, nkifatikanya namwe mu bikorwa byinshi bya buri munsi kugira ngo nkomeze kubururukirizamo urumuri rw’Imana isumba byose kandi mbakomeze mu rukundo rw’Uhoraho.

Mbifurije rero ibihe byiza kandi mbifurije kugubwa neza, nimukomeze kugwirizwa umugisha kandi mukomeze kubaho mu rukundo rw’Imana, naje kubasesekazaho kandi naje kubasenderezamo urumuri n’ububasha bwa DATA kugira ngo mukomeze kuzirikana urukundo rw’Imana yabakunze kandi mukomeze gutambukana ishema n’isheja kuko nifatikanyije namwe muri byinshi no muri byose kugira ngo mbahe amahoro yuzuye akomoka kuri Uhoraho, ntore z’Uhoraho Imana nkunda bana banjye, iteka ryose nifatikanya namwe, nshuti bavandimwe tugendana umunsi ku wundi, mwebwe mbereye byose kandi mwebwe mbonamo byose bityo tukagendana umunsi ku wundi, tukifatikanya mu kugoboka benshi no kugobotora benshi  mu nzara z’umwanzi, mu gushyigikira ibikorwa by’Imana mu Isi, uyu munsi naje kubakomeza no kubashyigikira mu buryo bw’agahebuzo kandi mu buryo butangaje, kugira ngo dukomezanye igikorwa cyo gushyigikira benshi mu Isi kandi dukomeze kururukiriza muri benshi mo urumuri, bityo benshi bumve kandi babone imbaraga z’Imana kandi bibonere byimazeyo ibikorwa by’Uhoraho mu buryo bw’agatangaza.

Mbifurije rero gukomera no kugubwa neza, nimukomeze mukatazanye ishyaka ndetse n’umwete turi kumwe kuri iki gikorwa kandi muri uru rugendo turi kumwe cyane, mbarangaje imbere bacuti bavandimwe kuko nifatikanyije namwe mu kubakomeza kandi mu kubashyigikirira mu rukundo rw’Uhoraho ; mbifurije ibihe byiza, gukomera no kugubwa neza, nimukomeze mukatarize icyiza, ntimukagwe kandi ntimugatsitare, ntimugasubizwe inyuma n’imigambi mibisha yose y’umwanzi, ahubwo iteka ryose nimugume mu rumuri no mu rukundo rw’Uhoraho, mukomeze murangamire Ijuru kuko ntacyo muzabura, mufite Ijuru kandi mufite Imana muri mwebwe, mufite Imana yabakunze kandi mufite Imana yabatoranyije kandi mufite Imana y’inyabubasha, yo ibarwanira ishyaka kandi ikabarwanira urugamba umunsi ku wundi bityo mugatsinda kandi mukanesha, mugashobozwa kandi mugashobozwa muri byinshi.

Mbifurije rero amahoro y’Imana kandi mbifurije umunsi muhire, nimukomeze mugubwe neza kandi mukomeze gukatariza icyiza turi kumwe, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye ntore z’Imana, nimugubwe neza, umunsi mwiza, ibihe byiza, kugubwa neza, ndabakunda kandi ndabashyigikiye mu rukundo rw’Imana, nimubeho kandi mugwirizwe umugisha, mukomere kandi mukomeze urugendo turi kumwe, iteka ryose mpora nifatikanyije namwe mu kugira ngo mbururukirizemo urumuri rw’Imana ubuziraherezo.

AMAHORO, AMAHORO, IBIHE BYIZA KUGUBWA NEZA, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE NTORE Z’UHORAHO IMANA UMUREMYI WA BYOSE, NIMUKOMEZE MUGWIRIZWE UMUGISHA KANDI MUKOMEZE GUKATARIZA ICYIZA TURI KUMWE, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO, AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *