UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 14 KAMENA 2025

Amahoro y’Imana naganze kandi nasenderere imitima yanyu kuko nyabasendereje ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane ngira nti: “Ibihe byiza kugubwa neza kuri buri wese, turi kumwe turataramanye ndabakunda kandi ndabashyigikiye mu bikorwa byanyu bya buri munsi, nimugire amahoro kandi umugisha w’Uhoraho Imana nukomeze kururukira muri mwe kandi nukomeze kubakomereza intambwe aho muri hose, kuko nanjye naje gusabana namwe kandi nkaba naje kugendana namwe mu bikorwa bya buri munsi, kugira ngo ndusheho kubageza ku mutsindo wanjye n’uwa DATA kandi mbahe gutsinda ndetse no kuganza umwanzi mu bikorwa bidasanzwe nkomeje gukorana namwe uko bwije n’uko bukeye; nimukomere kandi mukomere ku rugamba turi kumwe ndabakunda, mbambitse imbaraga z’urukundo rwanjye, kugira ngo ziture kandi ziganze hirya no hino ku Isi, kuko nzibasendereje cyane cyane kuri uyu munsi kandi nkaba mbasendereje ububasha bwanjye butavogerwa kandi nkaba mbasendereje ububasha bwanjye budahangarwa kugira ngo bukomeze guhangamura ikibi muri Mwene Muntu cyose aho kiva kikagera; nimwakire gukomera kandi nimwakire amahoro y’igisagirane yanjye, kugira ngo ature kandi ategeke mu buzima bwanyu bwa buri munsi bityo aho muri hose muhore muri amahoro kandi muhore muri umutekano kuko mbibatujemo, bityo ababagana kandi ababasanga bose mubavomerere kuri icyo kibatsi cy’urukundo kuko nkibavomerera uko bwije n’uko bukeye kandi ngahora mbahaza amahoro yanjye ndetse n’umutekano mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo koko murusheho kuba irorero ry’urukundo nk’uko mbibatoza kandi nk’uko mbibifuzaho ibihe byose”.

Nimugubwe neza rero cyane cyane mu mitima yanyu kuko naje kubaha kunezerwa kandi nkaba naje kubaha kugubwa neza kuri buri wese, nimushire impumu kandi nimurusheho kwisanga kandi murusheho kwisanzurira mu rukundo rwanjye, kuko naje kurubagabira cyane cyane kuri uyu munsi kandi nkaba naje nk’umwigisha wanyu kandi umutazanuzi w’amayira y’ubuzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo murusheho gutambukira aheza kandi ahatunganye; nimukomeze rero kujya mbere mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, nanjye turi kumwe mbahaye imbaraga zanjye kandi mbahaye urukundo rwanjye mu buryo budasubirwaho, kugira ngo murusheho gukorana umurava mu mirimo yanyu ya gitumwa mukora buri munsi kandi muhamagarirwamo na DATA, kuko mwatowe nk’abakozi mu muzabibu wa DATA kandi mugahamagarirwa umurimo utoroshye wo kuvuga kandi mukamamaza Ijambo ry’Uhoraho Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi, cyane cyane mu guhindura bose kandi mu guhindura byose mu Isi muri rusange, mugahora muri abasirikare ku rugamba, kandi mugahora mwiteguye kurasa umwanzi mu cyico aho ava akagera.

Mbahaye rero gukomera ku rugamba rwanyu rwa buri munsi kandi mbahaye kuba maso kuri buri umwe umwe, nimumenye gutahura amayeri y’umwanzi kandi nimumenye gutahura ikibi cye cyose aho kiva kikagera, kuko ubwo bubasha mubugabirwa na DATA kandi mukabusenderezwa uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo koko murusheho gukora neza umurimo mwatorewe kandi mwahamagariwe mutiganda; imbaraga rero murazifite kandi ububasha murabufite ngaho nimubukoreshe uko bikwiriye, kandi murushaho gukora ikigendanye n’ugushaka kwa DATA muri mwe, ndetse no mu buzima bw’Ikiremwa Muntu cyane cyane kuri abo bose barangariye mu bibi bigiye bitandukanye kandi kuri abo bose barangariye mu buhabara bw’umwanzi aho buva bukagera, abo bose nimukomeze kubagarura mu murongo ukwiriye kandi utunganye, kuko mukomeje gutozwa icyiza kugira ngo murusheho kugikatariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; namwe rero nimube indorerwamo koko benshi bireberamo kandi mube indorerwamo benshi bisanzuriramo kuko abazaza babagana icyo bazasanga mufite ari cyo namwe muzabavomerera koko, ni yo mpamvu iteka nifuza ko mwahora mukindikije intwaro z’urumuri, kugira ngo abaza babagana mubashe kubamurikira kandi mubashe kubaha koko ku rumuri nyakuri mukomora muri Uhoraho Imana, rwa rundi rumurika mu mwijima maze umwijima ugahunga; namwe rero muri abakozi bari mu Isi, ariko kandi abo bakozi bakaba bayobowe mu buryo budasubirwaho n’Ijambo rya DATA akomeje kuvugana namwe kandi akomeje kuvugira muri mwe uko bwije n’uko bukeye; nimuryakire rero kandi nimugume kuribyaza inyungu ndetse n’umusaruro, kuko nanjye naje kubibatoza kandi nkaba naraje kubibashishikariza kuri buri umwe umwe, kugira ngo koko murusheho kumenya icyo mwahamagariwe n’Uhoraho Imana.

AMAHORO KANDI KUGUBWA NEZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *