UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 03 GASHYANTARE 2025

Mbifurije umunsi mwiza Ntore z’Imana dukunda, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba bya buri munsi, kuko nifatikanyije namwe mu mirimo idasanzwe cyane cyane kuri uyu munsi, ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane; nimugire ibihe byiza kugubwa neza kuri buri wese turi kumwe turataramanye mu bikorwa nk’ibi ngibi, nimwakire indamukanyo yanjye kuri buri wese kuko mpobereye buri wese mu rukundo rwanjye n’urwa DATA kandi nkaba nje mbasanganiza indamukanyo yanjye ngira nti “Amahoro yanjye y’igisagirane nabasakareho kandi nabasenderere, kuko naje kubuzuzamo imbaraga kandi nkaba naje kubuzuzamo ububasha bukomeye bubafasha gutsinda muri buri kimwe cyose”; ndi kumwe namwe rero ku rugamba rwanyu kandi turi kumwe mu buryo budasanzwe kuko ndi mu bikorwa by’Uhoraho Imana mu buryo bukomeye kandi nkaba ndi mu mugambi wa DATA mu buryo budasubirwaho.

Dukomeje rero integuro yacu mu buryo budasanzwe kandi dukomeje injyana yacu y’urugamba, kuko dukomeje kugenda dushyigikirana benshi mu Isi kandi tukaba dukomeje kugenda ducyaha ikibi nta nkomyi, twegezayo kandi turibata ibikorwa bibi by’umwanzi; ngaho rero nimukomeze kuba abambari b’Uhoraho iteka ryose muhore mwambariye urugamba, kandi muhore mushishikariye ibikorwa bye kuko muri mu ruhande rwe kandi akaba yiteguye kubarwanaho kandi akaba yiteguye kubarwanirira muri buri kimwe cyose; nimwakire intwaro z’urumuri zibafasha gutsinda kandi nimwakire gushyigikirwa n’ububasha bwa DATA muri byose kuko imirimo ye ikomeje kwigaragariza muri mwe kandi ibikorwa bye bitajorwa bikaba bikomeje gushyigikira buri wese muri mwe kugira ngo mudatsindwa ku rugamba; muramijwe n’urukundo rwa DATA mu buryo budasanzwe, kandi imbaraga ze zihoraho zikomeje kubasenderezwa kandi zikomeje kubasenderera, koko ububasha bwe bukomeze kwigaragariza muri mwe kandi bukaba bukomeje kwigaragariza mu buzima bw’Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera.

Nkomeje rero kubaha umutsindo wanjye n’uwa DATA kugira ngo uhore wigaragariza iteka muri mwe kandi uhore wigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, cyane cyane mu gukomeza kubaka amateka mashya kandi mu gukomeza guhindura byose mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, kuko muri mu mirimo idasanzwe kandi mukaba muri mu bikorwa bidasanzwe byo gutabaza ndetse no gutabariza benshi mu Isi, kuko hari benshi bugarijwe n’umwanzi mu buryo bukomeye kandi hakaba hari benshi amatabaza yabo aba arimo ubusa, ni igihe rero cyo kubapfunyikira impamba ikwiriye kandi ni igihe cyo kubaha imbaraga kugira ngo babashe kwigaranzura umwanzi wabagose kandi wabafashe runono, kugira ngo babashe guhererwa imbaraga mu isengesho ryanyu kandi babashe kuramizwa imbaraga z’urukundo rwa DATA; ngaho rero nimukomeze gutega ibiganza kandi mukomeze kuvomerera u Rwanda ndetse n’amahanga kuko hari byinshi dukomeje gukorana namwe, kandi hakaba hari benshi dukomeje gutabarana mu rukundo rwacu rukomeye.

Nkomeje kubashyigikira kandi nkomeje guhimbazwa no kwibanira namwe, kuko tugendana mu njyana y’urugamba nta kibaziga kandi nta kibasubiza inyuma, nshimiye rero buri wese muri aka kanya ku bwitange kandi ku ishyaka ndetse n’ubutwari mukomeje kutugaragariza, bityo natwe rero dukomeje kuba mu ruhande rwanyu kandi dukomeje kugendana namwe kugira ngo dukomeze kubasimbutsa imitego y’umwanzi yose aho iva ikagera, arabahiga kandi arabarwaye kandi arabarwanya iteka n’iteka, ariko kandi ntaho azababonera kandi ntaho azabaciramo igikuba, kuko impande zose duhari mu burinzi bwacu bukomeye kugira ngo dukomeze kurinda kandi dukomeze gukolotiza abacu ububasha bwacu bukomeye; mwebwe rero nimukomeze kuba aho mwatorewe kandi mukomeze guhagarara neza mu cyo mwahamagariwe, nanjye nkomeje kubashyigikira kandi nkomeje kurengera roho zanyu ndetse n’imibiri, mbaha imbaraga kandi mbaha ububasha bubafasha gutsinda muri buri kimwe cyose; amahoro yanjye rero nabasakareho kandi umugisha wanjye nubashyigikire kandi nubakomeze muri byose, kuko naje gukomeza buri wese muri mwe kandi nkaba naje gukomeza ab’amavi adandabirana, kugira ngo koko barusheho kwisanzurira mu rukundo rwanjye n’urwa DATA.

Nimwakire guhirwa kuri uyu munsi kandi nimwakire umugisha wanjye w’igisagirane kugira ngo usendere kandi usakare hirya no hino ku Isi, ukiza kandi urohora imbaga nyamwinshi y’abatuye iyi Si, nanjye turi kumwe mu mirimo idasanzwe kandi turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe; oya ntabwo muri mwenyine mu rugendo kandi ntabwo muri mwenyine ku rugamba kuko mpari kugira ngo nkomeze kubatoza muri buri kimwe cyose; ndabashyigikiye Ntore za DATA kandi bana banjye, mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi, kugira ngo ubakomeze kandi ubasigasire mu bikorwa nk’ibi ngibi, mwoye gucika intege ahubwo mukomeze urugendo kuko ari igihe cyo kurandata kandi akaba ari igihe cyo gusigasira abari mu rugendo hirya no hino, cyane cyane abo bose bakomeje kunanirirwa mu mayira kandi abo bose bakomeje kubona ko urugendo rwabo rwuzuyemo amahwa ndetse n’imifatangwe; ni igihe cyo kubafasha kandi ni igihe cyo kubarandata kugira ngo ikitwa inzitizi cyose kiri mu mayira yabo kibashe gukurwaho; ngaho nimube maso kandi murusheho gusenga, murusheho guhagarara neza ku rugamba, nanjye ndahari kugira ngo nkomeze kubarengera kandi nkomeze kubasazaho umugisha wanjye kugira ngo ubashyigikire kandi ubakomeze.

AMAHORO AMAHORO, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *