UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 05 WERURWE 2025
Mbifurije igitondo cyiza Ntore z’Imana dukunda, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa nk’ibi ngibi ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane, nimugire ibihe byiza gukomera ndetse no gukataza kuri buri wese turi kumwe ndabakunda, amahoro yanjye n’aya DATA nasendere kandi nasakare mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko naje kubana namwe kandi nkaba naje kugendana namwe muri ubu buryo bwo guhindura byose mu buzima bw’ikiremwa Muntu; erega ndahari ndaganje mu bikorwa byanyu bya buri munsi kandi ndahari mu gukomeza kubashyigikira kandi mu gukomeza kubakomereza intambwe buri munsi kuko mbahaye gutsinda kandi nkaba mbahaye gutsindira muri njye, ububasha bwacu rero nibubakomeze kandi nibubashyigikire ibihe byose cyane cyane kuri uyu munsi twaje gutaramana namwe kugira ngo koko turusheho kubasendereza imbaraga n’ububasha byacu kugira ngo koko bibereho kubashyigikira kandi bibereho kubakomeza.
Nimwakire rero kuko nabazaniye byinshi kuri uyu munsi kandi nkaba nabazaniye iby’agaciro gakomeye koko bikomeza kubafasha kwitegura ndetse no kwakira izindi mbaraga zibafasha gukomeza urugendo ubutarambirwa kandi ubudasubira inyuma; kuri uyu munsi rero ukomeye kandi kuri uyu munsi w’ibikorwa bya DATA mu Isi ndetse ni mu Kiremwa Muntu, dukomeje kubashyigikira mu rugendo rwacu kandi dukomeje kubakomeza, dukomeje kubambura ikibi cyose aho kiva kikagera kugira ngo koko mubereho kwakira urukundo rw’Uhoraho Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi, ruhindura byose kandi ruhindura bose mu buryo budasubirwaho, kuko mu nteguro yacu idasanzwe twazanye byinshi byiza kandi tukaba twazaniye Isi umukiro ndetse n’agakiza k’Uhoraho Imana, kugira ngo koko buri wese akomeze guhagarara mu mwanya Uhoraho Imana amwifuzamo, kandi buri wese akomeze kugendera mu rukundo rwe nta kimusubije inyuma.
Mbambitse imbaraga rero kuri uyu munsi kandi mbahaye gukomera kuri buri wese, cyane cyane murushaho kwakira imbaraga nshya mbazanira kandi mbabuganirizamo uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo koko zibafashe gukomera ndetse no gukomeza urugendo, kuri buri wese rero niyakire kandi nasenderezwe ububasha bukomeye bukomoka muri DATA, kuko nanjye mbusandereje kandi nkaba mbubasakajeho cyane cyane kuri uyu munsi kugira ngo koko bubakomeze kandi bubashyigikire muri byose.
Amahoro asendereye kandi y’igisagirane natahe mu mitima yanyu cyane cyane kuri uyu munsi udasanzwe w’ibikorwa byacu mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, kuko twaje kuvugurura kandi tukaba twaje kuvuguruza ikibi muri Mwene Muntu; amateka akomeye kandi akomeje y’ubuzima bw’Ikiremwa Muntu yaje kuvugururwa n’Ijuru ryose mu kwemera gutanga umwana w’ikinege Yezu Kristu kugira ngo koko arusheho kuba incungu ya benshi kandi arusheho kuba incungu y’abanyabyaha, muri iki gihe rero gikomeye kandi twinjiyemo akaba ari cyo twaje gushishikaza kandi twaje guhimbariza muri mwe, cyane cyane mu kubashishikaza kandi mu kubibutsa urukundo rukomeye Uhoraho Imana yabakunze kandi yabashyizemo koko kugira ngo murukomeze kandi murusheho kurukatarizamo, mugaragaza koko ko Uhoraho Imana ari muri mwe kandi aganje mu buzima bwanyu bwa buri munsi, bityo rero namwe mukaba mukomeza gushishikarizwa gukora icyiza, kandi mu kurushaho kucyizirikaho nta buryarya.
Kuri buri wese rero niyumve ijwi ryacu rimureshya kandi rimuhamagara, rimutoza gukora icyiza cyane cyane muri ibi bihe kandi rimutoza guhinduka ndetse no kurushaho guhindukirira urukundo rwa DATA mu buzima bwe bwa buri munsi, kuko ari cyo twaje kwiyigishiriza kandi akaba ari cyo twaje gutoza abaza batugana bose aho bava bakagera kugira ngo koko tubatoze inzira ikwiriye kandi tubereke inzira itunganye, ikwiye kwizerwa kandi ikwiye gukomerwaho na bose, kuko ibihe nk’ibi ngibi ari ibihe byi gukomeza Kiremwa Muntu aho ava akagera, cyane cyane kugira ngo koko arusheho kwegukira Imana Umusumbabyose mu buzima bwe bwa buri munsi.
Namwe rero nimube maso kandi nimube ku rugamba uko bikwiriye, nkomeje kubarinda kandi nkomeje kubacungira umutekano, nkomeje kubatoza byinshi byiza kandi nkomeje kubaburira muri byose ngira nti “Nimube maso kandi musenge bityo mwirinde icyabasubiza inyuma mu rugendo rwanyu kandi mwirinde icyabavuguruza mu kwemera ndetse no mu kwizera mu ngoga ndetse n’ishyaka mufitiye DATA, ahubwo nimurusheho kujya mbere mu rukundo rwacu rukomeye kandi nimurusheho gutera intambwe mugana imbere kuko hari byinshi byiza bikomeje kubategurirwa kandi hakaba hari ibyiza bikomeje kuzigamirwa buri wese muri mwe, nimukomeze rero kubiharanira kuri buri umwe umwe, cyane cyane mukora icyo DATA abashakaho kandi mugendera ku njyana y’icyiza abifuzaho kuri buri wese, nibwo azabasha guhabwa ibyo bihembo kandi ibyo byiza yateguriwe kera na kare”.
Nkomeje rero kubashishikaza kuri uyu munsi gukomera kandi gukataza mu rukundo rw’Uhoraho Imana kugira ngo koko rubereho gushyigikira benshi mu Isi kandi rubereho kubakomeza by’ukuri, kuko hari benshi umwanzi akomeje kwigarurira ariko kandi mukaba muriho kugira ngo koko murusheho kubohoza benshi umwanzi yajyanye bunyago kandi murusheho gutangaza ikiri ukuri bityo icyo umwanzi abiba kandi agenda yubaka mu mitima ya benshi murusheho kugisenyagurisha ububasha bwacu bukomeye dukomeje kubasendereza; nimugire ibihe byiza kandi mbifurije umunsi muhire, umunsi wo gukomera ndetse no gukomeza urugendo kuri buri wese kandi kuri buri Kiremwa cyose, cyane cyane mu guhindura kandi mu guhindura byose nta na kimwe musize inyuma, cyane cyane mu bibatandukanya n’urukundo rw’Uhoraho Imana.
AMAHORO AMAHORO NDI KUMWE KANDI MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, NDI MALAYIKA RAFAYELI UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO.