UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 04 GICURASI 2025

Mbambitse imbaraga zanjye kandi mbashyize mu rukundo rwanjye mu buryo budasubirwaho, ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane, nimugire ibihe byiza kugubwa neza kuri buri wese, turi kumwe mu njyana y’urugamba kandi turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe by’Uhoraho Imana kuko dukomeje guhindura amateka y’ubuzima bwanyu kandi tukaba dukomeje guhindura amateka y’ubuzima bw’Ikiremwa Muntu aho kiva kikagera, kugira ngo koko kirusheho guhagarara mu mwanya twifuza kandi kirusheho guhagarara mu mwanya DATA yifuza; ndi rwagati yanyu rero kugira ngo nkomeze kubasangiza ibyo byiza kandi nkomeze kubasabanisha n’Ijuru ryose, kuko naje mu nteguro idasanzwe mu buzima bw’Ikiremwa Muntu kugira ngo mwese mbashe kubageza mu mutsindo ukomeye wa DATA; nifatikanyije namwe rero muri byose nimukomere kandi nimukomeze urugendo, kuko turi kumwe muri byose kandi tukaba turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe bya buri munsi, kugira ngo koko ndusheho kubageza mu mutsindo wanjye n’uwa DATA.

Nifatikanyije namwe mu bikorwa byanyu kandi nifatikanyije namwe mu bikorwa bya buri munsi, kugira ngo koko nkomeze kubahaza ingabire z’agatangaza bityo zihore zitagatifuza imibiri yanyu kandi zihore zitagatifuza Isi ndetse n’abayituye mu mpinduka nshya dukomeje kumvikanishiriza muri Mwene Muntu kandi mu bikorwa bikomeye dukomeje gukorera mu Isi ndetse n’abayituye, mu guhindura byose bishya kandi mu gushyira byose ku murongo, kugira ngo koko haringanizwe kandi harusheho gutengenezwa byinshi mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu; ngaho rero nimwakire izo mbaraga mbagenera uko bwije n’uko bukeye kandi nimwakire ububasha bwanjye bubaha gutsinda muri byose kandi nimwakire imbaraga zanjye kugira ngo zikomeze kubavugurura mu butwari bukomeye nkomeje kubagaragarizamo kandi mu mbaraga zidasanzwe nkomeje kubambika uko bwije n’uko bukeye kugira ngo koko zikomeze kubabatura aho muri, cyane cyane murusheho gushishikarira ibikorwa mwateguriwemo na DATA kuva kera na kare.

Nimwakire imbaraga rero zibashoboza byose kandi nimwakire ububasha bubaha gutsinda muri buri kimwe cyose, kuko ndi umutsindo rwagati yanyu kandi nkaba uganje mu buzima bwanyu, kugira ngo mbafashe gutsinda umwanzi ibitego nivuye inyuma; ndaganje ndi muri mwe kandi ndi mu ruhande rwanyu kugira ngo koko nkomeze kubashishikaza kandi nkomeze kubatoza igikwiriye kandi igitunganye, kuri buri wese rero niyakire ingabire ndetse n’ingabirano zanjye nabateguriye kuri uyu munsi, kuko hari byinshi naje gusesekaza mu Isi kandi hakaba hari byinshi naje gusesekaza mu batuye iyi Si mu buryo budasubirwaho kugira ngo buri Kiremwa cyose aho kiva kikagera cyumve koko urukundo rwanjye rukireshya kandi rugihamagarira guhindukirira Uhoraho Imana bigishoboka.

Nimwumve rero ko mporana namwe kandi nimwumve ko ngendana namwe cyane cyane mu bikorwa bya buri munsi, kuko ari njye ubaha gutsinda kandi akaba ari njye ubaha kugera ku mutsindo Uhoraho Imana abifuzaho, kuko mpora mu buzima bwanyu kandi namwe mugahora mu buzima bwacu nk’ab’Ijuru, kuko tugendana muri byose kandi tukagendana mu bikorwa bya buri munsi hirya no hino, ducyaha kandi ducyamurira benshi mu rukundo rw’Uhoraho Imana; nimukomeze kwiyumvamo rero izo mbaraga zacu zibatagatifuza kandi zibaha gutsinda muri buri kimwe cyose, kandi zikabafasha kuganza umwanzi mwivuye inyuma, bityo mukomeze kuzisigasira mu mibiri yanyu kandi mukomeze kuzirinda ndetse no kuzicungira umutekano, kuko nta na kimwe tubagenera cy’imfabusa, ahubwo ni iby’agaciro gakomeye kuko koko ibyacu tutabijugunyira inyoni nk’uko ab’Isi mubigenza, ahubwo tureba icyagirira akamaro Mwene Muntu, bityo tukakimuronsa mu rukundo rwacu rukomeye kandi mu mbaraga zacu za gitwari, tukamuha gushobozwa byose kandi tukamuha kugendera koko mu ruhande Uhoraho amwifuzamo, namwe rero nicyo tubifuzaho kandi nicyo tubifuriza ibihe ndetse n’imburabihe, kuko twiyemeje kuza kugendana namwe kugira ngo tubakangurire byose kandi turusheho kubamenyesha iby’Ingoma y’Ijuru mu buryo bweruye koko, namwe rero nimukomeze kutubera inkoramutima cyane cyane mu kurushaho gutera intambwe mujya mbere kandi mu kurushaho gukatariza mu rukundo rwa DATA nta kibaziga kandi nta kibasubiza inyuma; nanjye ndabashyigikiye kandi mbafashe ikiganza, ndabakomeje mu bihe nk’ibi ngibi, kandi mbambitse imbaraga zanjye kugira ngo zihore zigaragariza iteka muri buri wese.

Amahoro ibihe byiza gukomera ndetse no gukataza, turi kumwe mu rukundo rwanjye n’urwa DATA ndi Malayika Rafayeli; nimugire ibihe byiza gukomera ndetse no gukataza kuri buri wese, mbambitse imbaraga zanjye kandi mbahaye urukundo rwanjye mu buryo budasubirwaho ngira nti “Nimugire umunsi mwiza, icyumweru gihire kandi gitagatifu kuri buri wese, nifatikanyije namwe muri byose, ngaho nimukomere kandi mukomeze urugendo muri buri kimwe cyose”.

AMAHORO AMAHORO, GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *