UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 17 UGUSHYINGO 2024

Mbifurije umunsi mwiza Ntore z’Imana dukunda, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, mbayoboresheje ububasha bwanjye cyane cyane kuri uyu munsi udasanzwe w’Ibikorwa by’Uhoraho Imana, kuko dukomeje guhindura Isi ndetse n’abayituye mu rukundo rwacu kandi mu rukundo rukomeye rwa DATA; nifatikanyije namwe muri byose rero kandi mbashyigikirishije ububasha bwanjye n’ubwa DATA, kugira ngo imirimo yanyu ikomeze kumvikanira hirya no hino ku Isi kandi ikomeze gutera imbere mu kwemera ndetse no mu kwizera dukomeje gushyigikiriramo benshi kandi duomeje guhamagariramo Isi ndetse n’abayituye, bityo tukaba twaje gushyira byinshi mu bikorwa kandi tukaba twaje gushyira byinshi mu njyana y’urugamba; kuri uyu munsi rero twifatikanyije namwe mu mirimo idasanzwe kandi twifatikanyije namwe mu bikorwa bidasanzwe kuko twaje kwizihizanya uyu munsi muhire kandi mutagatifu w’Uhoraho Imana, kugira ngo Yezu Kristu Umukiza kandi Umutegetsi w’Isi akomeze gusakaza imbaraga ze n’ububasha bwe mu batuye iyi Si kandi umutsindo we udakuka ukomeze kumvikanira hirya no hino ku Isi.

Nimukomere rero ku rugamba turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi kandi nimukomeze kugenda nk’intwari kandi mukomeze kugenda nk’abatsinze, kuko dukomeje gutsindira muri mwe kandi tukaba dukomeje gutsindira mu buzima bwanyu; dukomeje rero gusakaza imbaraga z’ububasha bwacu mu batuye iyi Si kandi dukomeje guhindura byose mu rukundo rwacu, kuko dukomeje guhindukiza benshi mu kwemera ndetse no mu kwizera kugira ngo buri wese aho ahamagarirwa abashe kuhahagarara nta nkomyi; dukomeje rero kurinda kandi dukomeje gucungira umutekano buri wese uri mu gushaka kwa DATA kandi uri mu gushaka k’Uhoraho Imana kugira ngo arindwe kandi arusheho gushyigikirwa n’ububasha bwe mu buryo bukomeye, bityo arusheho kwima umwanzi ijambo kandi arusheho kumwima umwanya ndetse n’icyicaro, ahubwo arusheho kwimakaza urukundo rwa DATA mu buryo budasubirwaho; dukomeje rero gushyigikira byinshi byiza kandi dukomeje gushyigikira byinshi bikomeye mu mitima y’Ikiremwa Muntu kandi mu mitima y’abatuye iyi Si, kugira ngo koko harusheho gusigasirwa urukundo rw’Uhoraho Imana mu mitima y’abatuye iyi Si, kandi mu mitima y’abari ku Isi bose barusheho kwegurirwa urukundo rukomeye rwa DATA.

Ndi kumwe namwe rero muri ibyo bikorwa kandi ndi kumwe namwe muri iyo njyana ikomeye y’ibikorwa bya DATA kuri uyu munsi, kuko twaje kwigarurira Mwene Muntu kandi tukaba twaje kumuhindura bushya mu buryo budasanzwe, nimukomeze rero gufatana urunana mushyigikirana mu bikorwa by’Uhoraho Imana, nanjye ndahari kugira ngo nkomeze kubaronsa imbaraga za roho ndetse n’iz’umubiri, kandi nkomeze kubahaza ku byiza by’Ijuru kuko hari byinshi nkomeje kubategurira kandi hakaba hari integuro idasanzwe ya DATA, ikomeje kugaragarizwa mu buzima bwanyu bwa buri munsi uko bwije n’uko bukeye.

Nambitse imbaraga buri wese rero zimufasha kujya ku rugamba kandi nambitse imbaraga buri wese zimufasha gutsinda Isi ndetse n’abayituye, bityo urukundo rw’Uhoraho Imana nirurusheho kubigarurira kandi rurusheho kubasenderera, ari nako rukomeza kubasakaraho aho muri hose, bityo imirimo ya DATA ikomeze kugaragarizwa mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kandi imbaraga ze zidatsindwa zikomeze kumvikanira mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nanjye ndi kumwe namwe kandi nkomezanyije namwe urugendo, kuko ndi rwagati yanyu kugira ngo nkomeze kubahaza ibyiza by’Ijuru; ndi kumwe namwe mu buryo budasanzwe rero, nimukomeze kwiyumvamo iruhuko kandi mukomeze kwiyumvamo ibyishimo mu mitima yanyu bisenderere kandi bisakare ku bari hirya no hino ku Isi, kuko hari integuro idasanzwe dukomeje kubateguriramo kandi hakaba hari ibikorwa bidasanzwe dukomeje kunyuza mu mibiri yanyu kugira ngo bikomeze kugirira Isi umumaro, kandi bikomeze kugirira abayituye umumaro ukomeye kuko hari byinshi dukomeje gufungurira mu buzima bwanyu kandi hakaba hari byinshi dukomeje kugaragariza mu mibereho y’Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera; nimukomeze rero kuba maso kandi mukomeze gutega ibiganza kuko kuri uyu munsi udasanzwe naje kubashishikaza kandi nkaba naje kurushaho kubasendereza imbaraga n’ububasha bwacu kugira ngo bikomeze kwigaragariza muri mwe kandi bikomeze kwigaragariza intamenyekana ziri hirya no hino, cyane cyane abo bose umwanzi yigaruriye kandi abo bose umwanzi yagize imbata, tukaba twaje kubaramiza ineza, urukundo ndetse n’amahoro byacu bisendereye, kugira ngo koko buri wese akomeze kwiyumvamo iruhuko ndetse n’ibyishimo; ni yo mpamvu rero dukomeje guterana intambwe tujya mbere, turamiza benshi urukundo rwacu kandi tugaragaza imbaraga z’ububasha bwacu muri mwe, mu isengesho ryanyu rya buri munsi rero nimukomeze kuramira benshi kandi nimukomeze kubera benshi ikiramiro, kuko hari byinshi dukomeje gukiriza muri mwe kandi hakaba hari byinshi dukomeje kuramirira mu isengesho ryanyu.

NIMUKOMERE RERO MURUSHEHO GUKATAZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE NIMUGIRE UMUNSI MWIZA GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NIFATIKANYIJE NAMWE NDI MALAYIKA RAFAYELI UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA NTORE Z’IMANA DUKUNDA KANDI NSHUTI BAVANDIMWE BANJYE, NDABAKOMEJE KANDI NDABASHYIGIKIYE MURI BYOSE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *