UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 18 NYAKANGA 2025
Nimwakire intwaro z’urumuri zibafasha gutsinda kandi nimwakire ububasha bugamburuza byose, kuko mwahawe byose kandi mukaba mukomeje gushyikirizwa byinshi byiza, cyane cyane kuri uyu munsi udasanzwe kandi kuri uyu munsi w’agatangaza, kuko Uhoraho Imana akomeje kuganza mu buzima bw’Ikiremwa Muntu kandi akaba akomeje kwigarurira Mwene Muntu ku buryo budasubirwaho, kugira ngo amwambike imbaraga kandi amwambike ubutore ndetse n’ubutoneshwe bumukomokaho koko; ni yo mpamvu rero Mwene Muntu wese aho ava akagera akomeje gukangurirwa kuba maso kandi akomeje gukangurirwa kwakira imbaraga nshya tubuganiriza muri buri wese uko bwije n’uko bukeye kandi tubuganiriza mu Isi yose muri rusange, kuko hari byinshi dukomeje kugenera Mwene Muntu mu buryo bwa bucece, kandi hakaba hari byinshi dukomeje kugenera Isi yose mu buryo butangaje, bityo rero abari maso bakaba bakomeje guhabwa byinshi bikomeye, kandi bakaba bakomeje guhabwa imbaraga zibaherekeza mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Harahirwa rero abari maso kandi harahirwa abiteguye kwakira koko, kuko hari byinshi bikomeje kubazigamirwa kandi hakaba hari byinshi bikomeje kubasesekazwaho mu buryo bukomeye, kuko Ingoma ya DATA yururukiye mu Isi kandi ikaba yarururukiye mu Kiremwa Muntu, bityo rero akaba akomeje kwigaragaza uko bwije n’uko bukeye kandi akaba akomeje gukorana namwe cyane cyane imirimo itangaje mu buzima bw’Ikiremwa Muntu aho kiva kikagera; nimwakire rero imbaraga kandi nimwakire gukomera, cyane cyane kuri uyu munsi w’agatangaza kuko twazanye byinshi bigiye bitandukanye kugira ngo bikomeze gushyigikira Mwene Muntu wese aho ava akagera, kandi bikomeze gufasha buri wese gusabana n’Ijuru ryose, mu kurushaho kwivugurura kandi mu kurushaho kwakira izo mbaraga nshya mugabirwa uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo namwe mubashe kumenya koko kuzikoresha kandi mubashe kumenya kuzitanga aho zigomba kandi aho zikenewe mu gihe cya nyacyo kandi mu gihe gikwiriye.
Ngaho nimurusheho koko kuba maso kandi murusheho gusenga kuko iki gihe koko ari igihe cyo gusenga kandi akaba atari igihe cyo gusega, cyane cyane ku bemera bose nimurusheho kwatura isengesho ryanyu mutabariza Isi yose muri rusange kandi mutabariza abanyabyaha bose aho bava bakagera, cyane cyane abatabasha kwitabariza, kuko iki gihe koko ari igihe cyo kubasakazaho impuhwe kandi akaba ari igihe cyo kubasakazaho imbaraga mu buryo bwimbitse, ni mwebwe rero mugomba guhora kuri ayo mazamu musabira abo bose nta n’umwe mwirengagije; ntimukigande kandi ntimukinubire umurimo mwatorewe kandi mwashyizwemo n’Uhoraho Imana, kuko hakomeje koko kurohokera roho nyamwinshi kandi hakaba hakomeje gufashirizwamo benshi mu buryo bw’agatangaza, kuko iyo mutabaje tubumva bwangu bityo natwe tukihutira gushyira mu ngiro ndetse no mu bikorwa cyane cyane icyo muvuze kandi icyo mwatuye mu minwa yanyu, natwe tukaza kubifashisha koko kugira ngo tubashe kurokora roho nyinshi, kandi tubashe gukiza roho z’abatuye iyi Si mu buryo budasubirwaho.
Ngaho nimukomeze kujya mbere mu rukundo rw’Uhoraho Imana, murakunzwe kandi murashyigikiwe kuko imirimo yanyu ikomeje kugaragarizwa iteka hirya no hino mu Isi kandi ikaba ikomeje gufasha Isi yose muri rusange kurushaho kwihinduka ndetse no kwisubiraho mu buryo butangaje, namwe rero ntimugacike intege kandi ntimugasubire inyuma mu buryo bw’ukwemera ndetse n’ukwizera, ahubwo nimurusheho gukataza bityo iteka ryose muhore mujya mbere mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze kubagaragarizamo umutsindo wanjye n’uwa DATA, kandi turi kumwe kugira ngo nkomeze kubaha imbaraga ndetse n’ubutwari bibafasha gushishikara mu murimo mwatorewe.
NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, NDABAZIRIKANA NTORE Z’UHORAHO IMANA, NIMUGUBWE NEZA TURI KUMWE TURATARAMANYE NDI MALAYIKA RAFAYELI, IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, MBAMBITSE IMBARAGA KANDI MBAHAYE GUKOMERA MURI BURI KIMWE CYOSE, AMAHORO AMAHORO UMUNSI MWIZA KANDI GUKOMERA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.