UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 20 NZERI 2024

Mbifurije igitondo gihire kandi igitondo cy’umugisha kuri buri wese, kuko ndambuye ikiganza cyanjye mbaha umugisha kandi mbakomereza intambwe muri uru rugendo, nimwakire imbaraga zanjye kugira ngo zikomeze kubafasha gutsinda umwanzi, kandi zikomeze kubashyigikira mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; turi kumwe rero mu njyana y’urugamba kuri uyu munsi kandi turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe, kuko mbasendereje imbaraga z’ububasha bwanjye kandi nkaba mbasesekajeho umugisha wanjye, kugira ngo ubakomeze kandi ubashyigikire mu butumwa bwanyu bwa buri munsi; nifatikanyije namwe rero mu bikorwa by’urugamba kuri uyu munsi kandi ndi kumwe namwe mu mirimo yanyu ya gitumwa, nimukomeze kwakira imbaraga tubagabira kandi nimukomeze kwakira ububasha tubagenera uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo bukomeze gutsinda ikibi muri Mwene Muntu kandi bukomeze gutsiratsiza ikibi ndetse n’igisa nacyo, kuko twaje kuganza umwanzi kandi tukaba twaje kumurindimura ndetse no kurushaho kumuribatisha ububasha bwacu mu buryo bukomeye; nimwakire rero intwaro z’urumuri kugira ngo zikomeze kubafasha gutsinda kandi zikomeze kubafasha kwitegura, kuko iki gihe ari igihe cyo gutengeneza amayira ya Mwene Muntu, bityo ibikorwa by’Uhoraho Imana bikaba bikomeje kwigaragariza hirya no hino ku Isi kandi bikaba bikomeje kwigaragariza mu bayituye mu buryo budasubirwaho.

Ni igihe rero cyo gutengeneza amayira ya Mwene Muntu kandi ni igihe cyo gukomeza guharura amayira y’Uhoraho Imana, kuko dukomeje ibikorwa byacu mu buryo budasanzwe kandi tukaba dukomeje injyana y’urugamba mu buryo budasubirwaho, imirimo yacu rero ikomeje kwigaragariza hirya no hino kandi ibikorwa byacu bitajorwa kandi bitavogerwa, bikomeje kwigaragariza abatuye iyi Si mu buryo budasanzwe, kuko ari igihe cyo kurwana urugamba kandi akaba ari igihe cyo kurwana kuri Mwene Muntu mu buryo budasubirwaho, kuko dukomeje kwimakaza agaciro ka roho ya Mwene Muntu kandi tukaba dukomeje kwimakaza urukundo ruhoraho rw’Imana muri Mwene Muntu; ni yo mpamvu rero iteka ryose dutabarana ingoga kandi tukaza kwifatikanya namwe mu mirimo idasanzwe kandi mu bikorwa bidasanzwe, kugira ngo imirimo yacu ndetse n’iya DATA irusheho guhindura benshi kandi irusheho gushyigikira benshi mu Isi.

Ndi kumwe namwe rero kuri uyu munsi muri ibyo bikorwa bidasanzwe kandi muri iyo mirimo idasanzwe, twaje gukorana n’abatuye iyi Si bari hirya no hino kandi twaje gufunguramo byinshi mu Isi ndetse no mu bayituye, kuko dukomeje kurururutsa imbaraga mu buryo bukomeye kandi tukaba dukomeje kurururutsa ububasha bwacu bukomeza gufasha Mwene Muntu gutandukana n’ikibi, kandi abahabiye kure y’urukundo rw’Uhoraho Imana tukaba dukomeje kubagaruza umwete ndetse n’ingoga byacu mu buryo budasanzwe; twifatikanyije namwe rero kuri uyu munsi mu bikorwa byo gukomeza gutsinda ndetse no kurwanya umwanzi twivuye inyuma, ngaho nimube maso bityo mukere guhagarara ku rugamba rwanyu mwemye kandi mwemarariye umutsindo wa DATA, nanjye turi kumwe namwe ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa bidasanzwe, nimwakire imbaraga zanjye kugira ngo zikomeze kubakomeza kandi nimwakire ububasha bwanjye, kugira ngo burusheho kubavugurura kandi burusheho kubashyigikira, imbaraga zanjye nizibasesekareho kandi ububasha bwanjye nibubasenderere aho muri hose, nanjye mbakomereje intambwe kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba, ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE, TURATARAMANYE IGITONDO NK’IKI NGIKI KANDI MBIFURIJE IBIKORWA BIHIRE BY’UHORAHO IMANA, NIBIKOMEZE KUGANZA KANDI NIBIKOMEZE GUTEGEKA MU ISI MURI RUSANGE KANDI BIKOMEZE KWIGARAGARIZA ABABIZI NDETSE N’ABATABIZI, NANJYE NKOMEJE KUBASHISHIKAZA KANDI NKOMEJE KUGENDANA NAMWE MURI UBU BURYO, NKOMEZA GUTSINDA KANDI NKOMEZA GUTSIRATSIZA IKIBI CYOSE MURI MWENE MUNTU; NIMUGIRE AMAHORO, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA KANDI IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *