UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 02 KAMENA 2024

Mbifurije umunsi mwiza ntore za DATA dutaramanye, mbifurije kugubwa neza kuri buri wese, mbifurije gukomera ndetse no gukataza kandi gukomeza gutera ikirenge mu cya Kristu Nyagasani, kugira ngo akomeze agenge ubuzima bwanyu bwa buri munsi kandi akomeze ature mu mitima yanyu, kugira ngo akomeze gutegura buri kimwe cyose muri mwe kandi akomeze kubururukirizamo ububasha bwe mu buryo bukomeye kandi mu buryo buhambaye, mbasendereje imbaraga zanjye kandi nkomeje kubahaza urukundo rwanjye mu buryo bw’agatangaza, kugira ngo iteka ryose urukundo rwacu nk’ab’Ijuru ruhore rwumvikanira mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nimukomere rero kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye mu rukundo rwanjye rukomeye kandi mu bubasha bwanjye butavogerwa nkaba nkomeje kubarinda kandi nkaba nkomeje kubacungira umutekano muburyo budasanzwe, nimukomeze rero gutera intambwe mujya mbere, kandi mukomeze gukatariza mu nzira Uhoraho Imana abifuzamo, nanjye turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye, nimugume mu rukundo rwa DATA kandi mukomeze kuguma mu muzabibu we kuko yawubateguriye kuva kera na kare, kandi akaba akomeje kuwubavomereramo, buri kimwe cyose rero akaba akomeje kukibahaza ku buntu bwe kandi akaba akaba akomeje kukibagenera mu rukundo rwe rudasanzwe kandi mu rukundo rwe rutavogerwa.

Iteka ryose rero ahora yiteguye kubarwanaho kandi ahora yiteguye kubarwanirira muri buri kimwe cyose, kandi ahora yiteguye kubavomerera imbaraga ndetse n’ubutwari, ari nako akomeza kubabuganirizamo umutsindo we udasanzwe, kugira ngo mukomeze gutsinda ikibi mu Isi kandi mukomeze gutsinda ikibi cyose mu Kiremwa Muntu kuko mukomeje kuvuguruza ikibi cy’umwanzi mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu mu bubasha bwe kandi mu Ijambo rye rimwe ritegeka byose bikaba, kandi yavuga byose bigakomera, bigashyirwa mu bikorwa kandi bigashyirwa mu njyana, kubera icyo yifuza kandi kubera icyo yifuje byose bigakoreka kandi bigashyirwa mu bikorwa; nimukomeze kugendera mu rukundo rwe kandi mukomeze kugendana na we mu minsi y’ubuzima bwanyu bwa buri munsi, kuko ari we ubashoboza byose kandi akabaha gutsinda umwanzi ndetse n’imitego ye yose, natwe rero tukaba tuganje turi muri mwe kandi tukaba dukomeje kubagenera igikwiriye kandi igitunganye kuko byose tubikomora mu biganza bya DATA.

Nkomeje rero kubasenderezaho urukundo rwanjye kandi nkomeje kubasenderezaho imbaraga zanjye mu buryo budasanzwe, kugira ngo inema ndetse n’ingabire, imigisha igiye itandukanye DATA akomeje kuvuburira muri mwe dukomeze kuyibarindiramo kandi dukomeze kuyicungira umutekano, kuko hari ibyiza byinshi dukomeje kubategurira ariko umwanzi iteka ryose akaba atifuza ko mwakwakira kandi umwanzi akaba yifuza kubanyaga icyo cyiza tubagenera ku buntu bwacu ariko nkaba maso kandi Ijuru ryose tukababera ku rugamba kugira ngo ibyiza by’agaciro gakomeye twabuganirije muri mwe bikomeze kugira ireme ndetse n’agaciro kandi bikomeze gufasha benshi mu Isi, kuko hari benshi mukomeje kuvomerera urukundo rukomeye rukomoka muri Uhoraho Imana kandi imbaraga ze zidasanzwe zikaba zikomeje kwigaragariza muri mwe.

Nimukomeze rero gukataza kandi mukomeze guhagarara neza ku rugamba, kuko ndubashyigikiyeho kandi nkaba nkomeje kubabera umuvugizi ndetse n’umurinzi, nkaba nkomeje kubabera byose mu biganza by’Uhoraho Imana; ndahari rero ndaganje kandi ndahari ndabashyigikiye mu rukundo rwanjye rukomeye kuko naje kugendana namwe kandi nkaba naraje kubavugurura mu buryo bukomeye kandi mu buryo bw’agatangaza, mbambika imbaraga zanjye kandi mbasenderezaho urukundo rwanjye; imirimo yanjye rero n’iya DATA nikomeze kwigaragariza muri mwe kandi iteka ryose ihore yumvikanira mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko hari byinshi dukomeje gukorana cyane cyane kuri uyu munsi twaje gukomeza kwigaragariza mu Kiremwa Muntu tugaragaza ububasha bwacu bukomeye kandi tugaragaza imbaraga ze zidasanzwe, kuko dukomeje kugenderera benshi mu rukundo rwacu kandi mu buryo bwacu tukaba dukomeje gufasha benshi mu isengesho ryanyu ritaretsa kandi mu isengesho ryanyu rya buri munsi; nkagira nti “Rero ntore za DATA nimukataze kandi murusheho gukomera, murusheho gukomeza injyana y’icyiza muri mwe, kandi mukomeze injyana y’icyiza mu Kiremwa Muntu kuko hari benshi mukomeje gutabara kandi hakaba hari benshi mukomeje kurengeza urukundo rukomeye rukomoka muri DATA cyane cyane mu kubagaragariza urukundo kandi mu kubagaragariza urukundo DATA abafitiye kuko hari benshi bakeneye ikiramiro cy’Uhoraho Imana kandi hakaba hari benshi bakeneye ubutabazi ndetse n’uburokorwe bw’Uhoraho Imana ariko ntibabashe kubigeraho, mukaba rero muri abahuza b’Isi n’Ijuru kandi mukaba mukomeje gufatana urunana muri abo bose bakomeje gucibwa intege n’umwanzi, mukaba mukomeje kubasabanisha n’Ijuru ryose, kandi mukaba mukomeje kubashyigikira mu rukundo rwacu rukomeye”.

Nimukataze rero kandi murusheho gukomera nanjye turi kumwe ndabakunda, ndabashyigikiye nk’umubyeyi wanyu kandi ubafatiye ikiganza muri byose, kandi nkaba mbashyigikiye muri byose; nimuhorane Imana rero kandi muhore mwizeye ububasha bw’Uhoraho Imana, iteka ryose buhore bubashyigikiye kandi bubakomeje mu nzira yanyu ya buri munsi, nanjye nkomeje kubarangaza imbere kandi nkomeje kubashyigikira mu mirimo yanyu ya gitumwa ya buri munsi kuko mbafatiye iry’iburyo kandi nkaba nkomeje kubereka injyana y’urugamba, cyane cyane mbereka icyo twifuza kandi icyo DATA yifuza, kugira ngo mubashe kugikatariza kandi mubashe kugikomeraho; kuri buri wese rero niyakire intwaro imufasha gutsinda umwanzi kandi kuri buri wese niyakire Ijambo rya Jambo mu buzima bwe kugira ngo rikomeze kumwubaka kandi rikomeze kumuvugurura, kuri uyu munsi udasanzwe w’urukundo rukomeye Yezu Kristu yagaragarije Ikiremwa Muntu aho kiva kikagera, bityo akaba akomeje kwisanisha na cyo mu rukundo rwe rukomeye, agenderera buri wese kandi arushaho gutsemba ikibi mu bantu, mu nteguro ye idasanzwe akaba akomeje gusakaza imbaraga ze n’ububasha mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu mu nteguro ye ikomeje yo gukomeza gusakaza urukundo rwe mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, kugira ngo habashe kurokorwa benshi kandi habashe gukira benshi mu mpuhwe ze z’igisagirane; namwe rero nimwumve ko mwagiriwe ubuntu ndetse n’impuhwe kandi mwumve ko mwagiriwe amahirwe akomeye yo kwibanira n’Uhoraho Imana mu rukari rwe, iteka ryose rero nimuhore muteteshwa n’Ijuru kandi muhore mutoneye mu gituza cya DATA, kuko ahora abaha ihumure kandi agahora abahumuriza muri byose ari nako akomeza kubasenderezaho ibyiza bye by’agatangaza, natwe nk’abamalayika ndetse n’abatagatifu tugahora iteka turamya urukundo rwe kandi tugahora tubashengereye mu buryo bukomeye, ari nako tubahaza ibyiza by’agatangaza bikomoka muri we; nimukomere rero kuko tubakomeje kandi tukaba tubateye inkunga muri byose, tukaba tubashyigikiye mu rugendo rwanyu mu rukundo rukomeye rwacu, nirukomeze kubaka amateka akomeye muri mwe kandi rukomeze kwigaragariza hirya no hino ku Isi kuko nanjye kuri uyu munsi naje kubiyigishiriza kandi nkaba naje kubashyigikira mu njyana y’urugamba rwanyu rwa buri munsi.

MBIFURIJE UMUNSI MWIZA GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA, TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO, IBIHE BYIZA, MBIFURIJE UMUNSI MUKURU MWIZA, NIMUGIRE GUKOMERA KANDI KUGUBWA NEZA NDETSE NO KURUSHAHO GUTERA IMBERE MU RUKUNDO RW’UHORAHO IMANA; AMAHORO, IBIHE BYIZA NSHUTI BAVANDIMWE BANJYE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *