UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 12 MATA 2025

Mbifurije umunsi mwiza Ntore za DATA dukunda, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye muri byose, turi kumwe rero mu njyana ikomeye y’urugamba kandi turi kumwe mu kubahaza imbaraga kandi mu kubasesekazaho ububasha bukomeye bwanjye na DATA, kugira ngo bubashyigikire kandi burusheho kubafasha muri uru rugendo rugana Imana; nifatikanyije namwe muri byose nimukomere kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye muri buri kimwe cyose, kugira ngo koko turusheho kurangizanya byinshi cyane cyane kuri uyu munsi, kuko naje kurwanana namwe urugamba kandi nkaba naje gushyira byinshi mu bikorwa, kuko dukomeje gutsinda kandi tukaba dukomeje gupfobya ibikorwa by’umwanzi aho biva bikagera, tukaba dukomeje gusakaza imbaraga z’ububasha bwacu ku bari hirya no hino, kugira ngo koko turusheho gukoza isoni umwanzi iteka uhora ushaka guconcomera benshi kandi guhora ushaka guhanantura benshi kandi agahora iteka ashaka kubuza amahoro n’amahwemo abacu bari hirya no hino, bityo rero tukaba tuje kubaramiza ineza, amahoro ndetse n’ibyishimo bidukomokaho.

Ngaho rero rero namwe nimwiyumvemo iruhuko ndetse n’ibyishimo cyane cyane kuri uyu munsi, kuko naje kubibagabira kandi Ijuru ryose rikaba ryaje gutaramana namwe, kugira ngo koko harusheho gukorwa byinshi cyane cyane mu mibiri yanyu; ngaho rero nimwakire iryo humure kandi nimwakire izo mbaraga, kuko tuzibabuganirijemo kandi tukaba dukomeje kuzisendereza muri buri wese muri mwe, kugira ngo koko mubereho namwe kwakirira abandi bari hirya no hino ku Isi; nimukomeze gutegereza no kwitangira imbaga itabarika y’abari mu Isi kuko iki gihe ari igihe cyo kwakira imbaraga kuri buri wese, ariko kandi benshi bakaba batabasha kumva iyo neza bagiriwe n’Uhoraho Imana, bityo bagahora barangariye mu bibi bigiye bitandukanye; twebwe rero nk’abamalayika tukaba dukomeje gucyamurira buri wese guhinduka ndetse no kurushaho guhindukirira urukundo rwa DATA kugira ngo koko rumuturemo wese bityo tukaba twaraje kurusabanisha na buri wese muri mwe, hakaba hari benshi bakira icyo bakiriye ntibabashe kukibyaza inyungu ndetse n’umusaruro ufatika, kandi barahawe byose barigishijwe mu buryo bukomeye, ni yo mpamvu rero dukomeje gutanga imburo zacu uko bwije n’uko bukeye kandi tukaba dukomeje kwifatikanya n’Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera, kugira ngo koko turusheho kugisobanurira byinshi, kukimenyesha buri kimwe cyose gikubiye mu mabanga y’Uhoraho Imana kuko akomeje kuyatangariza ahirengeye, kugira ngo hatazagira ugira icyo yireguza ko atumvishe, nyamara kandi twaravuze kandi tugahagarara ahirengeye bityo tugatangaza iby’Uhoraho Imana.

Ndabashyigikiye rero kandi mbabumbatiye mu mujishi wanjye, ndabasigasiye Ntore za DATA dutaramanye kuko nabahawe na DATA mu bihe nk’ibi ngibi, kugira ngo nkorane urugendo na buri wese kandi mbambutse buri kimwe cyose, n’ubwo hari byinshi bibashikamira mu rugendo rwanyu, ariko kandi ndahari mu kubatsindira kandi mu kubacyahira umwanzi nivuye inyuma, kuko mporana namwe nkahora ntegura imitego y’umwanzi kandi nkaho negezayo ikibi cye kandi ikizira cye kugira ngo kitabagiraho ijambo kandi kitabagiraho ububasha na gato; erega ndaganje ndi rwagati yanyu kandi ndaganje mu bikorwa byanyu bya buri munsi, kugira ngo koko nkomeze kubishyira mu bikorwa kandi nkomeze kubibyaza inyungu ndetse n’umusaruro kuri buri kimwe cyose; nkomeje rero kugisigasira mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, kuko hari byinshi dukomeje gukorana cyane cyane muri ibi bihe bikomeye, byo gukomeza gusigasira ubuzima bw’Ikiremwa Muntu aho buva bukagera, kugira ngo koko turusheho kubutandukanya n’ikibi cy’umwanzi cyose aho kiva kikagera, abiteguye rero nimuze tugende kuko dukomeje kwambutsa benshi kandi tukaba dukomeje kuzahura benshi cyane cyane abo bose bari bagiye kurohoma mu muvumba w’umwanzi, tukaba dukomeje kubafata ikiganza kugira ngo koko tubatandukanye n’ikizira kandi ikibi cyose kibatandukanya n’urukundo rw’Uhoraho Imana; ariko kandi benshi bararambitse kandi bararangaye kandi isaha ye ari iyi ngiyi yo gukomeza kwitegura kuri Mwene Muntu; nimukomeze rero gutakamba kandi nimukomeze gutabariza Isi yose muri rusange, cyane cyane mutabariza abari hirya no hino ku Isi, mu bice bigiye bitandukanye kandi mu bikorwa bigiye bitandukanye kuko umwanzi akomeje kwibasira benshi kandi akaba akomeje kubabuza amahoro ndetse n’amahwemo, cyane cyane ku batumenye kandi ku batwiringiye mu bihe nk’ibi ngibi, abo bose bakaba bugarijwe n’umwanzi mu buryo bukomeye; ni igihe rero cyo kubatabarana ingoga kandi ni igihe cyo kubasakazaho imbaraga nshya z’ububasha bwacu kugira ngo koko barusheho kurindwa kandi barusheho gucungirwa umutekano muri buri kimwe cyose, bityo rero tukaba twaraje kubigaragariza cyane cyane mu bikorwa byacu bya buri munsi, kuko dukomeje kugenda dushyiraho uburinzi kandi kandi tukaba dukomeje kugenda dushyira ikimenyetso kidasibangana ku bacu bari hirya no hino, cyane cyane kuri abo bose bahora bazirikana urukundo DATA abafitiye kandi kuri abo bose bahora bahihibikanira Ingoma ya DATA uko bwije n’uko bukeye, bakagendera muri yo kandi bakagendera mu njyana y’icyo abifuzaho, abo bose barahirwa kandi barahiriwe kuko ibihe nk’ibi ngibi dukomeje kubaronsa imbaraga ndetse n’ububasha bibafasha gukomera ndetse no gukomeza urugendo nta nkomyi.

Dukomeje rero gucungira umutekano benshi kandi dukomeje guhagarara ku mazamu ya buri wese, kugira ngo tumurinde umwanzi kandi tumurinde guhungabanywa na we mu buryo bukomeye, bityo tukaba dukomeje gusesekaza imbaraga z’ububasha bwacu, kugira ngo koko ari zo zikomeza kumvikana kandi abe ari zo zikomeza kwigaragaza, cyane cyane muri ibi bikorwa dukora buri munsi kandi mu bikorwa dukorana namwe uko bwije n’uko bukeye, bikaba bikomeje gufasha benshi kwinjizwa koko mu rumuri rw’Uhoraho Imana kandi mu kubaho mu gushaka kw’Imana uko bikwiriye kuri buri wese, kuko twifuza ko hari aho yahagarara kandi yahagarikwa mu buryo bukomeye, bityo akumva ko arinzwe kandi acungiwe umutekano muri buri kimwe cyose; niyo mpamvu rero dukomeje kunyuguza ubumara bw’umwanzi aho buva bukagera, kandi tukaba dukomeje gukayura ibikorwa by’umwanzi aho biva bikagera muri Mwene Muntu, kugira ngo biteshwe agaciro kandi arusheho kwamburwa ijambo mu buryo bukomeye, ni yo mpamvu dukomeje kugendana namwe kandi ni yo mpamvu dukomeje kwibanira namwe muri ubu buryo, kugira ngo koko turusheho gusigasira ubuzima bw’Ikiremwa Muntu bwose aho buva bukagera.

Ngaho rero nimukomere kandi nimukataze ku rugamba turi kumwe, ndabashyigikiye mbambitse imbaraga z’urukundo rwanjye kandi mbahaye umugisha wanjye ubakomeza kandi ubashyigikira mu bikorwa bya buri munsi, kuko turi kumwe kugira ngo mbashishikaze, mbahe imbaraga zanjye kandi mbahe gukomera, mbahe ubutwari mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, bumwe butagamburuzwa n’umwanzi, ahubwo iteka ryose mugahora muri umusingi benshi bubakiraho kandi benshi batangirizwaho ibikorwa byabo; ni yo mpamvu rero twabatoye kandi ni yo mpamvu twabatoranyije igihe nk’iki ngiki, kugira ngo koko muhagarare ahakomeye kandi muhagararire benshi ahakomeye, bityo mubasabira kandi mubaturira isengesho rinyuze Imana, kuko iyo musenga isengesho ryanyu turibyaza inyungu ndetse n’umusaruro, mu kurushaho kurohora roho za Mwene Muntu aho ava akagera.

NDABAKUNDA RERO KANDI NDABASHYIGIKIYE NTORE DUTARAMANYE, NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE URUGENDO TURI KUMWE KANDI TWIFATIKANYIJE MURI BYOSE, NDI MALAYAIKA RAFAYELI UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO, MUGIRE IBIHE BYIZA, TURATARAMANYE KANDI NDABASHYIGIKIYE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *