UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 26 MATA 2025
Ndabakomeje kandi ndabashyigikiye Ntore z’Uhoraho Imana, mbambitse imbaraga kandi mbahaye ububasha bwanjye bukomeye, kugira ngo busesekazwe koko mu mibiri yanyu cyane cyane kuri uyu munsi bityo bukomeze kubafasha gutsinda kandi bukomeze kubafasha kwitegura ibihe bikomeye by’Uhoraho Imana; twaje muri mwe kandi twaje kwibanira namwe, twaje kugendana namwe muri ubu buryo mu bikorwa bidasanzwe, kugira ngo koko dukomeze gutsinda umwanzi kandi dukomeze kumwigizayo mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, kuko twaje mu mbaraga zidasanzwe kandi tukaba twaje mu rukundo rwacu ruhoraho kandi rutavogerwa, kugira ngo koko dukomeze kurengera Mwene Muntu aho ava akagera kandi dukomeze gusakaza ikibatsi cy’urukundo rwacu mu batuye iyi Si; harahirwa rero abari maso kandi harahirwa abiteguye kwakira ibyiza by’agatangaza twabateguriye kuri uyu munsi kuko abo bose bahiriwe kandi abahiriwe mu kwakira imbaraga nshya z’agatangaza bakomora muri Uhoraho Imana kandi bagabirwa na we uko bwije n’uko bukeye.
Dukomeje rero gusesekaza byinshi byiza cyane cyane kuri uyu munsi w’agatangaza, twaje kwigaragaza mu bikorwa bidasanzwe kandi twaje kwigaragaza mu mbaraga zidasanzwe, kuri buri wese kugira ngo abereho kwakira kandi abereho kwanga ikibi ndetse n’igisa nacyo mu buzima bwe bwa buri munsi; ngaho rero nimuharanire kwibohora ndetse no kubohoza Isi muri rusange, kuko mwashyizwe mu murimo ukomeye wa DATA kandi mugashyirwa ku gasongero k’ibyiza by’Uhoraho Imana, kugira ngo koko murusheho kubitangariza ababizi ndetse n’abatabizi kandi murusheho kubimenyekanisha hirya no hino ku Isi, bityo abumva impuruza y’Uhoraho Imana muri mwe, bakurizeho guhinduka ndetse no guhindura uburyo.
Murahirwa mwebwe mwese rero mwahamagawe mu mazina yanyu mukitaba bwangu, kuko ibi bihe koko ari ibyo kugaragaza ko Uhoraho Imana atuye muri mwe kandi ububasha bwe buganje muri mwe, akaba ari yo mpamvu rero akomeje kuza kwikorera imirimo idasanzwe kandi akaba ari yo mpamvu akomeje kuza kwikorera ibikorwa bikomeye kandi bitangaje mu mibiri yanyu kuko hakomeje kuzurizwamo byinshi kandi hakaba hakomeje gukorerwamo byinshi bigiye bitandukanye, kuko koko mwagizwe indorerwamo y’Uhoraho Imana mu gusakaza imbaraga ndetse n’ububasha bimukomokaho, ni yo mpamvu rero iteka ryose mugomba guhora mwiteguye kandi mugahora mukeye kuri roho zanyu, kugira ngo koko asange mukeye kandi mutunganye kandi mukereye kwakira ububasha bumukomokaho, kugira ngo koko namwe mubereho kubusakaza ndetse no kubusendereza mu batuye iyi Si.
Ngaho rero nimwakire kuko hari byinshi twabazaniye kuri uyu munsi kandi akaba ari ibibafasha gutsinda, kandi akaba ari ibibafasha kurushaho kwitagatifuza cyane cyane kuri roho zanyu; twaje rero gutagatifuza Isi ndetse n’abayituye kandi twaje kwigarurira Mwene Muntu wararukiye kure y’urukundo rw’Uhoraho Imana kugira ngo koko turusheho kumushyira mu rukundo rwacu, avugururwe kandi ahabwe imbaraga nshya zimufasha gukomera ndetse no gukomeza urugendo ubudacogora kandi ubudasubira inyuma; mwebwe mwese rero mwiteguye kandi mwahiriwe no guhimbaza uyu munsi muhire mutagatifu w’Uhoraho Imana, kuko yaje muri mwe kandi akaba yaje kugaragaza imbaraga z’ububasha bwe budatsindwa kandi akaba yaje kugaragaza imbaraga z’ububasha bwe butavogerwa muri Mwene Muntu kugira ngo koko arusheho gutandukanya ikibi n’icyiza mu mitima ya benshi kandi arusheho kuvugurura, kwambika amapeti abayakoreye kandi arusheho kwakira abenshi mu mpuhwe ze n’imbabazi zidashira, bityo rero akaba akomeje gutega ibiganza, asaba kandi yakira abo bose bakomeje kumutakambira kandi abo bose bakomeje kuririra ku birenge bye, kugira ngo arusheho kubabohora kandi arusheho kubabohoza ingoyi y’umwanzi ibashikamiye.
Dukomeje rero kubaka amateka akomeye cyane cyane mu buzima bwa Mwene Muntu kuri uyu munsi, kandi dukomeje kuvugurura mu mbaraga z’urukundo rwacu rukomeye tudahwema kugaragariza Isi ndetse n’abayituye, ducungura kandi turushaho kwigarurira abo umwanzi yari yarigaruriye kandi abo yari yaragize imbata tukaba dukomeje kubabohoza urukundo rwacu rukomeye, kugira ngo koko turusheho kubashyira ku isoko y’impuhwe za Nyagasani, kuko yururukiye gutabara kandi akaba yururukiye kurengera imbaga itabarika y’abari mu Isi y’Ibiremwa bimwizihira kandi ibiremwa bimutabaza kandi bimutakambira uko bwije n’uko bukeye kandi bigahora bitabaza impuhwe ze kugira ngo zize kubabohora ku ngeso y’ikibi kandi zize kubabohora ku ngoyi y’umwanzi ibashikamiye; abo bose rero bakomeje gutabarwa mu buryo bugiye butandukanye, kandi bakomeje kubohorwa n’ububasha bukomeye bwa DATA, kuko twaje guca ingoyi y’umwanzi aho iva ikagera kandi tukaba twaje gukuraho ingoyi y’akarengane k’umwanzi kuko hari benshi umwanzi akomeje kurenganya mu buryo bugiye butandukanye, kandi hakaba hari benshi umwanzi akomeje gutsikamirisha imbaraga ze z’ububasha bwe mu buryo bukomeye, ibyo byose rero tukaba twaje kuribata kandi tukaba twaje gutsemba, guhirika ikibi cy’umwanzi aho kiva kikagera, kugira ngo koko turusheho kwigarurira Mwene Muntu.
Ngaho rero nimukomeze kugendana ishema ndetse n’ubukaka mu bikorwa byacu kandi mu mirimo idasanzwe yanjye na DATA kuri uyu munsi, kuko twaje gukorana namwe byinshi kandi tukaba twaje kugendana namwe mu buryo butandukanye, kugira ngo koko tugeze benshi ku mutsindo wa DATA kandi twifatikanye namwe muri buri kimwe cyose, kuko hari byinshi twabazaniye kuri uyu munsi kugira ngo Mwene Muntu aho ava akagera, arusheho gusabana n’urukundo rw’Uhoraho Imana; muririnde rero kurangara kandi muririnde kurambirwa, kuko Uhoraho Imana ari mu ruhande rwanyu kandi urukundo rwe rukaba rubahoraho iteka, bityo rero nimukomeze kurugenderamo ibihe ndetse n’imburabihe, mwakira imbaraga ndetse n’ububasha bwe ababuganirizamo uko bwije n’uko bukeye, kandi mwakira imbaraga ze nshya akomeje kuvugurura mu mibiri yanyu; nimubereho rero guhora mushimira kandi nimubereho guhora musingiza Imana, muyikuza kandi muyirata kuko yaje guturana namwe mu rukari rw’Uhoraho kandi ikaba yaraje kugendana namwe mu bikorwa bigiye bitandukanye, kugira ngo koko irusheho kubashimira kandi irusheho kubashimisha, natwe nk’abamalayika ndetse n’abatagatifu turaganje turi muri mwe, kuko twibanira namwe ubuziraherezo cyane cyane mu bikorwa bigiye bitandukanye, tukaza kubaha imbaraga zacu kandi tukaza kubafasha kugera ku mutsindo wa buri kimwe cyose.
Ngaho rero nimukomere kandi nimukomeze urugendo turi kumwe mu kubashyigikira kandi turi kumwe mu kubaha imbaraga ndetse n’ububasha bibashyitsa mu byiza mukomeje gutegurirwa uko bwije n’uko bukeye; ndi rwagati yanyu rero kugira ngo nkomeze kubahaza umunezero unkomokaho kandi ukomoka muri DATA, kandi ndi rwagati yanyu kugira ngo nkomeze kubasabanisha n’Ijuru ryose muri rusange, twaje rero kwifatikanya namwe kandi twaje kugendana namwe, nimugume mu rukundo rwanjye n’urwa DATA kandi nimukomeze kugendera mu mbaraga ndetse n’ububasha bidukomokaho, mwirinde ikibi cyose cyabatandukanya n’urukundo rw’Uhoraho Imana, ahubwo iteka ryose muhore mufunguye imitima kugira ngo muhore mwakira izo mbaraga ndetse n’ububasha mugabirwa n’Ijuru ryose, kuko rituye muri mwe kandi rikaba riganje muri mwe cyane cyane mu bikorwa bigiye bitandukanye rikorana namwe kandi rigahora ribigaragariza uko bwije n’uko bukeye, kuko riri kumwe namwe kandi rigahora ryigaragariza mu bikorwa byanyu bya buri munsi, mu kubagaragariza nyakuri umusaruro ufatika uturuka mu mbuto yanyu mubiba buri munsi.
Erega iyo musenga ntabwo muba muvunikira ubusa kandi ntabwo muba muvunikira ubusa, kuko hari byinshi mukomeje kwizigamira mu ngoma idasaza y’ubukungu bwo mu Ijuru, kandi hakaba hari byinshi mukomeje kuzigamira benshi mu Isi, barambitse kandi barangaye mu bihe nk’ibi ngibi; ngaho rero nimukomeze gukururira benshi mu rukundo rw’Uhoraho Imana kandi mukomeze kubasakazaho imbaraga ndetse n’ububasha mukomora muri DATA, kuko muzihabwa umunsi ku munsi kandi mukazisenderezwa ku buntu nta kiguzi; namwe rero nimukomeze kwakira izo mbaraga kugira ngo zikomeze kugirira roho zanyu umumaro kandi zikomeze kubashyigikira mu minsi mibi kandi zikomeze kubashyigikira mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nanjye ndahari mu gukomeza kubasakazamo imbaraga ndetse n’ububasha bunkomokaho kandi bukomoka muri DATA, kugira ngo bukomeze kubarinda ndetse no kubacungira umutekano muri buri kimwe cyose; nimugire amahoro ndabakunda ndabashyigikiye bana banjye, turi kumwe mu rukundo rw’Uhoraho Imana kandi turi kumwe ibihe byose, kuko mpora mbifuriza gutsinda kandi nkahora mbagaragarizamo umutsindo wanjye n’uwa DATA.
NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURATARAMANYE, NIFATIKANYIJE NAMWE NDI MALAYIKA RAFAYELI UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO.