UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 17 UKUBOZA 2024
Amahoro yanjye y’igisagirane nabasesekareho kandi nabasendere Ntore z’Imana dutaramanye, mbifurije umunsi mwiza kandi kugubwa neza kuri buri wese, turi kumwe turataramanye ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane; nimugire ibihe byiza, mbaramukije mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, ngira nti “Amahoro y’Imana naganze mu mitima yanyu kuko nyabazaniye kandi nkaba nyabasesekajeho”, kuri buri wese rero nakomeze gutega ibiganza kandi nakomeze kwakira ibyiza mbazaniye kuri uyu munsi; nifatikanyije namwe rero mu bikorwa bidasanzwe kandi ndi kumwe namwe ku rugamba nk’intwari yatsinze, kuko niteguye kubarwanirira muri buri kimwe cyose kandi nkaba niteguye kubarwanyiriza umwanzi nivuye inyuma; erega turahorana mu bikorwa byanyu bya buri munsi kandi ngendana namwe buri munsi mu buryo budasanzwe, ndushaho gusiza udusozi n’utununga turi mu mayira yanyu kugira ngo murusheho gutambukira aheza hatunganye kandi hasukuye.
Ndi mu bikorwa rero bitandukanye muri mwe kandi ndi mu bikorwa bitandukanye ku Isi hose muri rusange, kuko dukomeje gutengeneza ibikorwa by’Uhoraho Imana muri mwe kandi tukaba dukomeje kubitengeneza hirya no hino ku Isi, ni yo mpamvu rero mugomba guhora muri maso kandi mukarushaho gukenga ikibi cy’umwanzi cyose aho kiva kikagera, mukarushaho kugihungira kure kandi mukarushaho kuba maso ku rugamba rwanyu rwa buri munsi, kuko iki gihe atari igihe cyo kurambirwa kandi akaba atari igihe cyo kurangara, ahubwo ni igihe cyo kubatura intwaro kugira ngo mujye ku rugamba mwemye kandi mwemarariye umutsindo wacu ukomeye, kuko tuganje turi mwe rero kandi tukaba tuganje mu bikorwa byanyu bya buri munsi; erega dukomeje kubigaragariza kandi dukomeje kwigaragaza uko bwije n’uko bukeye, kuko ibikorwa byacu ari twe tubiyoboye kandi akaba ari twe tubirangaje imbere.
Nta na kimwe rero kitari mu mugambi wacu kandi nta na kimwe tudafiteho ububasha ndetse n’uburenganzira, ni yo mpamvu ibyo mukomeje gukora byose dukomeje kubibyaza inyungu ndetse n’umusaruro, dufasha benshi kandi dushyigikira benshi mu rukundo rw’Uhoraho Imana, kugira ngo dukomeze guteza intambwe abo bose bakihambiriye ku kibi, kuko twaje kuribata ibikorwa by’umwanzi kandi tukaba twaraje gutandukanya ikibi na Mwene Muntu; ni yo mpamvu rero nta na kimwe tugomba korohera kandi nta na kimwe tugomba kubembekereza muri uru rugamba; ni igihe cyo gucoca ibikorwa by’umwanzi kandi ni igihe cyo kubiribatisha imbaraga z’ububasha bwacu n’ubwa DATA, kugira ngo koko igikorwa nyamukuru cyatuzanye kirusheho kugaragara kandi kirusheho kwigaragaza mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu; erega dukomeje integuro yacu idasanzwe kandi dukomeje integuro yacu idasiba, kuko ibikorwa byacu bikomeje kwivugira kandi bikaba bikomeje kwigaragariza ababizi ndetse n’abatabizi, mu guhindura Isi nshya ndetse n’abayituye kandi mu gukomeza gushyigikira ikibatsi cy’urukundo rw’Uhoraho Imana mu mitima ya benshi; ni yo mpamvu rero dukomeje gusesa ikibi cy’umwanzi cyose aho kiva kikagera, kugira ngo urukundo rwa DATA rube ari rwo rukomeza guhagarara kandi abe ari rwo rukomeza gutsinda muri bose.
Kuri uyu munsi rero twasendereje imbaraga ndetse n’ububasha bukomeye, cyane cyane ku bari maso kandi kuri abo bose biteguye kwakira ibyiza by’agatangaza tubazanira uko bwije n’uko bukeye, tukaba rero twatanze byinshi byiza kuri uyu munsi kandi tukaba twatanze amaso mashya kuri benshi, kandi kuri abo bose baturangamira ijoro n’amanywa, tukaba twaje kugendana nabo mu bikorwa bidasanzwe kugira ngo turusheho kurangizanya byinshi mu Isi; ngaho rero nimwakire imbaraga ndetse n’ububasha bibakomeza kandi bibavugurura muri uru rugendo, nanjye ndaganje ndi rwagati yanyu kandi nkomeje kubashyigikira, nkomeje kubafatira iry’iburyo muri byose, nimukomere rero ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa byanyu bya buri munsi, kuko mbahaye umutsindo wanjye n’uwa DATA kugira ngo uhore wigaragariza muri mwe.
NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDI KUMWE NAMWE NTORE Z’IMANA NDI MALAYIKA RAFAYELI UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO.