UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 15 UGUSHYINGO 2024

Mbifurije igitondo cyiza, igitondo gihire kandi igitondo cy’umugisha kuri buri wese, turi kumwe mu njyana y’urugamba mu buryo budasanzwe, ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane, nimugire ibihe byiza Ntore za DATA dutaramanye, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye muri byose, nimukomere kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye mu mirimo yanyu mu buryo budasanzwe, ibikorwa byanjye rero nibikomeze kwigaragariza muri mwe kandi imirimo yanjye na DATA itajorwa ikomeze kwigaragariza mu ruhande rwanyu ibihe ndetse n’ibihe; nifatikanyije namwe rero muri byose kuko naje kugendana namwe mu buryo budasanzwe kandi nkaba naje kubafasha gutsinda ikibi ndetse n’igisa nacyo kuko dukomeje kugenda twimura ikibi mu Isi, kandi tukaba dukomeje kugenda tukimura muri Mwene Muntu; ni igihe rero gikomeye cyo gukumira ibitero bibisha by’umwanzi aho biva bikagera, kandi ni igihe cyo kubijujubya, ni igihe cyo kubitesha agaciro mu buryo bukomeye, kugira ngo koko turusheho kunyuguza ubumara bw’umwanzi muri Mwene Muntu ndetse no ku Isi hose muri rusange; nimukomeze rero umurava mu gukora icyiza kandi isengesho ryanyu rihore ribereye benshi inkingi ibakingira, kuko natwe nk’abamalayika dukomeje kugendana namwe mu buryo budasanzwe kugira ngo dukomeze kubahagararira ahakomeye kandi dukomeze kubatoza iby’urugamba aho biva bikagera.

Ngaho rero namwe nimukomeze gukoranira hamwe cyane cyane mu kurushaho kwiyegeranya kandi mu kurushaho gushyira imbaraga hamwe, kugira ngo dukomeze gutsindana umwanzi ibitego kandi dukomeze gutsiratsizanya ububasha bwe mu buryo bukomeye, kuko natwe twaje kubashishikaza kandi tukaba twaraje kubashishikariza gukora icyiza, niyo mpamvu rero tudatezuka kuza kwigaragariza muri mwe kandi kuza gukorana namwe byinshi kandi byiza, kuri uyu munsi rero udasanzwe tukaba tuganje turi rwagati yanyu kugira ngo dukomeze kubafasha kurwana urugamba kandi dukomeze kubafasha kugeza benshi ku mutsindo wa DATA; ndi kumwe namwe rero mu buryo budasubirwaho kuri uyu munsi kandi turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe, kuko tuje gutsinda ndetse no kuribata umwanzi mu buryo bukomeye kandi tukaba tuje gutsiratsiza ibitero bye bibisha aho biva bikagera, kugira ngo Isi ndetse n’abayituye babone amahoro asendereye kandi ubuziranenge bwa DATA bukomeze kwisesura muri bo; ni yo mpamvu rero dukomeje gufata ikiganza buri wese kandi ni yo mpamvu dukomeje kurandata ab’amavi adandabirana kugira ngo tubashyitse mu rukundo rukomeye rwa DATA kandi turusheho kubaruhura tubasendereza ibyishimo bidashira by’ab’Ijuru, kuri buri wese rero niyakire ayo mahoro asendereye dukomeje kugabira Ikiremwa Muntu aho kiva kikagera kandi kuri buri wese niyakire urukundo rw’igisagirane dukomeje gusakaza hirya no hino ku Isi, kugira ngo rukomeze kuvugurura benshi kandi rukomeze kwiyegereza benshi kuko turi mu njyana ikomeye y’ibikorwa bya DATA, akaba ari yo mpamvu dukomeje gusendereza imbaraga ndetse n’ububasha abatuye iyi Si, kugira ngo barusheho kuvugururwa kandi barusheho kwitegura.

Dukomeje rero kugendana namwe kandi dukomeje guteguza Isi ndetse n’abayituye kwakira urumuri ruhire kandi rutagatifu rw’Uhoraho Imana, kuko akomeje kurusendereza amanywa na nijoro kandi akaba akomeje kururutsa imbaraga z’ububasha bwe bukomeye, kugira ngo koko zirusheho kurindimura ikibi cy’umwanzi cyose aho kiva kikagera; turi mu bihe rero bidasanzwe byo gukomeza kunyuguza ibikorwa by’umwanzi aho biva bikagera, kandi turi mu bihe bidasanzwe byo gukomeza gusakaza imbaraga ndetse n’ububasha bya DATA kugira ngo buri wese aho ava akagera uri maso abashe kubona ibikorwa bye mu buryo butangaje kandi abashe kubona imirimo ye mu buryo butangaje kuko yururukiye kurwana urugamba mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, bityo ibikorwa bye bikaba bikomeje kwigaragariza mu batuye iyi Si; dukomeje rero kubambika imbaraga mu rugendo rwanyu, nimukomere kandi murusheho gushikama, kuko naje kubashishikariza ibikorwa by’urugamba kuri uyu munsi kandi nkaba naje kubayobora mu nzira ikwiriye kandi itunganye y’Uhoraho Imana kugira ngo murusheho kwakira imbaraga zacu tubagabira kandi murusheho kwakira ububasha bwacu, bubavugurura kandi bubaha gutsinda buri kimwe cyose kandi bubaha gutsinda Isi ndetse n’abayituye, bityo nimukomeze kwigaranzura umwanzi mu buryo bukomeye, cyane cyane mugendera mu nzira y’icyo tubifuzaho kandi mugendera mu nzira y’icyo DATA abifuzaho kuko natwe turi abasare babambutsa inyanja ndetse n’ibigeragezo, kandi tukaba tubafatiye iry’iburyo muri byose; ngaho rero nimukomere kandi murusheho gukataza, najye turi kumwe kugira ngo nkomeze kubabera ingabo ibakingira kandi nkomeze kurinda roho zanyu ndetse n’imibiri; nimugire ibihe byiza mbifurije gutaramana nanjye kuri uyu munsi kandi mbifurije gutaramana n’Ijuru ryose, kuko ryururukiye kubana namwe kandi rikaba ryururukiye kubana namwe ku rugamba mu buryo budasanzwe; ngaho rero nimukomeze urugendo kandi mukomere mu murimo DATA yabashyizemo kandi yabatoreye kuva kera na kare, nanjye ndahari kugira ngo nkomeze kubashyigikira kandi nkomeze gufatikanya namwe mu kurwana urugamba mu buryo budasubirwaho.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA MBIFURIJE UMUNSI MWIZA GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDI MALAYIKA RAFAYELI UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *