UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 28 NZERI 2024

Mbifurije igitondo cyiza Ntore za DATA, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba kuri uyu munsi, nifatikanyije namwe muri byose kuko ndi Malayika-Murinzi uri hagati yanyu kandi nkahora mbarwanirira ubutitsa iteka ryose, iteka ryose rero nkahora mbacungiye umutekano kandi nkahora mbabereye ku izamu, ndabashyigikiye rero kandi ndabakomeje, nimugire amahoro kandi ibyishimo bikomeze gusenderera mu mitima yanyu, nanjye nkomeje kubasabanisha n’Ijuru ryose, kuko nkomeje kwifatikanya namwe mu bikorwa by’urugamba cyane cyane kuri uyu munsi twaje kurwanya ikibi muri Mwene Muntu kandi twaje gukomeza gutsemba ndetse no kurushaho guca igisuzuguriro gikomeye cy’umwanzi muri Mwene Muntu; nifatikanyije namwe muri byose rero ndabashyigikiye kandi ndabakomeje, nimukomere kur rugamba kuko turi kumwe kandi nkaba mbarwanirira ubutitsa kandi nkaba nkomeje kubarwanyiriza umwanzi uko bwije n’uko bukeye, ngaho nimukomeze kwambara inkweto z’ibyuma kandi mukomeze kwambara imbaraga muri byose kugira ngo tugendane mu rugamba kuri uyu munsi kandi tugendane mu rugendo rwa buri wese; nkomeje buri wese kandi nshyigikiye buri wese mu bikorwa by’urugamba kandi mu bikorwa by’uburwanyi kuri uyu munsi, kuko dukomeje kurwanya umwanzi kandi tukaba dukomeje gushyigikira benshi mu rukundo rukomeye rwa DATA; ndi kumwe namwe rero ntimugakangarane kandi ntimugahungabane muri byose kuko nkomeje kubakomeza kandi nkaba mbashyigikiye mu bikorwa byanyu bya buri munsi.

Mbambitse imbaraga zanjye kandi mbasendereje urukundo rwanjye, nimukomere kandi murusheho gukomera ku rugamba kandi murusheho gukomera mu njyana yo gukora icyiza, nanjye turi kumwe ndabakunda, ndabashyigikiye kandi ndabazirikana mu buzima bwanyu bwa buri munsi; erega nifatikanyije namwe muri byose kandi mbakomereje intambwe, mbashyigikiye mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, imirimo yanjye nikomeze kwigaragariza muri mwe kandi ibikorwa byanjye bikomeze gusakara hirya no hino ku Isi kuko ari igihe cyo gusakaza ububasha bukomeye bwa DATA, kandi akaba ari igihe cyo kumvikanisha imbaraga zacu zidasanzwe mu batuye iyi Si; ni igihe cyo guhindura byose kandi ni igihe cyo guhindukiza byose, ni igihe cyo guhagarara ku rugamba kuri buri wese uko bikwiriye, akambara imbaraga kandi agatangaza umutsindo ukomeye wa DATA, ni yo mpamvu rero nkomeje guhagarara rwagati yanyu mvuga ibya DATA kandi mvuga iby’Izina rye rihire kandi ritagatifu kugira ngo rimenyeshwe bose kandi ritangarizwe ahirereye ndetse n’ahagaragara, bityo buri wese egendere mu njyana y’ibikorwa bya DATA kandi agendere mu njyana y’icyo amwifuzaho.

Nkomeje buri wese kuri uyu munsi kandi nshyigikiye buri wese mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, imbaraga zanjye nizibasenderere kandi ububasha bwanjye bukomeze kubasakaraho aho muri hose, nanjye turi kumwe ndabashyigikiye kandi mbafashe ikiganza, ntabwo muzatsikira turi kumwe kandi ntimuzanyerera mu rugendo rwanyu, kuko mbambitse imbaraga kandi nkaba mbasesekajeho umugisha wanjye wa kibyeyi, kugira ngo ubashyigikire kandi ubakomeze mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; nifatikanyije namwe muri byose nimukomere ku rugamba turi kumwe, ndabashyigikiye kandi nkomeje kubambika imbaraga z’ubutwari kugira ngo mukomeze gutwaranira ingoma ya DATA muri mwe.

NIMUGIRE AMAHORO, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA KANDI IGITONDO GIHIRE KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKOMEJE KANDI NDABASHYIGIKIYE MU BIKORWA BY’URUGAMBA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *