UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 17 UKWAKIRA 2024

Amahoro y’Imana nakomeze kubakomeza kandi nakomeze kubashyigikira mu bikorwa by’urugamba, nanjye turi kumwe ndahari ndaganje ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane, mbifurije ibihe byiza, gukomera ndetse no gukataza kuri buri wese, turi kumwe ndabakunda, ndabashyigikiye kandi ndabazirikana mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nifatikanyije namwe mu bikorwa bya buri munsi kandi turi kumwe mu njyana y’urugamba mu buryo bukomeye, kuko nkomeje kubakomeza kandi nkaba nkomeje kubashyigikira kandi nkaba nkomeje kurwanana namwe urugamba mu buryo bukomeye kandi mu buryo butangaje, turi kumwe rero mu mbaraga zitavogerwa kandi turi kumwe mu bubasha budasanzwe, kuko mbambitse imbaraga z’urukundo rwanjye kandi nkaba mbahaye kugendera mu gitinyiro cyanjye ubutavogerwa kandi ubudatsindwa ku rugamba.

Nimukomeze gutsinda kandi nimukomeze kuganza umwanzi n’ibikorwa bye byose aho biva bikagera, kuko muhawe ubwo bubasha bwo kuganza ikibi muri Mwene Muntu kandi mukaba muhawe izo mbaraga zo kuganza ikibi mu Isi hose muri rusange, bityo rero nimukomeze kwitanga wese kandi nimukomeze kwitamba kuri buri wese, mwakira ingabire ndetse n’ingabirano z’Uhoraho Imana zikomeza kubafasha gutsinda muri buri kimwe cyose kandi zikomeza kubafasha gutsinda Isi ndetse n’abayituye, nanjye ndaganje ndi muri mwe, nkomeje kugendana namwe kandi dukomeje gufatana urunana cyane cyane mu kurushaho kugendana mu njyana y’ibikorwa bya DATA, tuvogera kandi turushaho kuvogagira ibikorwa by’umwanzi aho biva bikagera.

Nkomeje rero kwifatikanya namwe kandi nkomeje kugendana namwe mu buryo budasanzwe, kuko nkomeje kubambika imbaraga ndetse n’ububasha bwanjye kugira ngo bihore iteka bibasendereye kandi bihore iteka byigaragariza muri mwe ibihe byose, bityo dukomeze gutsindana umwanzi ibitego mu buryo bukomeye kandi dukomeze kumwima kandi kumwima ijambo mu batuye iyi Si kuko dukomeje kugenda tuburizamo imigambi ye mibisha kuri Mwene Muntu kandi tukaba dukomeje kugenda tumugaragariza igisuzuguriro gikomeye ku bo yari yaragize imbata kandi ku bo yari yarigaruriye, ndetse n’abo yari yaribasiye mu buryo bukomeye tukaba turi kugenda tumwamurura kuri benshi kandi tukaba turi kugenda tumwambura ijambo mu buryo bukomeye.

Ni ngombwa rero gukomeza kwegeranya imbaraga zanyu ndetse n’izacu, kugira ngo dukomeze gukorana ibikorwa bikomeye kandi bihambaye kandi dukomeze guhuriza hamwe mu rukundo rukomeye, bityo dushyigikirane kandi dukomeze gusenyagurira umwanzi twivuye inyuma; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba, namwe nimukomere kandi mukomeze gutera intambwe mujya mbere turi kumwe, ndabashyigikiye kandi mushyigikiwe n’Ijuru ryose mu buryo bukomeye kandi mu buryo butangaje, kuko twaje kugendana namwe mu buryo bw’agatangaza kandi tukaba twarurukiye kurwanana namwe urugamba mu buryo bukomeye, kuko twaje mu Isi kugira ngo turusheho kugendana na Mwene Muntu kandi tukaba twaraje mu Isi, kugira ngo turusheho kwambura benshi ubushwambagara bw’umwanzi.

Nimukomeze umurego rero mu isengesho ryanyu rya buri munsi, mwirinde gucika intege kandi mwirinde gusubira inyuma, kuko turi kumwe mu mbaraga zitavogerwa, kugira ngo nkomeze kubarwanirira muri buri kimwe cyose kandi nkomeze kubateza intambwe, muririnde rero gusubira inyuma kandi muririnde gusubika urugendo, kuko urugendo rukomeje kandi rukaba rukomeye, bityo tukaba dukomeje gutambutsa benshi bakomerewe mu rugendo tukaba dukomeje kubarindisha imbaraga z’ububasha bwacu, kugira ngo dushyigikire kandi turusheho gusigasira icyiza Uhoraho Imana yabibye mu buzima bwabo; namwe rero ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba, nimukomere mwumve ko turi kumwe ibihe byose kandi mwumve ko mpari mu mbaraga zanjye zidasanzwe kugira ngo nkomeze kurwanirira roho ya buri wese muri mwe, kandi nkomeze kurwanirira roho ya buri Kiremwa Muntu yose aho iva ikagera; nambitse imbaraga buri wese kandi nambitse ububasha abatuye iyi Si mu buryo bw’agatangaza, kugira ngo bashobore gukomera ndetse no gukomera mu rugendo rwabo rwa buri munsi, kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbashyigikiye mwese mu bikorwa by’urugamba kugira ngo koko murusheho gusabana n’Uhoraho Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Nimugire ibihe byiza turi kumwe ndabakunda, ndabashyigikiye Ntore za DATA, mbakomejemo imbaraga zanjye kandi mbahaye umugisha wanjye, kugira ngo ubashyigikire kandi ubakomeze mu bikorwa byanyu bya buri munsi kandi ubakomeze mu minsi mibi, kuko ndi ikiramiro cyanyu kandi nkaba amizero yanyu; ngaho rero inzira yanyu nimukomeze kuyikatariza muri Uhoraho Imana, mwirinda icyatuma musubika urugendo ahubwo nimurusheho gukataza kandi murusheho kujya mbere, natwe turahari mu gikorwa cyo kubarinda ndetse no kurushaho kubacungira umutekano, kuko turi rwagati yanyu kandi tukaba impande ibumoso ndetse n’iburyo bwa buri wese, kugira ngo dukomeze kubacungira umutekano kandi dukomeze kubatuza mu rukundo rw’Uhoraho Imana.

MBIFURIJE IBIHE BYIZA GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDI MALAYIKA RAFAYELI UBAKUNDA CYANE, AMAHORO, IBIHE BYIZA, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE; AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *