UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 02 KANAMA 2024

Mbifurije igitondo cyiza Ntore za DATA dutaramanye, mbifurije ibihe byiza, nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko mbashyigikiye mu rukundo rw’Uhoraho Imana, kandi nkaba nkomeje kubafungurira imiyoboro y’ibyiza by’Ijuru mu buryo bukomeye; nifatikanyije namwe kuri uyu munsi mu bikorwa bidasanzwe, kuko naje kurwanana namwe urugamba mu buryo bukomeye kandi mu buryo buhambaye, bityo imirimo ya DATA ikaba ikomeje kwigaragariza muri mwe kandi ikaba ikomeje kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; mbambitse imbaraga kandi mbasendereje urukundo rwanjye mu buryo budasubirwaho, kugira ngo koko mukomeze kugendana natwe kandi mukomeze kubana natwe mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi.

Ndi kumwe namwe rero ku rugamba rwanyu kandi ndi kumwe namwe mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi, kuko naje kurwanana namwe urugamba kandi nkaba naje gukorana namwe byinshi mu buryo budasanzwe, kuko hari urumuri dukomeje gusakaza rwagati yanyu kandi hakaba hari urumuri dukomeje gusendereza Isi yose muri rusange, kugira ngo koko dukomeze kugaragaza umutsindo wacu kandi dukomeze kugaragaza ububasha bwacu butavogerwa muri Mwene Muntu; turi kumwe rero mu bikorwa kuri uyu munsi kandi turi kumwe mu njyana y’ibikorwa ku bari hrya no hino kuko dukomeje guteza intambwe buri Kiremwa cyose kandi tukaba dukomeje kugenda dukorana imirimo ikomeye ndetse tukaba dukomeje kugenda dukorana ibitangaza mu buryo bukomeye kandi mu buryo buhambaye.

Nifatikanyije namwe rero muri byose, nimwambare imbaraga kandi murusheho gushikama ku rugamba rwanyu kandi murusheho gushikama mu rugendo rwanyu nanjye turi kumwe ndabarinze kandi ndabashyigikiye, mbambitse imbaraga zanjye kandi mbahaye ubudahangarwa bwanjye kugira ngo murusheho guhangamura ikibi muri Mwene Muntu, kuko mbakomeje kandi nkaba mbateje intambwe, ngaho rero nimurusheho kwakira imbaraga z’Uhoraho Imana kugira ngo murusheho gutengeneza ikibi muri Mwene Muntu; nanjye mbambitse imbaraga kandi mbahaye urukundo rwanjye kugira ngo imirimo ikomeye kandi ibikorwa bitangaje bya DATA, bihore byigaragariza muri mwe; erega turi kumwe muri byose kandi nkomeje kugendana namwe muri ubu buryo, ndi Malayika Rafayeli ubarwanirira urugamba kandi ubashyigikiye muri byose, bityo rero nkaba nkomeje gutsindana namwe abanzi banyu kandi nkaba nkomeje gutsindana namwe imitego y’umwanzi yose aho iva ikagera, kuko twaje kuyiribatisha ububasha bwacu kandi tukaba twaje kurushaho kuyitsemba ndetse no kuyihinda muri Mwene Muntu.

Ngaho rero namwe nimurusheho gusenga kandi murusheho kuba maso, kugira ngo turwanane urugamba kuri uyu munsi kuko twaje mu nteguro yacu idasiba kandi idasanzwe, bityo kuri uyu munsi udasanzwe tukaba twaje kurwana urugamba muri Mwene Muntu kandi tukaba twaje guhigika ndetse no kurushaho kwegezayo ikibi cyose gikomeje gutandukanya Mwene Muntu n’urukundo rukomeye rwa DATA; ndaganje ndi muri mwe ndabashyigikiye kandi ndabayoboye, ndabakomeje muri ibi bikorwa ngaho nimukomere namwe kandi murusheho gushyigikirwa n’ububasha bwacu butavogerwa kandi budatsindwa na rimwe, nanjye nkomeje kubamurikira kandi nkomeje kubateza intambwe, kugira ngo koko murusheho kwizihirirwa mu bikorwa bikomeye bya DATA; nifatikanyije namwe rero kandi ndi kumwe namwe muri byose, nimukomere kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye kuri uyu munsi udasanzwe, twaje kugaragazaho ibikorwa bikomeye by’Uhoraho Imana muri Mwene Muntu; ndabashyigikiye rero kandi ndabakomeje kuri uyu munsi, Ntore z’Uhoraho Imana nimukomeze kujya ejuru kandi mukomeze gutezwa intambwe n’ububasha bwacu bukomeye, nanjye ndabashyigikiye nimugume mu rukundo rwa DATA mu buryo budasanzwe kandi mu buryo budasubirwaho, nkomeje kubashyigikira kandi nkomeje kubafata ikiganza; ngaho rero nimukomeze kujya mbere kandi mukomeze kwishimira mu mutsindo ukomeye wa DATA, nanjye nkomeje kubashyigikira kandi nkomeje kubakomeza muri ibi bikorwa bidasanzwe dukomeje gukorana buri munsi.

AMAHORO UMUNSI MWIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *