UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 25 KAMENA 2024

Umunsi mwiza biremwa bya DATA, ndabahobereye mu rukundo rwanjye ndi Malayika Rafayeli, ubakunda cyane kandi ubashyigikiye muri uru rugendo, ngaho rero nimukomeze kwishimira mu mutsindo ukomeye wa DATA, kuko nkomeje kubasenderezaho ububasha bwanjye, kandi nkaba nkomeje kubasesekazaho umugisha wanjye wa kibyeyi, kugira ngo ukomeze kubashyigikira kandi ukomeze kubasigasira muri uru rugendo rutoroshye murimo mu Isi, nanjye rero nkaba nkomeje kubasesekazaho imbaraga zanjye mbakomeza kandi mbaha urukundo rwanjye, kugira ngo iteka ryose bihore byumvikanira muri mwe; erega ndaganje ndi muri mwe kandi nkomeje kubayoboresha ububasha bwanjye muri ibi bikorwa by’Uhoraho Imana, naje kwifatikanyamo namwe kandi naje kugendanamo namwe muri ubu buryo, kugira ngo ndusheho kubashyigikira kandi ndusheho kubageza ku mutsindo nyakuri w’Uhoraho Imana, kuko nkomeje kubumbatira mu biganza ubuzima buri wese muri mwe kandi mu batuye iyi Si bose nkaba nkomeje kubasenderezaho ububasha bwanjye, bityo nkaba nkomeje kuramira buri wese mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, mbambika imbaraga kandi mbasendereza ibyiza by’agatangaza nkomora muri DATA, kugira ngo iteka ryose bihore byigaragariza muri mwe; erega nkomeje kwambika imbaraga buri kiremwa cyose aho kiva kikagera kandi nkomeje kuyoborera imiyoboro y’urukundo mu Kiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera, kuko nkomeje gusendereza imbaraga z’ububasha bwanjye buri wese, kandi buri kiremwa cyose aho kiva kikagera kuko mbakunda kandi nkaba mbashyigikiye muri ibi bikorwa bidasanzwe by’Uhoraho Imana, nkaba iteka ryose mpora ndambura ikiganza cyanjye mbaha umugisha kubera ibikorwa by’intabarika mukomeje kugaragaza mu murimo wa DATA kandi mu bikorwa by’Uhoraho Imana.

Mwaratowe kandi mwahamagariwe uyu murimo mu gihe gikomeye kandi mu gihe kitoroshye, akaba ari yo mpamvu nkomeje kubasesekazaho imbaraga zanjye kugira ngo mubashe kuwukomeramo kandi mubashe kuwukatariza, nimukomeze rero gutega amatwi Ijuru ryose kandi mukomeze gutega ibiganza, kugira ngo mukomeze kwakira ingabire ndetse n’ingabirano zibafasha muri uru rugendo kandi zibashyigikira muri ubu butumwa mwatangiye, nanjye ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, mbafashe ikiganza sinzabatererana kandi sinzabahahana kuko turi kumwe muri byose kandi nkaba mbashyigikiye, nimwakire rero umugisha wanjye wa kibyeyi kugira ngo ukomeze kubakomeza kandi ukomeze kubashyigikira, kuko mbambitse urukundo rwanjye kandi nkaba nkomeje kubasendereza imbaraga zanjye mu buryo bw’agatangaza, kugira ngo zikomeze kuvugurura benshi mu Isi kandi zikomeze kuvuguruza ikibi mu Isi ndetse no mu bayituye.

Dukoranye byinshi rero kandi twakoranye byinshi kuri uyu munsi kuko naje kuvuya kandi nkaba naje kuvuguruza ikibi cy’umwanzi aho kiva kikagera kugira ngo turusheho kugitera umugongo kandi turusheho kucyambura ijambo muri Mwene Muntu, kuko hari henshi umwanzi akomeje kugenda yarararika benshi kandi akomeza gusiga benshi ikibi mu buryo bukomeye, bityo rero tukaba twaje gutsemba kandi tukaba twaje guhirika ikibi muri Mwene Muntu; ngaho nimukomere ku rugamba kandi mukomeze kuba maso, mukomeze gutegera ibiganza benshi musabira Isi ndetse n’abayituye, kugira ngo ibashe guhazwa umukiro ndetse n’agakiza k’Uhoraho Imana kuko turi mu bihe bikomeye byo gukomeza gutandukanya umwanzi na Mwene Muntu, kandi tukaba turi mu bihe bikomeye byo gukomeza kwigaragariza muri benshi kandi henshi mu buryo bugiye butandukanye, ari ko dukomeza kuhagaragariza ububasha bwacu kandi ari ko dukomeza kuhagaragariza umutsindo wacu mu buryo bukomeye.

Mwifatikanyije n’Ijuru ryose rero muri ibyo bikorwa bidasanzwe kuko tutajya tujya kure yanyu ahubwo iteka tuza kwibanira namwe, kandi tuza kwibumbira hamwe kugira ngo dukomeze kugaragaza imbaraga z’ububasha bwa DATA, mu batuye iyi Si kandi mu Kiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera, kugira ngo turusheho kuvugurura kandi turusheho gushyirana ku murongo buri kimwe cyose; ngaho nimukomere kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye muri uyu murimo wa DATA, nimwambare imbaraga kandi muhore mwambariye gutsinda, kuko umutsindo muwufite mu biganza kandi umutsindo mukaba muwuhorana aho muri hose, iteka ryose twigaragariza muri mwe kandi tukaza gutangaza umutsindo wa DATA muri mwe, ni yo mpamvu tutajya tubasiga intage ahubwo tuza kugendana namwe muri uru rugendo mu gukorana byinshi kandi mu gukomeza kwakira inema ndetse n’ingabire zikomoka muri Uhoraho Imana, kugira ngo zikomeze kubafasha kwitegura ndetse no gutegura benshi muri uru rugendo.

MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA, NIMUGIRE AMAHORO, IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO, AMAHORO NTORE ZA DATA DUTARAMANYE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *