UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 18 MUTARAMA 2025

Ndabakomeje Ntore z’Imana dukunda, mbarangaje imbere mu bikorwa by’urugamba, mbambitse imbaraga n’ubudahangarwa bwanjye, nimukomere kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye muri byose, nimwakire rero indamukanyo yanjye, kuko ndi rwagati yanyu kandi nkaba mbashyigikiye mu rukundo rukomeye rw’Uhoraho Imana; imirimo yanjye nikomeze kwigaragariza muri mwe kandi ibikorwa byacu nk’ab’Ijuru bikomeze gusakazwa hirya no hino, nanjye ndahari rero mu gukomeza kubatumikira kandi mu gukomeza kubayoboreramo ibyiza by’Ijuru bitangaje, kuko ndi kumwe namwe mu mirimo idasanzwe, cyane cyane kuri uyu munsi, nkaba naje gukorana namwe ibikorwa bidasanzwe, kugira ngo koko dukomeze gucogoza ubumara bw’umwanzi mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu; erega turahari turaganje nk’ab’Ijuru kuko twiyiziye kubayoboresha ububasha bwacu bukomeye kandi tukaba twaraje kubayoboreramo imiyoboro y’ibyiza by’Ijuru kugira ngo isakazwe kandi irusheho gusenderezwa hirya no hino ku Isi.

Ndi kumwe namwe rero ku rugamba rwanyu rwa buri munsi kandi ndi kumwe namwe mu buryo budasanzwe, kuko nifatikanyije na buri wese muri mwe, bityo tukaba dufatanye urunana kandi tukaba dukomeje kugendera hamwe muri byose; nimukomeze rero kwakira indamukanyo yanjye kuri uyu munsi, kuko mpobereye buri wese mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, bityo nkaba mpimbajwe no kwibanira namwe kandi guhorana namwe akaba ari iby’agaciro gakomeye, kuko dukomeje kubahaza imbaraga zacu kandi tukaba dukomeje kubaronsa ibyiza by’agatangaza bikomoka muri DATA; nimukomeze rero kwakira imbaraga zacu kugira ngo zibashyigikire kandi zibavugurure mu buryo bw’ukwemera ndetse n’ukwizera, bityo murusheho gutera umugongo ibiza bishaka kubagusha kandi ibiza bishaka kubasubiza inyuma; nimukomeze rero kubyima amatwi kandi murusheho kwakira imbaraga ndetse n’ububasha byacu kugira ngo bibaturemo kandi bibayobore bibashyigikire ibihe byose, bityo mubereho gusingiza kurata ndetse no gukuza Imana Umuremyi wa byose mu buzima bwanyu bwa buri munsi; erega imikorere yacu muri mwe iratangaje kuko hari byinshi dukorana mu buryo bwa bucece kandi hakaba hari byinshi dukorana mu buryo butangaje Mwene Muntu atabasha kumva kandi atabasha gucengera uko abyumva n’uko abishatse, kuko hari integuro twateguriye muri mwe kuva kera na kare, bityo rero akaba ari igihe cyo kuyigaragaza muri buri wese kandi akaba ari igihe cyo kugaragaza imbaraga ndetse n’ububasha twatuje muri buri wese kuko hari imirimo dukomeje gukorana na buri wese muri mwe kandi hakaba hari ibikorwa bidasanzwe dukomeje gukorana n’abatuye iyi Si.

Harahirwa rero abatumenye kandi harahirwa abakereye kwakira ingabire ndetse n’ingabirano zacu, kuko hari byinshi twazaniye Isi ndetse n’abayituye kandi hakaba hari umukiro ndetse n’agakiza twazaniye abatuye iyi Si kugira ngo birusheho kubafasha mu rugendo rwabo kandi birusheho kubashyigikira mu butumwa bwabo bwa buri munsi; nimube maso rero musenge mu mwanya w’abadasenga, kandi mube ku rugamba uko bikwiriye kuko hari benshi batabasha kwibera ku rugamba uko bikwiriye, bityo bakagendera mu kigare cy’umwanzi, kandi ntibabashe kumenya ndetse  no gusobanukirwa Ijambo rya Jambo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Mwebwe rero mwarigishijwe kandi mwabwiwe byose mu buryo bukomeye, kuko iteka n’iteka tuza kubaburira kandi tukaza kubahwitura muri kiriya na kiriya, kugira ngo murusheho kuba abamenyi ba byose kandi murusheho guhagarara ku rugamba uko bikwiye kuko hari benshi barangariye mu by’Isi kandi hakaba hari benshi barangajwe n’umwanzi mu buryo bukomeye, ni ngombwa rero kubabera ku rugamba kandi ni ngombwa kubahwiturira gukora icyiza, kuko hari roho nyinshi umwanzi akomeje kwigabiza kandi akomeje kwigarurira muri iki gihe; ni ngombwa rero guhagarara mu mwanya wa benshi ni ngombwa guhagarara ku rugamba kuri buri wese, agahamya iby’ukuri kandi agatangariza ahirengeye amatangazo y’ab’Ijuru, kuko natwe tuza kubashyigikira mu bikorwa byanyu bya buri munsi kandi tukaza kwifatikanya namwe mu gusakaza inkuru nziza y’amahoro mu bari hirya no hino; ngaho rero nimwakire ububasha bwanjye bubashyigikira kandi bubabatura aho muri, kugira ngo koko mube ababibyi b’amahoro kandi mube abatwararumuri muri bose.

Inkuru nziza rero y’amahoro niyogere hose kandi inkuru nziza y’amahoro yumvikanire hirya no hino ku Isi, kuko mwagizwe abagabuzi b’amahoro mu buryo bukomeye kandi mugashyirwa ku rugamba nk’intwari, mukaba mugomba kurwanirira ababizi ndetse n’abatabizi, ababishaka ndetse n’abatabishaka; ngaho rero nimukomeze urugendo nta kibaziga kandi nta kibatega, kuko nkomeje gukumira kandi nkaba nkomeje gukura ikiri inzitizi mu mayira yanyu kugira ngo mutambuke mwemye kandi mutambukire mu bubasha bwanjye n’ubwa Jambo; Jambo rero nakomeze kubaha Ijambo muri mwe kandi nakomeze gusakaza imbaraga ze n’ububasha mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko mukorana byinshi kandi mukagendana hose ndetse na henshi, mu mbaraga ndetse n’ubukaka bwe budatsindwa, bityo rero namwe nimukomeze kuba intwari ku rugamba, murashyigikiwe kandi murakunzwe kuko Ijuru ryose duhari kugira ngo dukomeze kubarengera kandi dukomeze kubarwanirira ishyaka muri byose.

Mbateje intambwe rero kandi nkomeje kubakomeza muri byose, nimukomere kandi murusheho kujya mbere, nanjye turi kumwe mu mirimo idasanzwe kandi mu bikorwa bidasanzwe bya buri munsi; ndabayoboye kandi nkomeje gushyigikira roho zanyu nzihembuza urukundo rwanjye ruhoraho kandi nzishishikaza kandi nzitera umwete, kugira ngo koko murusheho gushishikarira umurimo mwahamagariwe; erega mwashyizwe mu muzabibu wa DATA, ngaho rero nimurusheho kuwubungabunga kandi murusheho kuwucungira umutekano, murwanirira ishyaka benshi kandi murwanirira ishyaka abo bose bugarijwe n’umwanzi mu buryo bukomeye, kugira ngo koko ububasha bwacu bukomeze kuvuguruza ikibi cy’umwanzi cyabibwe muri bo giteshwe agaciro kandi kirusheho kwamburwa ijambo kubera ubutabazi ndetse n’uburokorwe bwanyu bwa buri munsi.

Erega imirimo yanyu iratangaje kandi ibikorwa byanyu birahambaye, kuko tuza kwifatikanya namwe mu kurohora ndetse no gukiza Isi mu buryo budasanzwe, benshi rero bakaharonkera umukiro ndetse n’agakiza k’Uhoraho Imana; nimukomere rero kandi mukomeze kwakira imbaraga zanjye, kugira ngo zibashyigikire kandi zibakomeze muri byose, ndanjye ndahari mu kubayobora kandi mu kubamurikira; urumuri rwanjye rero nirukomeze kubabera itara mu rugendo rwanyu, bityo muyoborwe narwo kandi mushyigikirwe narwo muri byose; imbaraga zanjye nizibasendere kandi ububasha bwanjye nibubasakareho aho muri hose, kandi amahoro yanjye y’igisagirane ahore iteka yigaragariza muri mwe, kuko iteka ryose mbahoza mu mutima wanjye kandi nkabahozaho urukundo ndetse n’ingoga mu kubashishikaza kandi mu kubashishikariza kunyura mu nzira nziza igana Imana.

NIMUGIRE AMAHORO IBIHE BYIZA, TURI KUMWE NDABAKUNDA NTORE Z’IMANA, NDABASHYIGIKIYE MU BIKORWA BY’URUGAMBA, NIMUKOMERE TURI KUMWE, NDI MALAYIKA RAFAYELI UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *