UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 12 WERURWE 2025

Mbifurije umunsi mwiza Ntore z’Imana dukunda cyane, ndabakunda kandi ndabakomeje ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane kandi ubashyigikiye mu bikorwa bya buri munsi; ndi kumwe namwe rero mu njyana y’urugamba cyane cyane kuri uyu munsi kuko naje kwifatikanya namwe kandi nkaba naje kugendana namwe, naje kubambika imbaraga z’urukundo rwanjye kandi naje kubaha ubutwari bwanjye kugira ngo buhore iteka bwigaragaza muri mwe kandi buhore iteka bwigaragaza mu buzima bwanyu bw’Ikiremwa Muntu; ndi kumwe namwe rero cyane cyane ku rugamba rw’uyu munsi kandi turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe, kuko naje kugaragaza imbaraga z’umutsindo wanjye n’uwa DATA muri mwe kandi nkaba naje kuzigaragariza mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, kugira ngo koko kuri uyu munsi udasanzwe harusheho gukorwa byinshi kandi harusheho gutangwa byinshi cyane cyane mu buzima bw’Ikiremwa Muntu, kuko twaje guhindura kandi tukaba twaje guhindukiza byose, tukaba twaje gushyirana byinshi ku murongo kandi tukaba twaje gushyira byinshi mu bikorwa bikomeye kandi mu buryo bunogeye umugambi wa DATA, tukaba twaje kwikorera kandi tukaba twaje kwigaragariza muri byinshi kandi muri benshi mu buryo bugiye butandukanye.

Turi kumwe rero mu njyana y’urugamba kandi turi kumwe mu bikorwa bidatsindwa kuri uyu munsi, kuko ndi rwagati yanyu kugira ngo koko nkomeze kubasabanisha n’umutsindo wa DATA kandi nkomeze kuwubatangarizamo uko bikwiriye kuko hari byinshi dukomeje gukorana kandi hakaba hari ibikorwa bidasanzwe bikomeje kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi kugira ngo koko harusheho kubakwa byinshi cyane cyane kuri uyu munsi kandi harusheho kubakwa byinshi mu buzima bw’Ikiremwa Muntu kuko dukomeje gutandukanya ikibi n’icyiza muri Mwene Muntu, kugira ngo koko harusheho gusigasirwa urukundo rukomeye rw’Uhoraho Imana mu buzima bw’Ikiremwa Muntu.

Ndi kumwe namwe rero nimukomere mu rugendo turi kumwe kugira ngo nkomeze kubambikiramo imbaraga ndetse n’ububasha bikomeye bikomoka muri DATA, kandi turi kumwe mu rugendo kugira ngo nkomeze kubashishikaza kandi nkomeze kubambika imbaraga z’agatangaza zinkomokaho bityo iteka ryose muhore mutsinda kandi muhore muganza ibitero bya Nyakibi byose aho biva bikagera; ndi kumwe namwe rero mu buryo budasanzwe kandi ndi kumwe namwe mu mirimo ikomeye kandi itangaje, cyane cyane kuri uyu munsi kuko twaje kuvugurura kandi tukaba twaje kuvuguruza ikibi cyose muri Mwene Muntu, kugira ngo koko harusheho kurindwa kandi harusheho gushyigikirwa byinshi mu Isi dukomeje gukorana kandi dukomeje kugeraho nta nkomyi.

Ni muri urwo rwego rero dukomeje kurinda kandi dukomeje gucungira umutekano buri kimwe cyose dukomeje kubaka mu buzima bw’Ikiremwa Muntu kandi mu buzima bw’abatuye iyi Si koko kugira ngo buri wese aho ava akagera abone umutekano wa roho ndetse n’uw’umubiri, bityo ugushaka kw’Imana kuzurizwe mu buzima bwa buri wese aho buva bukagera; erega ibikorwa byacu birahambaye kuko uko bwije n’uko bukeye tuza kwigaragaza kandi tukaza kwikorera ibikorwa bigiye bitandukanye, kugira ngo koko byinshi twateguriye mu buzima bw’Ikiremwa Muntu birusheho gushyirwa ku mugaragaro kandi birusheho gushyirwa ku murongo uko bikwiriye, ni yo mpamvu rero tutajya duhuga na gato ahubwo iteka ryose duhora twitabiriye ibikorwa by’urugamba kandi tukaza kwigaragariza mu batuye iyi Si, haba abatuzi ndetse n’abatatuzi, kugira ngo koko tubahe kutumenya kandi tubahe guhinduka ndetse no guhindukirira urukundo rwa DATA mu buryo bukomeye  kandi mu buryo butangaje.

Ndi rwagati yanyu rero mu kubasimbagiza kandi mu kubasabanyisha n’Ijuru ryose, kugira ngo koko icyiza twatangije muri mwe turusheho kugikomeza kandi kirusheho gufata intera hirya no hino ku Isi, kugira ngo amateka akomeye dukomeje kubakana hirya no hino ku Isi, koko arusheho kugira ireme n’agaciro kandi arusheho kugaragarizwa bose ndetse na byose; ngaho rero nakomeze kwagukira muri mwe kuko hari byinshi kandi hakaba hari byinshi bitangaje dukomeje kwikorera muri mwe kandi dukomeje gukorera mu isengesho ryanyu rya buri munsi,  bityo rero uko musenze kandi uko muhuriye hamwe mutabaza Izina rya DATA, ntimukumve ko ari imfabusa, ahubwo mujye mwumva ko mukoze igikorwa gikomeye kandi igikorwa cy’urukundo ruhambaye rw’Uhoraho Imana kuko aganje muri mwe, kandi akaba akomeje gutura mu buzima bwa buri wese muri mwe kugira ngo koko arusheho gusabana na we kandi arusheho gusabana, kumusabanisha n’ibindi Biremwa byose aho biva bikagera; ni yo mpamvu rero dukorera byinshi mu buzima bwanyu mu buryo bugiye butandukanye tugendeye ku nteguro ya buri wese yagiye ahabwa kandi yagiye ashyirwamo mu gihe nk’iki ngiki cy’ugushaka kw’Imana.

Muri mu rukundo rwa DATA rero kandi muri mu mujishi we mu buryo budasubirwaho kugira ngo akomeze kubatoza icyiza kandi akomeze kubatoza icy’ingenzi, akomeze kubavugururamo imbaraga zibakomeza kandi zibafasha kujya ku rugamba uko bikwiriye, namwe nimukomeze kumwemerera bityo mugendere mu njyana y’icyo abifuzaho, natwe nk’abamalayika ndetse n’abatagatifu turahari kugira ngo dukomeze kubatsindira kandi dukomeze kubarwanyiriza ibibarwanya ibihe byose; ngaho rero nimutekanire mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, nanjye turi kumwe ndabakomeje, mbambitse imbaraga z’urukundo rwanjye kugira ngo zibashyigikire kandi zibakomeze ibihe byose.

AMAHORO AMAHORO, TURI KUMWE NDABAKUNDA NTORE Z’IMANA KANDI NSHUTI BAVANDIMWE BANJYE NDI MALAYIKA RAFAYELI UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *