UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 16 WERURWE 2025
Mbifurije igitondo cy’umugisha Ntore dukunda kandi nshuti bavandimwe banjye dutaramanye, turi kumwe ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba kuri uyu munsi udasanzwe Uhoraho Imana akomeje kwigaragariza mu buzima bw’Ikiremwa Muntu, ndahari rero ndaganje ndi rwagati yanyu ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane, ibihe byiza kuri buri wese kandi gukomera ndetse no gukataza kuko turi kumwe mu rukundo kandi nkaba mbashyigikiye intambwe z’ibirenge byanyu buri munsi, kugira ngo koko mbarinde gutsikira ndetse no gutsitara mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; ndi kumwe namwe rero muri byose kandi ndabakomeje ndabashyigikiye Ntore za DATA kandi nshuti bavandimwe banjye nkunda mbambitse imbaraga kandi mbahaye ubutwari, gukomera ndetse no gukataza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nta kibaziga kandi nta kibakoma imbere kuko ndi imbere yanyu kandi nkaba rwagati yanyu, nkaba ndi umutazanuzi w’amayira yanyu ibihe ndetse n’imburabihe.
Ngaho rero nimukomeze gutekanira mu rukundo rwa DATA, nanjye ndahari ndaganje kugira ngo nkomeze gukorana namwe muri byose kandi nkomeze gukorana byinshi namwe, cyane cyane kuri uyu munsi w’ibikorwa bidasanzwe kandi kuri uyu munsi w’urugamba rukomeye, kuko dukomeje kugenderera Mwene Muntu wese aho ava akagera kandi tukaba dukomeje kwisabanisha nawe mu buryo bukomeye, kugira ngo koko turusheho kumwubakira amateka akomeye kandi turusheho kubaka byinshi byiza mu buzima bwose bw’Ikiremwa Muntu; twaje kuvugurura rero kandi twaje gusabanisha Mwene Muntu n’urukundo rukomeye rw’Uhoraho Imana, kugira ngo koko yakire kandi abereho gukuza ndetse no gusingiza Imana mu buzima bwe bwa buri munsi, cyane cyane rero kuri uyu munsi w’agatangaza twaje kwigaragariza mu batuye iyi Si mu buryo bukomeye, kandi twaje kumenyekanisha byinshi bikomeye mu mateka y’ubuzima bw’Ikiremwa Muntu, kuko dukomeje guhishura ibihishe cyane cyane ibyo byose umwanzi yahishe benshi kandi byagakwiye kumenyekana kandi byagakwiye kumenywa na bose.
Dukomeje rero gutambagira hirya no hino dutangaza kandi dushyira ku mugaragaro ibyacu byose umwanzi yapfukiranye muri Mwene Muntu, kugira ngo koko bishyirwe ku murongo kandi bishyirwe ku mugaragaro, bityo abatabizi kandi ababyitiranyaga bose babashe kwakira urumuri rw’Uhoraho Imana mu buzima bwabo, rubasobanurira kandi rubereka igikwiriye kandi igitunganye, icy’ingenzi mu buzima bwabo kugira ngo koko kibafashe kandi kibashyigikire, kibafashe gutsinda muri byose kandi kibafashe gutsinda Isi ndetse n’abayituye; ni byinshi rero dukomeje kubuganiriza mu buzima bw’Ikiremwa Muntu, kandi ni byinshi dukomeje kugaragariza rwagati yanyu kugira ngo koko, nk’uko tubivuga kenshi ngo babiri cyangwa batatu bateraniye tuba turi rwagati yabo, ni byo koko turaganje turi muri mwe kugira ngo koko dukomeze kubiyigishiriza kandi dukomeze kugendana namwe muri ubu buryo kandi muri ibi bikorwa by’urugamba byatuzanye muri mwe kugira ngo turusheho gutsindana byinshi kandi turusheho kwigaragariza benshi mu buryo budasanzwe, twambika imbaraga kandi ari nako twambura ikibi cy’umwanzi aho kiva kikagera kugira ngo urukundo rwa DATA rurusheho gusakazwa hirya no hino mu Isi kandi rurusheho gusenderezwa mu Kiremwa Muntu; ni muri iyo njyana rero yatumye tuza muri mwe kandi ni muri iyo njyana yatumye tuza kubashyigikira mu bikorwa nk’ibi ngibi kugira ngo koko turusheho kwifatikanya mu murimo wa DATA kandi dukomeze intambwe z’abadandabirana bari hirya no hino.
Nimukomere rero nkomeje kubakomeza cyane cyane kuri uyu munsi kandi nkomeje kubashyigikira muri byose, Ntore dukunda kandi nshuti bavandimwe banjye, nkomeje kubashyigikira kandi nkomeje kubakomeza, nimugire amahoro kandi umugisha w’Uworaho Imana nusesekare mu buzima bwanyu cyane cyane kuri uyu munsi w’agatangaza, kuko dukomeje gukuza Imana mu Kiremwa Muntu kandi tukaba dukomeje kuyikuriza mu Isi ndetse no mu Ijuru kuko tudahwema kuramya ndetse no kurata urukundo rwa DATA, bityo tugahora turushyigikira kandi tugahora turusigasira muri Mwene Muntu; namwe rero nimukomere kuko muri muri urwo rukundo kandi mukaba muri mu mugisha we mu buryo budasubirwaho, nimukomeze rero kwakira izo mbaraga kandi nimukomeze gusigasira icyo cyiza mwabibwemo n’Ijuru ryose, bityo mubereho kwakira kandi mubereho kwakira urwo rukundo rudasanzwe Uhoraho Imana ababuganirizamo uko bwije n’uko bukeye, nanjye nkomeje kubana namwe kandi nkomeje kugendana namwe muri byose, nimutuze rero kandi mutekanire mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, kuko mbashyigikiye kandi nkaba nkomeje kubambika imbaraga z’ubutwari bwanjye; amahoro amahoro, turi kumwe ndabakunda, mbifurije umunsi mwiza, umunsi muhire kandi mutagatifu, nukomeze kuba mutagatifu koko cyane cyane mu buzima bwanyu mu kubahindura bushya kandi mu kubatagatifuza, kugira ngo koko mubeho mu kwemera ndetse no mu kwizera mu buzima bwanyu bwa buri munsi.
AMAHORO AMAHORO TURI KUMWE NDABAKUNDA, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, KUGUBWA NEZA KURI BURI WESE, NDI MALAYIKA RAFAYELI UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO NTORE DUKUNDA.