UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 22 GASHYANTARE 2025
Mbifurije umunsi mwiza Ntore za DATA dutaramanye, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye ku rugamba rwanyu, nanjye kandi nkomeje kubarinda, nkomeje kubacungira umutekano, nkomeje kubaba bugufi cyane kandi nkomeje kubitaho ibihe byose; nkomezanyije namwe urugendo mu buryo budasubirwaho, ngaho nimurusheho kujya mbere kandi murusheho gukataza, kuko mu rugendo turi kumwe kandi nkaba mbarangaje imbere muri byose; nifatikanyije namwe rero kuri uyu munsi udasanzwe w’ibikorwa bya DATA mu Isi, kuko twururukije ububasha bukomeye mu Isi ndetse no muri Mwene Muntu kugira ngo koko harusheho gushyigikirwa urukundo rwacu kandi turusheho gutsemba ikibi muri Mwene Muntu, kuko turi guhirika kandi tukaba turi kuvana mu nzira buri kimwe cyose kibangamiye umugambi wa DATA; ni igihe rero cyo guhanantura iby’umwanzi yubatse kandi ni igihe cyo gusenya inkuta z’umwanzi aho ziva zikagera, ni yo mpamvu dukomeje guhuriza hamwe imbaraga zacu ndetse n’izanyu kugira ngo koko dukomeze gushyira mu bikorwa, ibikorwa byacu cyane cyane ibyatuzanye mu Isi, kugira ngo turusheho gusigasira urukundo rwa DATA muri Mwene Muntu; nkomeje rero kugendana n’Ibiremwa byose aho biva bikagera, kandi nkomeje kugendana n’abatuye iyi Si mu buryo budasanzwe kuko turi mu mbaraga zidasanzwe zo gukomeza kurinda ndetse no gusendereza ububasha bwinshi mu Isi, kugira ngo koko babereho kwakira imbaraga ndetse n’ububasha bya DATA, ari nako kandi bakomeza kwakira urumuri rw’Uhoraho Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Namwe rero mbafunguriyemo byinshi byiza cyane cyane kuri uyu munsi kuko hari ingabire ndetse n’ingabirano twabazaniye cyane cyane zibavugurura kandi zikomeza kubashyigikira mu bikorwa byacu ndetse n’ibya DATA, kandi bikomeza kubashyitsa mu byiza by’agatangaza mwateguriwe na DATA kuva kera na kare; ngaho rero nimukomeze guharanira icyiza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, bityo ubuzima bwanyu buhore bwubakiye muri Uhoraho Imana, nanjye nkomeje kubakomeza kandi nkomeje kubana namwe ibihe ndetse n’imburabihe mbarinda kandi ndushaho kubacungira umutekano cyane cyane mu rukari rw’Uhoraho Imana, ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane; nimwakire rero umugisha wanjye wa kibyeyi kugira ngo ubashyigikire mu bikorwa byanyu bya buri munsi, kuko ndi kumwe namwe mu njyana idasanzwe y’ibikorwa bya DATA kandi nkaba ndi kumwe namwe mu njyana ikomeye y’urugamba kuri uyu munsi, kuko twururukije imbaraga z’ububasha bukomeye kandi tukaba twururukije imbaraga zidasanzwe mu batuye iyi Si kugira ngo koko urumuri rwa DATA rurusheho kuboneshereza abari mu mwijima w’ikibi.
Nimwakire rero izo mbaraga kandi nimwakire urwo rumuri, kugira ngo ruhore rubaboneshereza iteka ndetse n’iteka aho muri hose, bityo ineza n’amahoro bihore muri mwe kandi urukundo rwanjye n’urwa DATA ruhore rusakara kandi ruhore rusendereye imitima yanyu cyane cyane mu gukomeza kwifatikanya natwe mu kuvugurura Isi ndetse n’abayituye, kandi mu gukomeza kwibanira natwe mu rukundo rwacu ruhoraho; ndi kumwe namwe rero, nimukomere kuko naje kubakomeza kandi nkaba naje kubasendereza imbaraga z’ububasha bwanjye n’ubwa DATA, cyane cyane kuri uyu munsi udasanzwe w’ibikorwa byacu mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu; ngaho rero nimwakire urukundo rwanjye kandi nimwakire gukomera, nimwakire imbaraga kuri buri wese zibavugurura kandi zibashyigikira mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nanjye ndahari kandi nkomeje kubaba bugufi kuko nkomeje kugendana namwe muri byose, mbaha umugisha wanjye wa kibyeyi kandi mbavugurura mu rukundo rw’Uhoraho Imana; nimuhore rero mwakira ibyiza by’agatangaza mbazanira uko bwije n’uko bukeye, kandi nimuhore musenderezwa ibyiza bikomoka muri DATA, kuko ndi rwagati muri mwe kugira ngo nkomeze kubisasakazaho kandi nkomeze kubibasendereza.
Nifatikanyije namwe nimukomere, mbambitse imbaraga ubutwari ndetse no gukomera, nimukomeze urugendo kuko ndi bugufi yanyu kandi nkaba ubafatiye iry’iburyo, nkaba ubasigasiye mu rugendo rwanyu, kugira ngo nkomeze kubahaza ibyishimo nkomora muri DATA; erega ndahari ndaganje ndi mu bubasha bukomeye bwa DATA, kuko naje mu rugamba rukomeye rwo kubohoza Mwene Muntu, cyane cyane abo bose umwanzi yari yarigaruriye kandi abo bose yari yaragize imbata mu buryo bukomeye, tukaba twaraje kubarwanirira kandi tukaba twaraje kubarwanaho mu buryo bukomeye, kugira ngo koko babeho mu rukundo rwisanzuye kandi babeho mu rukundo rw’igisagirane rwa DATA kuko yafunguye umutima we kugira ngo buri wese aze kuvoma kandi aze kuvomererwa byinshi byiza kuko mu mutima we hari byose kandi hakaba byinshi, cyane cyane akomeje kuzigamira abamuyobotse kandi abamwizera ibihe byose, abo bose bakaba bazigamiwe ibyiza bikomeye kandi bakaba bazigamiwe ibyiza mu buryo bw’agatangaza.
Namwe rero nimukomeze guhunika aho imungu itagera kandi nimukomeze gushakashaka ubutunzi bwo mu Ijuru; oya, Isi ndetse n’iby’Isi ntibikabatware umutima, kuko ari igihe gikomeye cyo gushakashaka ubukungu bwa roho, kugira ngo koko murusheho kubaka kandi murusheho kubakika muri byose, akaba rero ari igihe cyo kumenya gufata neza ayo buri wese yavomye kandi icyo yavomerewe akaba ari igihe cyo kumenya kukirinda ndetse no kugicungira umutekano, kugira ngo umwanzi atakimunyaga; ngaho rero nimukomeze guhagarara neza ku rugamba, mushyira byose ku murongo kandi mushyira buri kimwe cyose mu mwanya wacyo, kuko ari igihe cyo gutandukanya urukumbi ndetse n’amasaka, namwe rero muririnde kuvangavanga kuko iki gihe ari igihe cyo gucayura, kugira ngo icyiza gishyigikirwe kandi ikibi kirusheho guhashywa muburyo bukomeye; murabe maso rero kandi muririnde kujarajaza imitima, ahubwo nimukomere kandi mukomere mu rukundo rwa DATA, bityo ibirindiro byanyu mubishyire muri Uhoraho Imana kuko abafatiye iry’iburyo kandi akaba abahora bugufi cyane, kugira ngo akomeze kumva kandi akomeze kwakira ijwi ryanyu rimutabaza kandi rimutakambira bityo nawe akakira ibyifuzo byanyu bityo agaharanira gushyira mu bikorwa bwangu.
Ngaho rero nimukomeze gutabaza kandi mukomeze gutakamba, nawe ari bugufi yanyu kandi ari maso yiteguye kubarwanaho kandi yiteguye kubarwanirira muri byose, kuko ari ingabo ibakingira kandi akaba ari ingabo ibahorera ku rugamba ibihe byose, natwe rero nk’abamalayika ndetse n’abatagatifu tukaba tuganje muri mwe kandi tukaba tuganje rwagati yanyu, kugira ngo dukomeze kubagezaho byinshi byiza dukomora muri DATA; nimwakire imbaraga zibafasha gutsinda kandi nimwakire ububasha bwacu bubakomeza kandi bubavugurura mu rugendo, bityo namwe muhore mukereye kuruhura benshi mu Isi kandi muhore mukereye kwakira abafite imitwaro ibaremereye cyane cyane muri ibi bihe; nshimiye rero buri wese ubwitange ishyaka ndetse n’ubutwari mukomeje kungaragariza cyane cyane mu kwitanga wese nta na kimwe musize inyuma, ntimukazibukire rero urukundo rwa DATA ahubwo nimurusheho kurwogamo wese kandi murusheho kurwisanzuriramo, nanjye ndahari kugira ngo nkomeze kubahaza ibyiza by’agatangaza nkomora muri DATA, kandi ndahari kugira ngo nkomeze kubarinda ndetse no kubacungira umutekano muri byose.
AMAHORO AMAHORO, NIFATIKANYIJE NAMWE NIMUKOMERE, TURI KUMWE MU BURYO BUDASANZWE, NDI MALAYIKA RAFAYELI UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO.