UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 02 NZERI 2024

Umunsi mwiza Ntore za DATA dutaramanye, mbifurije ibihe byiza, gukomera ndetse no gukataza kuri buri wese turi kumwe mu rukundo rw’Uhoraho Imana, mbahaye imbaraga zanjye kandi mbahaye ububasha bwanjye budatsindwa kandi butavogerwa, nimugume mu rukundo rw’Uhoraho Imana kandi imbaraga ze zidatsindwa nizikomeze gusakara kandi zikomeze gusendera mu mibiri yanyu, nanjye mbasakajeho ububasha bwanjye butavogerwa, ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane; nimugire ibihe byiza rero, kandi umunsi muhire kandi mutagatifu kuri buri wese kuko turi kumwe muri byose kandi nkaba mbashyigikiye mu rukundo rwanjye n’urwa DATA.

Nifatikanyije namwe mu bikorwa by’urugamba kandi mbambitse imbaraga zanjye, kugira ngo zikomeze guhindura buri wese muri mwe kandi zikomeze guhindukiza Isi ndetse n’abayituye, bityo buri Kiremwa cyose kirusheho gutuzwa mu rumuri rukomeye rw’Uhoraho Imana, bubasha bwanjye kandi imbaraga zanjye n’iza DATA nizikomeze guhindura Isi ndetse n’abayituye kuko twaje mu mirimo itandukanye, kandi tukaba twaraje mu bikorwa bikomeye kandi bihambaye, bityo tukaba twaraje gutagatifuza Isi ndetse n’abayituye kandi tukaba twaraje gutagatifuza buri Kiremwa cyose aho kiva kikagera; dukomeje rero injyana y’urugamba rwacu mu buryo budasanzwe kandi mu buryo budatsindwa, kuko dukomeje kwenyegeza urumuri rw’Uhoraho mu bari hirya no hino kandi tukaba dukomeje gusabanisha na benshi n’Ijuru ryose mu buryo budasanzwe, kandi tukaba dukomeje kwiyegereza imbaga itabarika y’abari mu Isi.

Dukomeje rero guhindura benshi kandi dukomeje gushyigikira benshi mu rukundo rwacu, kuko imbaraga zacu zidasanzwe kandi ububasha bwacu budatsindwa kandi ububasha bwacu butavogerwa, bukaba bukomeje kugera hirya no hino kandi bukaba bukomeje guhindura benshi mu mbaraga n’ububasha byacu, kuko twaje kwigaragariza abatuye iyi Si kandi tukaba twaraje  kwigaragaza mu Isi hose muri rusange, turushaho gushyiraho benshi ikimenyetso kandi turushaho gushyiraho benshi ikibaranga cyo kubaho mu gushaka kw’Imana; dukomeje rero kubaka imitima ya benshi kandi dukomeje kubaka benshi mu buryo budasubirwaho, kuko imirimo yacu yaje guhindura Isi ndetse n’abayituye kandi ibikorwa byacu bikaba byaraje kwigaragariza ababizi ndetse n’abatabizi.

Dukomeje rero gutangariza ibikorwa byacu ahabona kandi dukomeje kubishyira ku mugaragaro mu buryo budasubirwaho, niyo mpamvu dukomeje gusaba abacu, abatumenye aho bava bakagera, gushikama kandi gukomera ku murimo wa DATA, kugira ngo badatezuka bityo umwanzi akabigarurira kandi akabanyaga icyiza cy’agaciro gakomeye bari barashyizwe mu biganza; nkomeje rero kuburira buri kiremwa cyose kandi nkomeje guhishura byinshi mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu kugira ngo abo bose batwarwa n’umwanzi uko bwije n’uko bukeye babashe guhumurwa amaso bityo babashe kubona ikiri ikibi kandi babashe kubona icyiza Uhoraho Imana abifuzaho kugira ngo barusheho kukigenderamo kandi barusheho kugikatariza, bityo ibikorwa bye birusheho kububaka kandi birusheho kubashyigikira aho bava bakagera.

Ntore zatowe kandi Ntore za DATA dutaramanye, nkomeje kubakomeza kandi nkomeje kubakomereza intambwe muri byose, iteka ryose nimurusheho kumurikirwa n’ububasha bukomeye bwa DATA, bityo imirimo ye ikomeye kandi itangaje ihore iri muri mwe kandi ihore ibafasha kwitagatifuza kandi ihore ibafasha gutagatifuzwa n’ibikorwa bye bya buri munsi akomeje gukorana namwe; nanjye turi kumwe kandi mbafashe ikiganza ndabashyigikiye kandi ndabakomeje, mbambitse imbaraga zanjye kandi mbahaye urukundo rwanjye ndi Malayika Rafayeli.

AMAHORO AMAHORO, TURI KUMWE NDABARINZE, NDABASHYIGIKIYE NIMUGIRE UBUZIMA KANDI NIMUKOMEZE GUKOMERERA MU RUKUNDO RWANJYE N’URWA DATA, NANJYE MBAHAYE UMUGISHA WANJYE KUGIRA NGO UKOMEZE KUBASHYIGIKIRA KANDI UKOMEZE KUBAHINDURA BUSHYA MURI YEZU KRISTU; AMAHORO AMAHORO, TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE KANDI NDABAZIRIKANA MURI BYOSE, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *