UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 03 WERURWE 2025
Amahoro y’Imana nabane namwe Ntore dutaramanye kandi nshuti bavandimwe banjye, mbakiriye mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane, nimugire ibihe byiza turi kumwe turataramanye mu bikorwa nk’ibi ngibi mbasakajeho amahoro ndetse n’umugisha bikomoka muri Uhoraho Imana, nimwakire gukomera kandi nimwakire gutekanira mu rukundo rwanjye na DATA kuko ndambuye ikiganza cyanjye mbaha umugisha ubashyigikira kandi ubakomeza mu bihe nk’ibi ngibi, nimukomere rero mu rugendo turi kumwe kuko mbashyigikirishije imbaraga z’ububasha bwanjye kandi nkaba nkomeje kubasendereza urukundo rwanjye rukomeye kugira ngo rukomeze kubashyigikira kandi rukomeze kubafasha gukomeza kwitegura neza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; erega ndahari ndaganje kandi ndi mu bikorwa byanyu mu buryo budasubirwaho kuko naje kubana namwe kandi nkaba naraje kugendana namwe mu kubambika imbaraga kandi mu kurushaho kubasesekazaho ububasha bukomeye kugira ngo koko intangiro y’ibikorwa bya DATA yatangijwe muri mwe ikomezwe kandi ishyigikirwe n’ububasha bwo mu Ijuru.
Ngaho rero nimurusheho kwakira imbaraga zacu zibavugurura kandi zibabatura ku kibi icyo ari cyo cyose aho kiva kikagera, bityo mubereho kwakira urukundo rwanjye na DATA kandi mubereho kwakira imbaraga zacu zibashyigikira mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; turahari rero nk’abamalayika ndetse n’abatagatifu kugira ngo tubashyigikire kandi tubakomereze intambwe muri byose, bityo rero ni yo mpamvu twaje kwifatikanya mu kurwana urugamba kandi ni yo mpamvu twaje kwifatikanya mu kubashyigikira mu bikorwa nk’ibi ngibi byo gukomeza benshi mu Isi kandi byo gusigasira Mwene Muntu uri mu rugendo rukomeye rugana Imana, ni yo mpamvu dukomeje kuramiza benshi urukundo rwacu kandi tukaba dukomeje gusendereza imbaraga z’ububasha bwacu abatuye iyi Si, kugira ngo koko iruhuko rya DATA ribabere ikiramiro kandi bakomeze kwiyumvamo amahoro ndetse n’umutekano bikomoka muri Uhoraho Imana, namwe rero ibyo byiza twabazaniye nimukomeze kubyakira nk’abatuye iyi, Si kandi mukomeze kubisakaza hirya no hino ku Isi kuko twabashyize mu Isi nk’urwitegererezo kugira ngo mubere benshi iruhuko ndetse n’ikiramiro; ngaho rero ibyo mwahawe byiza nimukomeze kubitanga hirya no hino, najye ndi rwagati yanyu kugira ngo nkomeze kubasesekazaho ubabasha bwanjye kandi ndahari kugira ngo nkomeze kubambika imbaraga ndetse n’ububasha bibafasha gutsinda kandi bibafasha kujya ku rugamba uko bikwiriye.
Nimwakire indamukanyo yanjye kuri uyu munsi kuko mpobereye buri wese mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, kandi nimwakire umugisha wanjye wa kibyeyi ubakomeza kandi ubashyigikira muri byose, kuko mpimbajwe no kwibanira namwe kandi nkaba mpimbajwe no gutaramana namwe cyane cyane kuri uyu munsi udasanzwe w’ibikorwa bya DATA, kuko dukomeje kururukana ububasha bwinshi hirya no hino mu Isi, kandi tukaba dukomeje gutanga imbaraga zacu mu buryo budasubirwaho, harahirwa rero abari maso kandi harahirwa abiteguye kwakira umukiro ndetse n’agakiza twabazaniye mu bihe nk’ibi ngibi kandi mu bikorwa nk’ibi ngibi, kuko twatambagiranye iyi Si yose dutanga umugisha ukomeye kandi tukaba twatambagiranye muri Mwene Muntu ducyaha kandi twirukana ikibi cy’umwanzi cyose aho kiva kikagera.
Nimukomere rero kuko naje kubakomeza kandi nimukomeze gushyigikirwa n’ububasha bwanjye n’ubwa DATA, kuko imbaraga zanjye nzibasendereje kandi ububasha bwanjye nkaba mbubasesekajeho ibihe nk’ibi ngibi, nimwambare rero muberwe kandi mukindikize intwaro z’urumuri aho muri hose, nanjye nkomeje kubafata ikiganza kandi nkomeje kubabera ikiramiro muri byose, nimukomere kandi murusheho gukataza Ntore za DATA kandi nshuti bavandimwe banjye, nanjye ndi rwagati yanyu kandi ndabashyigikiye mbafashe ikiganza, nimukomere mu rugendo turi kumwe kandi mbambitse imbaraga zanjye kugira ngo zihore iteka zigaragariza muri mwe.
NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE TURATARAMANYE MU BIKORWA NK’IBI NGIBI, NDI MALAYIKA RAFAYELI UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA TURI KUMWE, NDABAKUNDA KANDI NDABATARAMISHIJE NTORE ZA DATA, AMAHORO AMAHORO.