UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 05 GASHYANTARE 2025
Mbifurije umunsi mwiza Ntore z’Imana dukunda, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba turi kumwe mu buryo budatsimburwa, kandi turi kumwe mu buryo budatsindwa kuko ndi intwari ibari imbere kandi nkabahorera ku rugamba ubutitsa kugira ngo turwanye umwanzi kandi tumuhashye burundu; ngaho rero nimukindikize intwaro z’urumuri mube maso ku rugamba kandi mube intwari muri byose, nanjye ndahari mu kubambika imbaraga kandi mu kubasendereza imbaraga ndetse n’ububasha nkomora muri DATA, kugira ngo koko murusheho kuba abasirikare beza kandi abasirikare bacu nk’ab’Ijuru; ngaho rero nimukomeze kubaho gitore kandi murusheho kubaho gitwari, mwitanga kandi mwitanga mu mirimo yanyu ya buri munsi, nimurusheho kwitangira benshi mu Isi kuko hari byinshi dukomeje gukorana namwe cyane cyane mu isengesho ryanyu rya buri munsi.
Nimusenge ubutitsa kandi musenge ubutaretsa kuko Isi igeze aharenga kandi ikaba igeze aharindimuka, bityo rero ibikorwa by’umwanzi akaba ari yo mpamvu dukomeje kugenda tubikura mu mayira, kandi akaba ari yo mpamvu dukomeje guhashya ibikorwa bye bibi kandi bibisha aho biva bikagera; nimube intwari kandi mube maso ibihe byose, musenge mutisengesheje kuko urugamba ruremye kandi rukaba ruremeye ku batemera Imana kandi ku bayihakana nkana kandi bayizi neza, abo bose baragowe kandi abo bose bururukiweho n’ishyano rikomeye kuko twaje guhana kandi tukaba twaje gutsemba ikibi muri Mwene Muntu; nimube maso rero kandi mukomeze guhagarara ku rugamba mwemye kandi mwemaraye, bityo mukomeze gutahura amayeri y’umwanzi aho ava akagera; oya ntakabagwe runono yitwaje kiriya na kiriya ahubwo nimube maso bityo mumenye gutahura amayeri ye kare, kandi mumenye igikwiriye kandi icy’ingenzi, cyane cyane icyo tubifuzaho muri iki gihe.
Mwene Muntu rero dukomeje kumuhamagarira guhinduka ndetse no kwisubiraho vuba bidatinze, kugira ngo Ingoma ya DATA izasange buri wese ari maso kandi akereye kuyirwanirira; ngaho rero nimukomeze guhagarara nk’abamenye kandi nk’abatumenye, bityo ibikorwa byanyu bibe ingiro kuko iyo mukora neza ibikorwa byanyu birivugira kandi bikagaragariza hirya no hino ku Isi, bityo tukarwanana urugamba kandi tugatabarana benshi mu buryo bw’agatangaza; tubari imbere kandi tubahagarariye ku rugamba, kuko tutajya tujya kure yanyu ahubwo duhorana namwe kandi tugahora tubashishikariza ikiri icyiza kandi tugahora tubashishikariza byinshi by’agaciro gakomeye, kugira ngo murusheho kubikatarizamo kandi murusheho kubigenderamo umunsi ndetse n’ijoro.
Mbakomejemo imbaraga zanjye rero kandi mbashyigikiyemo ububasha bwanjye butavogerwa, kugira ngo mukomeze kuba intwari kandi mukomeze gutsindira mu Isi, kuko umutsindo wanjye n’uwa DATA uri muri mwe kandi nkaba niteguye kubarwanirira ndetse no kubarwanaho muri byose; nimwakire imbaraga zanjye cyane cyane muri iri sengesho kugira ngo zibabature aho muri kandi zibasimbagize zibasanyishe n’Inteko y’Ijuru ryose kuko twaje gutaramana mu bikorwa bidasanzwe, kandi tukaba twaje kugendana namwe mu bikorwa bikomeye cyane cyane kuri uyu munsi; amahoro yanjye y’igisagirane rero nakomeze kwigaragariza muri mwe kandi ububasha bwanjye budatsindwa kandi budatsimburwa bukomeze kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko nje kubambika kandi nkaba naje kubasendereza imbaraga z’urukundo rwanjye kugira ngo zihore iteka zibubaka kandi zihore iteka zigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi.
Nimugire ibihe byiza turi kumwe turataramanye, mbifurije gukomera ndetse no gukataza, kuri buri wese rero niyakire imbaraga zanjye kandi niyakire ububasha bwanjye bumufasha gutsinda kandi bumufasha gutsindira Isi ndetse n’abayituye, kuko turi mu bihe by’impinduka zikomeye kandi tukaba turi mu bihe bidasanzwe byo gukomeza kwigaragariza henshi mu Isi kandi byo gukomeza kwigaragariza benshi mu Isi, tugaragaza imbaraga z’ububasha bwacu kandi tugaragaza imbaraga z’Ibikorwa bya DATA muri Mwene Muntu, bityo tukaba turi kumwe muri iyo mirimo kandi tukaba twifatikanyije mu buryo bukomeye, ngaho rero nimukomeze gutizanya umurindi kandi mukomeze guhuriza imbaraga hamwe, kugira ngo twubake kandi dusenye ikibi cy’umwanzi aho kiva kikagera.
Ndabakunda cyane Ntore z’Imana kandi nshuti bavandimwe banjye, nimugire ibihe byiza turataramanye kandi ndabashyigikiye muri byose; mbambitse imbaraga kandi mbahaye urukundo rwanjye, nimusenderezwe ibyiza by’agatangaza nabazaniye kuri uyu munsi kuko hari impamba nazaniye buri wese, kandi hakaba hari imbaraga nsesekaje ku banzi ndetse n’abatanzi, bityo nkagira nti “Urukundo rwanjye nirwisanzurire mu mitima yanyu kandi nirwigaragarize mu mbaga itabarika y’abari mu Isi kuko ndi kumwe mu bikorwa kandi nkaba ndi kumwe namwe mu mirimo idasanzwe, kuri uyu munsi kandi kuri iyi saha nkaba nkomeje kubatagatifuza kandi nkaba nkomeje kubahindura bushya, kugira ngo koko iby’Ingoma ya DATA bikomeze kwigaragariza muri mwe kandi bikomeze kubaka hirya no hino, mu kuvugurura kandi mu gukiza Isi ndetse n’abayituye, kuko ari cyo cyatuzanye mu Isi kandi tukaba twarazanye ingoga ndetse n’ububasha bukomeye, kugira ngo koko tubashe kwigarurira Mwene Muntu kandi tubashe kumushyitsa ahakwiriye kandi ahatunganye”.
AMAHORO AMAHORO, MBIFURIJE UMUGOROBA MWIZA GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA, TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MALAYIKA RAFAYELI UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO.