UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 24 NYAKANGA 2024

Mbasakajeho ububasha bwanjye Ntore za DATA dutaramanye, mbifurije igitondo gihire kuri buri wese, igitondo cy’umugisha kandi igitondo cy’ibyishimo kuri buri wese kuko twaje gusabana n’Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera, kandi tukaba twaje kurushaho kwiyegereza Mwene Muntu mu buryo budasanzwe; ntaramanye namwe rero ndi Malayika Rafayeli ubifuriza ibihe byiza kandi ubifuriza amahoro y’Imana, naganze kandi akomeze gusendera mu mitima yanyu, nanjye turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe kandi ndahari ndaganje kuko nganje rwagati yanyu, mu mirimo ikomeye kandi mu bikorwa bikomeye dukomeje kwigaragazamo, cyane cyane tukaba dukomeje kugendana namwe mu mirimo idasanzwe kuri uyu munsi, kuko twaje gukomeza gutengeneza amayira ya Mwene Muntu kandi tukaba twaje gukomeza gucyaha ikibi cyose aho kiva kikagera.

Nimukomere rero kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbabereye umurinzi kandi nkaba mbabereye umusare muri byose kandi ubuzima bwanyu, nkaba nkomeje kubushyigikira kandi nkaba nkomeje kubateza intambwe mu gukora icyiza kandi mu gukomeza gusanganira DATA mu mbaraga zidasanzwe z’ab’Ijuru; tubasenderejeho rero ububasha bwacu kuko twururukiye kurwanana namwe urugamba kuri uyu munsi, bityo abamalayika ndetse n’abatagatifu bakaba baje kwihuza namwe mu buryo budasubirwaho, kandi bakaba baje kurwanana namwe urugamba kuri uyu munsi udasanzwe, twaje gukomeza kwigaragariza mu buzima bw’Ikiremwa Muntu aho buva bukagera; turabakomeje rero kandi turabashyigikiye, nimugira umunsi mwiza kandi nimugire ibihe byiza kandi nimugire kuza guhire mu ngoro y’Uhoraho Imana kuko twabateguriye ibyiza by’agatangaza kandi tukaba dukomeje kubategurira ibikorwa bikomeye kuri uyu munsi, bityo tukaba twaje kubigendanamo mu buryo budasanzwe, ngaho nimubature intwaro zanyu kugira ngo tugendane ku rugamba kandi dukorane byinshi bikomeye, kuko dukomeje gucogoza ubukana bw’umwanzi kandi tukaba dukomeje gucyaha imigambi ya Nyakibi twivuye inyuma.

Turabakunda rero kandi turabakomeje, turabashyigikiye, nimukomeze kwizihirirwa mu bikorwa by’Uhoraho Imana, kuko twafunguye amarembo kandi tukaba twafunguye imiryango kugira ngo murusheho kwisanga kandi murusheho kwisanzura mu bikorwa byacu mu buryo budasanzwe, bityo imirimo yacu nikomeze kugaragarira muri mwe kandi ibikorwa byacu bikomeze kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi kuko dukomeje gukorana byinshi byiza kandi tukaba dukomeje gukorana byinshi by’ingirakamaro kuko dukomeje gufasha abari mu Isi kandi tukaba dukomeje gufasha Kiremwa Muntu wese aho ava akagera, gukomeza kwitegura kwakira urukundo rw’Uhoraho Imana kandi gukomeza gusindagiza benshi bari mu rugendo rugana Imana, kuko umwanzi akomeje kubayobya mu buryo bugiye butandukanye, kandi umwanzi akaba akomeje kwibasira benshi mu buryo bukomeye, akaba ari igihe rero cyo kumwaramwaza imigambi ye mibisha kandi akaba ari igihe cyo gukomeza kumujujubya twivuye inyuma kuko twururukiye kurwanana namwe urugamba kandi tukaba twaraje gutabarana namwe muri ubu buryo, kugira ngo koko habashe kurokoka Mwene Muntu kandi habashe kurokoka benshi muri uru rugendo; isengesho ryanyu rero nimurikomereho kandi murikomeze ubutitsa kandi ubutaretsa, kuko dukomeje gukoreramo byinshi cyane kandi tukaba dukomeje kurohoreramo imbaga itabarika y’abari mu Isi, mu gukomeza kwigarurira roho za benshi kandi mu gukomeza kwigarurira zoho z’Ikiremwa Muntu zose aho ziva zikagera, kuko hari urukundo dukomeje gutanga kandi hakaba hari urukundo rwacu dukomeje gushyigikiza benshi mu rukundo rwacu rukomeye rw’ab’Ijuru.

Nkomeje rero kwifatikanya namwe kandi nkomeje kugendana namwe mu bikorwa by’urugamba kuko naje kubafasha kurwanya umwanzi kandi nkaba naje kumutsiratsiza mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, bityo ibikorwa byacu bikaba bikomeje kwigaragaza kandi imbaraga zacu zidatsindwa kandi imbaraga zacu zitavogerwa zikaba zikomeje kwigaragariza mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu; ni igihe cyo gukomeza gutengeneza amayira y’Uhoraho mu Kiremwa Muntu, kandi ni igihe cyo gukomeza kugaragaza ububasha bwacu ku Isi hose muri rusange, kuko dukomeje gukumira ikiri ikibi cyose kandi tukaba dukomeje kwegezayo ikiri umwanda, kugira ngo urukundo rwa DATA rwisange kandi rwisanzurire muri bose; mbambitse imbaraga rero kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba kuri uyu munsi, kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbakomereje intambwe, imirimo yacu rero nikomeze kwigaragariza muri mwe kandi ibikorwa bidasanzwe byacu bikomeze kububaka kandi bikomeze kubaka benshi mu Isi, kuko dukomeje kubashyigikira mu rukundo rwacu kandi tukaba dukomeje gushyigikira Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera, mu rukundo rwacu kandi mu mbaraga zacu zitajorwa kandi zidatsindwa.

Nimukomeze rero kwambara muberwe kandi mukomeze gukindikiza intwaro z’urumuri aho muri hose, bityo iteka ryose muhore mwiteguye kurwanya ikibi kandi muhore mwiteguye kurwanya umwanzi mwivuye inyuma kuko nanjye nkomeje kubambika kandi nkaba nkomeje kubakindikiza intwaro z’urumuri, kugira ngo mujye ku rugamba mwemarariye umutsindo ukomeye wa DATA, kandi mwemarariye ugutsinda gukomeye dukomeje kugaragariza muri mwe kuko mudatabara mwenyine ahubwo dutabarana namwe igihe cyose bityo tukagendana ku rugamba rwanyu rwa buri munsi, kugira ngo koko turusheho gutsinda umwanzi ibitego; ngaho nimurusheho kuba maso kandi murusheho gusenga, nanjye ndabashyigikiye kandi ndabakomeje, nimugume mu rukundo rwa DATA kandi imbaraga ze zitajorwa zihore zigaragariza muri mwe kuko nanjye nkomeje kubaha urukundo rwanjye kandi nkaba nkomeje kubaha umugisha wanjye kugira ngo ubashyigikire kandi ubakomeze, bityo nkaba nifatikanyije namwe muri byose kandi nkaba nkomeje kugendana namwe mu mirimo ikomeye kandi mu bikorwa bigiye bitandukanye.

Nimugire umunsi mwiza turi kumwe ndabakunda, ndabayoboye kandi ndabashyigikiye muri byose, mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije ibihe byiza, nimugire gukomera bana banjye kandi Ntore z’Uhoraho Imana, mbambitse imbaraga kandi mbasesekajeho urukundo rwanjye kugira ngo iteka ryose ruhore rwigaragariza muri mwe, cyane cyane mu gukomeza gukora icyiza kandi mu gukomeza kurugaragariza abaruzi ndetse n’abataruzi; mbifurije rero kugubwa neza kandi mbifurije umunsi mwiza, gukomera ndetse gukataza kuri buri wese, turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’Uhoraho Imana.

AMAHORO, IBIHE BYIZA NTORE ZA DATA DUTARAMANYE, NDI KUMWE NAMWE NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *