UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 02 UKWAKIRA 2024
Mbifurije umunsi mwiza Biremwa by’Uhoraho Imana, ndabayoboye kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba, ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane, nimugire ibihe byiza kandi igitondo cyiza kandi igitondo gihire kuri buri wese, kuko mpimbajwe no gutaramana namwe kandi nkaba nishimiye kubana namwe kuri uyu munsi mu bikorwa bidasanzwe naje gukorana namwe; ngaho rero nimukomeze kwakira imbaraga z’ububasha nabazaniye kuri uyu munsi kandi nimukomeze kwakira ububasha bwanjye butavogerwa kugira ngo butsinde kandi busenye ikibi muri Mwene Muntu, kuko naje kubasendereza ingabire z’agatangaza zikomeze kubafasha gutegura Isi ndetse n’abayituye, kugira ngo bibashe kwakira urumuri rw’Uhoraho Imana mu buryo bw’agatangaza; nifatikanyije namwe rero kuri uyu munsi, nimukomere kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye mu njyana y’urugamba kuri buri kimwe cyose, bityo rero mpaye imbaraga kuri nuri wese kandi nsendereje ububasha bwanjye bukomeye buri Kiremwa cyose aho kiva kikagera, kugira ngo kirusheho kiwtegura amaze y’Uhoraho Imana, kuko hari byinshi aje gusenya kandi hakaba hari byinshi aje kuribata; ni yo mpamvu rero nkomeje guteguza buri wese kandi ni yo mpamvu nkomeje gutegura hose kugira ngo Isi ndetse n’Ikiremwa Muntu kirusheho kumva kandi kirusheho kwakira umukiro ndetse n’agakiza DATA yakizaniye, ni yo mpamvu ntawema iteka kuza kwifatikanya namwe kandi ntahwema iteka kuza kwigaragariza muri mwe, mu mirimo yanjye ikomeye kandi mu bikorwa byanjye bihambaye byo gukiza Isi ndetse n’abayituye, nkaba nkomeje kubigaragariza hirya no hino mu Isi.
Ntore zatowe kandi mwebwe mwese mwamenye Imana aho muri hirya no hino ku Isi, nimukomeze kwakira imbaraga kandi nimukomeze kwakira ububasha bwacu bubafasha gukomeza gutsinda Isi ndetse n’abayituye, bityo mubereho kwakira umukiro ndetse n’agakiza k’Uhoraho Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi nta kibagamburuje kandi nta kibakuye mu mwanya mwashyizwemo n’Uhoraho Imana, kuko hari byinshi byiza yabazigamiye kandi yabateguriye mu gihe nk’iki ngiki, akaba rero ari igihe cyo kubyakira byose, nta na kimwe gishubijwe inyuma mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko ari ibibategura kandi akaba ari ibibashyigikira mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kugira ngo murusheho gukomera kandi murusheho kwakira umukiro ndetse n’agakiza k’Uhoraho Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi; erega mbafitiye byinshi byiza kuri uyu munsi, kuko naje kubasabanisha n’Ijuru ryose kandi nkaba naje kwifatikanya namwe mu bikorwa by’urugamba, kugira ngo turusheho kubohoza roho nyamwinshi z’abatuye iyi Si kandi turusheho gucyaha ikibi kandi turusheho kugisenya muri Mwene Muntu mu buryo bukomeye; bityo rero integuro yacu idasanzwe mu buzima bw’Ikiremwa Muntu irakomeye kandi irakomeje, kuko hari byinshi dukomeje kuribatisha ububasha bwacu kandi hakaba hari byinshi dukomeje gusenya mu mbaraga zacu zitavogerwa kandi mu bubasha bwacu budatsindwa dukomeje kuribata ikibi cy’umwanzi aho kiva kikagera, ari nako turushaho kwigarurira roho nyamwinshi z’abatuye iyi Si, tuzishyira mu rumuri rw’Uhoraho Imana isumba byose kandi turushaho kuzigarura mu murongo ukwiriye kandi utunganye.
Ngaho rero mwebwe mwamenye Imana kandi mwebwe tugenderera uko bwije n’uko bukeye, nimurusheho guhinduka kandi murusheho guhindukirira Ingoma ya DATA, nanjye nkomeje kubatoza kandi nkomeje kubategurira icyiza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nimurusheho kwakira buri kimwe cyose, kuko hari byinshi dukomeje gutuza mu mibiri yanyu kandi hakaba hari byinshi dukomeje kuyoborera muri mwe, kugira ngo birusheho kubagirira umumaro kandi birusheho kubafasha mu minsi mibi muhuriramo nayo muri iyi Si; nambitse imbaraga buri wese zo kunesha ndetse no gutsinda umwanzi yivuye inyuma, ngaho nimurusheho kwakira ubwo bubasha bubakomeza kandi ubwo bubasha bubavugura bwanjye na DATA, kugira ngo bukomeze kubashyitsa mu mutsindo nyakuri wa DATA kandi bukomeze kubakomeza, bukomeze kubashyigikira mu bikorwa byanyu kuri uyu munsi; nanjye turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe kandi turi kumwe mu buryo budasanzwe, kuko ndi kumwe namwe kandi nkaba naje kugendana namwe mu mirimo ikomeye kandi mu bikorwa bihambaye.
NIMUGIRE AMAHORO NDABAKUNDA, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MALAYIKA RAFAYELI UBAKUNDA CYANE, NIMUGIRE UMUNSI MWIZA NTORE Z’UHORAHO IMANA, TURI KUMWE TURATARAMANYE KANDI NKOMEJE KUBASABANISHA N’IJURU RYOSE MU BURYO BUDASUBIRWAHO; AMAHORO AMAHORO.
