UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 16 GICURASI 2025

Mbifurije umunsi mwiza Ntore za DATA dutaramanye, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa bya buri munsi kuko mbaha gutsinda, kandi nkabaha gutsindira mu rukundo rwanjye njye na DATA; nifatikanyije namwe mu bikorwa bya buri munsi kandi ndi kumwe namwe mu mutsindo udakuka wa DATA, kugira ngo koko dushyire byose ku murongo kandi dushyire byose mu mwanya wabyo; ndi kumwe namwe ku rugamba rwa buri munsi kandi ndi kumwe namwe mu bikorwa bidatsindwa kuri uyu munsi, kuko naje kubongeramo imbaraga ndetse n’ububasha kugira ngo koko murusheho kujya ku rugamba mwemye kandi mwemarariye umutsindo wacu nk’ab’Ijuru; ngaho rero nimwakire izo mbaraga zihinda byose kandi nimwakire ubwo bubasha buhindura byose mu buzima bw’Ikiremwa Muntu, kuko twaje kubongerera amapeti muri urwo rugendo rugana Imana kandi tukaba twaje kubongerera amavuta cyane cyane mu nzeso zanyu kugira ngo koko murusheho guhagarara gitwari, kandi murusheho guhagarara gitore mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Ndi kumwe namwe rero ndi Malayika Rafayeli, mu bikorwa byanyu ndahari ndaganje, kuko naje kwigaragariza muri mwe kandi nkaba naje kuganza umwanzi nivuye inyuma, kugira ngo ibikorwa bye bibi kandi bibisha turusheho kubihigika kandi turusheho kubyegezayo mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu mu buryo bukomeye; namwe rero nimukindikize intwaro z’urumuri kuko Ijuru ryose twaje kubambika, kandi tukaba twaje kubakindikiza imbaraga ndetse n’ububasha bidukomokaho kugira ngo koko mukomere kandi mukomeze urugendo nta kibagamburuje kandi nta kibasubije inyuma, mu kwemera ndetse no mu kwizera, ahubwo nimuhore mujya mbere muhore mutera intambwe muza mutugana kuko natwe tubategeye ibiganza kandi tukaba tubategeye amatwi kugira ngo koko twumve icyo mudusaba kandi twumve icyo mwifuza icyo ari cyo cyose kugira ngo tubereho kuzuriza isengesho ryanyu kandi tubereho gushyira mu bikorwa buri kimwe cyose; erega iyo mutabaje tubitaba bwangu kandi iyo muduhamagaye tubitaba bwangu, ni yo mpamvu rero tuza kwifatikanya namwe mu rugamba rwa buri munsi kandi tukaza kugendana mu bikorwa bya buri munsi, kugira ngo dutsinde kandi dutsiratsizanye ububasha bwa Nyakibi aho buva bukagera.

Mbambitse imbaraga rero kandi nkomeje kubavugururamo imbaraga zikomeye kugira ngo koko zibabashishe kandi zikomeze kubafasha gutsinda byose mu rukundo rwacu, kuko ari twe tubagabira imbaraga uko bwije n’uko bukeye kandi tukaza kubana namwe, tukaza kwifatikanya muri buri kimwe cyose kugira ngo koko turusheho gukoza isoni umwanzi kandi turusheho gushyira ku mugaragaro ibikorwa bye bibi kandi bibisha aho biva bikagera; turi mu rukundo rwacu nk’ab’Ijuru kandi turi kumwe namwe koko, kugira ngo dukomeze gutamisha kandi dukomeze gukwirakwiza intamo y’icyiza kidukomokaho mu batuye iyi Si kandi mu Isi yose muri rusange, harusheho kumvikanamo icyiza mu buryo butangaje; nimukomeze rero kwishimira muri twe kandi nimukomeze gutaramana natwe, kuko koko twaje kubataramisha cyane cyane kuri uyu munsi kandi tukaba twaje kubageza ku mutsindo nyakuri, kugira ngo Isi yose kandi abayituye bose babeho koko mu rumuri mu buryo bw’agatangaza kandi babeho koko mu gushaka kw’Imana uko byifuzwa kandi uko buri wese akomeje kubitegurirwa na DATA.

Turi mu bihe rero bikomeye kandi turi mu bihe by’impinduka zikomeye, ni yo mpamvu dukomeje guteguza Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera, kandi tukaba dukomeje kugitegura dutatanya ikibi kandi twegezayo ikizira muri Mwene Muntu ndetse no mu Isi yose muri rusange, kugira ngo urukundo rwacu rurusheho gutura mu Isi ndetse no muri Mwene Muntu mu buryo bukomeye, bityo icyitwa ikibi cyose kibashe gukurwa mu mayira; ni muri urwo rwego dukomeje kwifatikanyamo namwe kugira ngo twubake kandi dusenye turibate ikibi cy’umwanzi cyose aho kiva kikagera, bityo turusheho gusigasira icyiza kandi turusheho gushyigikira icyiza muri Mwene Muntu, kugira ngo koko nk’uko byateguwe na DATA kandi akaba akomeje kubiteganya muri ibi bihe bidasanzwe by’agatangaza, kuko hari benshi bagomba guhindurirwa amateka kandi hakaba hari benshi bagomba guhindurirwa ubuzima mu buryo bukomeye, akaba ari yo mpamvu dukomeje guhuriza imbaraga hamwe kugira ngo twubake kandi dusenye ikibi cyose umwanzi yubatse muri Mwene Muntu, bityo hashyigikirwe urukundo rwa DATA mu buryo budasubirwaho.

NIMUGIRE AMAHORO RERO NDABAKOMEJE KURI UYU MUNSI KANDI NDABASHYIGIKIYE MU BIKORWA BYA BURI MUNSI, NIMUKOMERE KANDI NIMURUSHEHO GUKATAZA, TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABAZIRIKANA NDI MALAYIKA RAFAYELI UBATARAMISHIJE KANDI UBAHA GUTSINDA MURI BYOSE; AMAHORO AMAHORO, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA KANDI IGITONDO GIHIRE KURI BURI WESE TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *