UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 10 NYAKANGA 2025

Mbahaye imbaraga ubutwari ndetse no gukomera Ntore za DATA dutaramanye, nifatikanyije namwe kuri uyu munsi kandi nifatikanyije namwe mu bikorwa bidasanzwe, kuko naje kurushaho kubambika imbaraga kandi nkaba naje kubongeramo ububasha bukomeye, kugira ngo muhore mutsinda kandi muhore muhagaze iteka ku mazamu yanyu ubudasubira inyuma; nimwakire intwaro z’urumuri zibafasha gutsinda kandi nimwakire imbaraga nshya nabazaniye kuri uyu munsi kuko ndi umutabazi ubatabara ku rugamba igihe rukomeye, kandi ngahorana namwe mu kurushaho kubabera maso ku rugamba rwanyu rwa buri munsi, kugira ngo ndusheho kubatsindira kandi ndusheho kubatahurira amayeri y’umwanzi aho ava akagera; ngaho rero nimwishime kuko mufite byinshi byiza bidukomokaho kandi mukaba mufite abavugizi mu Isi ndetse mu Ijuru kuko koko twaje kwifatikanya namwe kandi tukaba twaraje kwiyunga namwe, kugira ngo dukomeze kurwanana urugamba cyane cyane mu buzima bw’Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera, kugira ngo kibashe guhabwa imbaraga ndetse n’ububasha bukomeye bityo kirusheho gushyigikirwa kandi kirusheho kurindwa n’ububasha bwacu mu buryo bw’agatangaza; mbambitse imbaraga rero kandi mbahaye gukomera kuri uyu munsi, kuko ntaramanye namwe kandi nkaba nkomeje kugendana namwe mu bikorwa bidasanzwe, kugira ngo turusheho gutsinda kandi turusheho gutsiratsizanya ububasha bwa Nyakibi bwose aho buva bukagera, imbaraga rero nkomeje kuzibaha kandi ububasha nkomeje kububasendereza kugira ngo murusheho kuba intwari ku rugamba kandi murusheho kuba abarwanyi nyakuri barwanirira koko Ingoma ya DATA.

Erega mwatoranyijwe mu mbaga itabarika y’abari mu Isi kugira ngo mukomeze guhagararira benshi mu Isi kandi mukomeze guhagararira imbaga itabarika y’abari mu Isi barangariye mu bibi bigoye bitandukanye kugira ngo abo bose bakomeje kwirengagiza icyiza kidukomokaho kandi abo bose bakomeje kwirengagiza urukundo rwa DATA adahwema kubagaragariza uko bwije n’uko bukeye, habeho koko kubatabariza ndetse no kubatakambira mubasabira imbaraga kandi mubasabira gutsindirwa umwanzi mu buryo bukomeye, kugira ngo aho bari hose babashe kwakira igeno bagabirwa na DATA, ariko kandi imbaraga zikaba nkeya zo kwakira ibyo byiza Uhoraho Imana abategurira kandi abateganyiriza ariko kubera imbaraga nkeya ntibabashe kwakira koko uko bikwiriye iryo geno baba bagabiwe uko bwije n’uko bukeye; rero nk’uko mwatoranyijwe kandi mugahagarikwa muri uyu murimo udasanzwe w’ibikorwa bya DATA, nimukomeze kurinda kandi murusheho kuba maso kugira ngo tubashe gukomeza kurohorana imbaga itabarika y’abari mu Isi kandi tubashe gukomeza kwiyegereza benshi mu Isi, kuko twaje mu buryo bwo kwifashisha imibiri yanyu kugira ngo turusheho gukiza Isi ndetse n’abayituye kandi tukaba twaraje kubifashisha kugira ngo murusheho guhagarara mu mwanya wa benshi barangaye kandi barambitse intwaro z’urumuri bityo bakegukira ikibi aho kiva kikagera; ni mwebwe rero mugomba gutabara kandi ni mwebwe mugomba kurohora izo roho, kuko koko twabashyize mu rugamba nk’abasirikari bagomba kurwanirira igihugu kandi bakarwanirira Isi yose muri rusange, namwe rero nimurusheho kwakira imbaraga mbagabira kandi nimurusheho kwakira ububasha tubagabira, kugira ngo bubafashe gutsindira bose kandi bubashe gutsinda muri byose, kuko tubwururukiriza iteka muri mwe kandi tugahora tuza kubongeramo imbaraga, kugira ngo zibafashe kujya ku rugamba koko mwemye kandi mwemarariye uwo mutsindo wa DATA.

NDABASHYIGIKIYE RERO KANDI NDABAKOMEJE, NIMUKOMERE KANDI MURUSHEHO GUKATAZA, TURI KUMWE NDABAKUNDA MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, IBIHE BYIZA GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA, TURI KUMWE NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *