UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 03 MATA 2025

Mbasesekajeho ububasha bwanjye Ntore za DATA dutaramanye, mbambitse imbaraga kandi ndabakomeje ku rugamba rwanyu rwa buri munsi, kuko turi kumwe mu njyana y’ibikorwa bidasanzwe bya DATA bikomeje kugaragarizwa rwagati yanyu uko bwije n’uko bukeye, ndi kumwe namwe rero muri iyo mirimo idasanzwe kandi ndi kumwe namwe muri ibyo bikorwa bidasanzwe, kuko nkomeje kugendana namwe buri munsi kandi nkaba nkomeje kugendana namwe hirya no hino, dukorana imirimo ndetse n’ibitangaza kandi dukorana byinshi mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu kugira ngo koko harusheho gukorwa byinshi kandi harusheho kurangizwa byinshi mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu; turi kumwe rero mu bikorwa byanyu bya buri munsi kandi nkomeje kubambika imbaraga ndetse n’ububasha binkomokaho kandi kandi nkomora muri DATA, kugira ngo koko murusheho gusenderezwa imbaraga ndetse n’urukundo rwacu bityo bibashyigikire kandi bibakomeze mu minsi mibi.

Nifatikanyije namwe rero muri byose, nimukomere kandi mukomere ku rugamba, kuko mbashyigikiye Ntore za DATA kandi nshuti bavandimwe banjye dutaramanye, nimusenderezwe rero imbaraga ndetse n’ububasha, kuko mbibasendereje kandi nkaba mbisesekaje kuri buri wese muri mwe; ngaho rero nimubereho kwakira ingabire ndetse n’ingabirano nabazaniye kuri uyu munsi, kuko hari byinshi kandi hakaba hari ibyiza by’agatangaza nateguriye buri wese muri mwe; nimusenderezwe rero kandi nimusesekazweho iyo migisha itagabanyije kuko nsendereje buri wese kandi nkaba nsesekaje buri wese umugisha wanjye wa kibyeyi, kugira ngo koko umushyigikire kandi umukomeze, umukomereze intambwe buri munsi kandi umushyigikire mu rugendo rwe rwa buri munsi, bityo rero nimwakire imbaraga zinkomokaho kandi nimwakire ububasha butavogerwa bunkomokaho kuko mbusendereje buri wese kandi nkaba mbasendereje ubutwari bukomeye muri uru rugendo, kugira ngo koko mukomeze gutwaza kandi mukomeze gitwarana muri buri kimwe cyose nta kibakomye imbere kandi nta kibagamburuje ku mugambi wa DATA.

Ndi kumwe namwe mu kubambika imbaraga ndetse n’ububasha nkomora muri DATA kandi ndi kumwe namwe mu kubasakazaho amahoro yanjye y’igisagirane kugira ngo ature kandi aganze mu mitima yanyu, bityo iteka ryose muhore muyasabagiza hirya no hino kandi muhore muyasabanyisha n’Ibiremwa byose aho biva bikagera kuko hari benshi umwanzi akomeje gucamo igikuba kandi hakaba hari benshi umwanzi akomeje kubuza amahoro n’amahwemo, akaba rero ari igihe gikomeye cyo kubagabira amahoro ituze ndetse n’umutekano bidukomokaho kugira ngo koko Mwene Muntu aho ava akagera ature mu mahoro y’igisagirane kandi ature mu munezero udashira agabirwa na DATA; erega turi muri mwe kandi turi mu bikorwa byanyu bya buri munsi kuko twaje kugendana namwe kandi tukaba twaraje kwifatikanya muri buri kimwe cyose, cyane cyane mu gukomeza gusakaza amahoro ndetse n’umutekano mu bari hirya no hino, twakira kandi ari nako turuhura abo bose umwanzi yugarije muri iki gihe, kugira ngo babone iruhuko ndetse n’ibyishimo bidukomokaho.

Dukomeje rero kwita kuri roho zanyu kandi dukomeje kwita ku mibiri yanyu mu buryo budasubirwaho, kugira ngo koko ibeho nk’igisingizo gihora gisingiza Imana iteka kandi gihora kiyiramya; ngaho rero nimukomeze kwitanga kandi mukomeze kwitamba, kuko koko mwagizwe Intore z’Ijuru ryose kandi mukagirwa abasirikare ku rugamba, kugira ngo koko muhagarare mu myanya wa benshi kandi muhagararire imbaga itabarika y’abari mu Isi, mu kuyirwanirira urugamba kandi mu kuyitaho, cyane cyane kuri roho zabo kugira ngo koko zirusheho kwegukira Imana mu buzima bwazo bwa buri munsi; nifatikanyije namwe rero kandi ndi kumwe namwe muri urwo rugamba rwo kubohora roho nyamwinshi kandi rwo kuzishishikariza inzira igana Imana kugira ngo koko zirusheho kumenya ndetse no gusobanukirwa icyo Uhoraho Imana azifuzaho.

Mbahaye rero urukundo rwanjye rubafasha gukomera muri byose kandi rubafasaha gukomeza urugendo muri buri kimwe cyose nta kibakomye imbere kandi nta kibagamburuje ku murimo wa DATA, kuko nza iteka ryose gusabana namwe kandi nkaza kubahaza imbaraga ndetse n’ububasha bwanjye bibakomeza kandi bibashyigikira mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; iteka ryose rero ndahari ndaganje kandi ndi rwagati muri mwe kugira ngo koko nkomeze kubasabanisha n’Ijuru ryose kandi ndi rwagati muri mwe nkomeza kubahaza umunezero ndetse n’agakiza nkomora muri DATA kugira ngo namwe aho muri hose muhore musabagizwa n’ibyo byiza tubasakazaho uko bwije n’uko bukeye kandi tuza kubasendereza nk’abamalayika ndetse n’abatagatifu, kuko tudahwema kwigaragariza rwagati yanyu kandi tukaba tudahwema gukorana namwe imirimo ndetse n’ibitangaza, kuri uyu munsi ukomeye kandi kuri uyu munsi w’agaciro gakomeye mu maso ya DATA, tukaba twakoranye byinshi kandi tukaba twagejeje benshi ku mutsindo ukomeye kuko hari byinshi twakoze muri Mwene Muntu kandi hakaba hari urukundo rukomeye twatanze muri Mwene Muntu mu buryo bukomeye, ngaho rero nimurusheho kwegukira ibikorwa by’isengesho aho muri hose, mwirinde kwiganda kandi mwirinde gucika intege ahubwo muhore mukataje mu rugamba rwanyu kandi mu rugendo rwanyu, ntabwo muri mwenyine rero kuko mushyigikiwe n’imbaga itabarika y’abamalayika ndetse n’abatagatifu, tukaba tuganje turi rwagati yanyu kugira ngo koko dukomeze kubashishikariza iby’inzira y’ubutungane tubatoza uko bwije n’uko bukeye kandi tukaba dukomeje kuyigisha ibihe ndetse n’imburabihe, cyane cyane ku bari hirya no hino, ku bakomeje kudutega amatwi kandi kubakomeje gutega amatwi Ijambo rya DATA akomeje kubwira kandi akomeje kuburiramo benshi ibihe ndetse n’imburabihe; nkomeje rero kwifatikanya namwe Ntore za DATA dukunda kandi dukomeje kugendana muri ubu buryo, mbashyigikira kandi mbaha umugisha wanjye wa kibyeyi ubafasha gutsinda muri byose, ngaho nimukomeze urugendo kandi nimukataze kuri buri wese turi kumwe, ndabashyigikiye mbambitse imbaraga z’urukundo rwanjye kandi mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi, ubashyigikira kandi ubakomeza muri buri kimwe cyose.

NIMWAKIRE IMBARAGA RERO GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *