UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 15 MATA 2025

Mbambitse imbaraga kandi ndabashyigikiye mu rukundo rwanjye njye na DATA ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane, mbasesekajeho imbaraga ndetse n’ububasha binkomokaho kandi bikomoka muri DATA, kuko yabimpaye kugira ngo nze kubibasendereza cyane cyane kuri uyu munsi ukomeye kandi kuri uyu munsi w’urugamba rukomeye kuko dukomeje guhinda ikibi muri Mwene Muntu, by’umwihariko tukaba dukomeje kwiyegereza roho nyamwinshi z’abari mu Isi hirya no hino, cyane cyane izo zose zitana zigatandukira uko bwije n’uko bukeye bityo zikirengagiza urukundo rw’Imana Ihoraho mu buzima bwabo bwa buri munsi, bityo ntibabashe kwakira imbaraga tubabuganirizamo kandi ntibabashe kwakira ingabire ndetse n’ingabirano tubategurira uko bwije n’uko bukeye; abo bose rero bakeneye kurohorwa kandi bakeneye guhazwa imbaraga zikomeye zibafasha kujya ku rugamba kandi zibafasha gutsinda umwanzi bivuye inyuma, ngaho nimube maso tugendane mu bikorwa kuri uyu munsi kandi nimube maso tugendane mu bikorwa byo kurohora ndetse no gusahura roho nyamwinshi z’abari mu Isi, cyane cyane abo bose bugarijwe n’umwanzi mu buryo bukomeye, nkaba naje by’umwihariko kuri uyu munsi kubateza intambwe kandi kubambura ikibi cyose umwanzi yabambitse, kuko nazanye urukundo rukomeye kandi nkaba naje mu mbaraga ndetse n’ububasha busenya kandi buribata, butwika kandi bugakongora ikibi cyose aho kiva kikagera, cyane cyane muri Mwene Muntu.

Kuri uyu munsi rero turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe kandi turi kumwe mu mirimo idasanzwe cyane cyane naje gukorana namwe kandi naje gukorera rwagati yanyu muri ubu buryo, kugira ngo dutsinde kandi turusheho gutsiratsizanya ububasha bwa Nyakibi aho buva bukagera; ngaho rero nimukomeze kwitegura kandi nimukomeze gutega ibiganza kugira ngo koko icyiza nabazaniye kandi icyiza nazaniye Isi yose kibashe kubagirira akamaro kandi kibashe kugirira Isi yose umumaro nk’uko DATA yabiteguye kandi akaba yabiteganyirije buri Kiremwa cyose aho kiva kikagera, cyane cyane kuri uyu munsi w’ibikorwa bye bitangaje kuko tutifuza ko ikibi kiganza muri Mwene Muntu, ahubwo twifuza ko Mwene Muntu yaganza ikibi kandi akarushaho kucyanga urunuka, kandi akarushaho kugihungira kure mu buzima bwe bwa buri munsi; ni yo mpamvu dukomeje kubategura muri ubu buryo, kandi ni yo mpamvu dukomeje gutegura abari hirya no hino kugira ngo koko babereho kwakira urumuri rw’Uhoraho Imana mu buzima bwabo, bityo rusenye ikibi kandi ruribata buri kimwe cyose kibatandukanya n’ugushaka kwa DATA.

Ngaho rero bana banjye kandi Ntore zatowe n’Ijuru ryose, nimukomeze kwihuriza hamwe cyane cyane mu kwibumbira hamwe mu isengesho kugira ngo murusheho gutakambira imbaga itabarika y’abari mu Isi kandi murusheho gutabariza abari mu Isi, cyane cyane abo bose bakomerewe n’umwanzi kandi abo bose batabaza ijoro n’amanywa, kugira ngo ubutabazi bwacu burusheho kubururukira kandi burusheho kubarengera, kuko kuri uyu munsi udasanzwe natwe nk’abamalayika ndetse n’abatagatifu twaje kwibumbira hamwe kugira ngo dushyirane byinshi ku murongo kandi dushyirane buri kimwe cyose mu mwanya wacyo; ni yo mpamvu rero mugomba kwitanga kandi mukitambira bose nta n’umwe musize inyuma, kugira ngo koko ibikorwa by’ibiganza bya DATA birusheho kwigaragariza muri Mwene Muntu aho ava akagera.

Ndabakunda rero kandi ndabashyigikiye ibihe nk’ibi ngibi, ngaho nimwakire imbaraga zanjye kandi nimwakire ububasha bwanjye bubakomeza kandi bubashyigikira mu minsi mibi, kuko turi kumwe ku rugamba kandi nkaba nkomeje kubarwanirira ubutitsa, kandi nkaba nkomeje kurwanana namwe urugamba rwa buri munsi; ndabashyigikiye rero nimukomere kandi mukomeze urugendo, turi kumwe mu bikorwa bidatsindwa kandi turi kumwe mu bikorwa bidatsimburwa, cyane cyane kuri uyu munsi nk’umurinzi wanyu kandi nk’ubacungira umutekano ibihe byose kugira ngo ndusheho kurangiza byose muri mwe kandi ndusheho kurangiza byose mu Kiremwa Muntu; nimugire ibihe byiza turataramanye ndabakunda kandi ndabashyigikiye mu bikorwa byanyu bya buri munsi, ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane, ibihe byiza kandi igitondo gihire, ngira nti “Umunsi mwiza kuri buri wese, turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye, nimugire kugubwa neza mu rukundo rwanjye n’urwa DATA kuko mbahaye kunsanga ndetse no kurushaho kwisanzurira mu bikorwa byanjye na DATA cyane cyane kuri uyu munsi”.

AMAHORO AMAHORO, TURATARAMANYE KANDI MBAHAYE GUKOMERA, MBAHAYE KUGUBWA NEZA KURI UYU MUNSI KANDI MBAHAYE URUKUNDO RWANJYE KUGIRA NGO KOKO RURUSHEHO KUBIGARURIRA MURI BYOSE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *