UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 12 KANAMA 2024

Ndabakomeje Ntore za DATA dutaramanye, mbifurije igitondo gihire kandi igitondo cy’umugisha kuri buri wese, nimugire gukomera kandi gukataza turi kumwe mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, mbambitse imbaraga kandi mbasendereje ububasha bwanjye mu buryo bukomeye, ngaho rero nimukomeze gusabagizwa n’ibyishimo bikomoka muri DATA, kuko ndambuye ikiganza cyanjye mbibagabira kandi mbibasakazaho kuri buri wese; nimwakire rero izo ngabire ndetse n’ingabirano twabateguriye kuri uyu munsi zo gukomeza kubafasha gucyaha ikibi muri Mwene Muntu kandi zo gukomeza kubafasha gucyaha ikibi mu Isi hose muri rusange, nanjye turi kumwe nifatikanyije namwe mu bikorwa byanyu bya buri munsi kandi ndabashyigikiye kandi ndabarinze, ndabakomeje kandi mbambitse imbaraga z’urukundo rwanjye, kugira ngo iteka ryose zihore zisanzurira muri mwe; nifatikanyije namwe rero mu bikorwa byanyu kuri uyu munsi ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane, nkomeje kubifuriza ishya n’ihirwe mu rukundo rwa DATA, ngaho rero nimukomeze gusugira kandi mukomeze gusagamba mu mirimo idasanzwe mukomeje gukorana n’Ijuru ryose, kuko twururukiye kubambika ububasha bwacu kandi tukaba twaraje gukorera muri mwe imirimo ikomeye kandi ibimenyetso bikomeye mu Isi hose muri rusange, kuko hari byinshi dukomeje kubiba muri Mwene Muntu, bityo rero amahoro asendereye nakomeze gusagamba mu Isi hose muri rusange, kuko twaje kuyatangaza kandi tukaba twaraje kuyamenyesha bose nta n’umwe twirengagije; turi kumwe rero mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi kandi turi kumwe mu mirimo idasanzwe, kuko twaje gutegura Ikiremwa Muntu mu buryo bukomeye kandi tukaba twaje gutengeneza ibikorwa byacu mu Isi ndetse no mu bayituye, mu gushyira byose ku murongo kandi mu gukomeza gushyirana namwe byose ku murongo, tukaba twaje kubashyigikira kandi tukaba twaje gukomeza gufatana urunana hamwe namwe, kugira ngo koko imirimo yacu kandi ibikorwa by’Uhoraho bikomeze kwizihirirwa muri mwe.

Twifatikanyije namwe mu njyana y’urugamba ikomeye kuri uyu munsi kuko nkomeje kurwanirira mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi nkaba nkomeje gusakaza imbaraga n’ububasha byanjye nkomora muri DATA, kugira ngobikomeze kwigaragariza hirya no hino ku Isi kandi bikomeze kwigaragariza abayituye; turi mu mirimo ikomeye kandi turi mu bikorwa bihambaye, kuko dukomeje kujujubya ikibi cyose aho kiva kikagera, kandi tukaba dukomeje gusenyagura imitego y’umwanzi aho iva ikagera, kuko twururukanye ububasha bukomeye kandi tukaba twaraje mu mbaraga zidahangarwa z’Uhoraho Imana, kugira ngo dukomeze kugaragariza umwanzi ko ari nta jambo afite kandi dukomeze kumugaragariza ko ari nta bubasha afite mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, ni yo mpamvu rero dukomeje kugendana muri ubu buryo, kandi ni yo mpamvu dukomeje kugendana mu mirimo ikomeye kandi mu bikorwa bihambaye, kugira ngo koko turusheho kugaragariza umwanzi igisuzuguriro mu buryo bukomeye.

Nifatikanyije namwe rero muri byose, nimukomere kandi nimukomeze urugendo kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbambitse imbaraga zanjye zidatsindwa kandi nkaba mbambitse imbaraga zanjye zitavogerwa kugira ngo koko mubereho kuvogagira ibikorwa by’umwanzi mu minsi y’ubuzima bwanyu bwa buri munsi; ndi kumwe namwe rero ntabwo muzatsindwa ahubwo muzatsinda; ngaho rero nimukomere kandi murusheho kuba maso, muhore iteka murwanirira Ingoma ya DATA kandi muhore muhagaze  mu mwanya w’icyiza abifuzamo, nanjye turi kumwe ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, mbambitse imbaraga zanjye kandi mbahaye urukundo rwanjye mu buryo butavogerwa, kugira ngo mukomeze kuvogagira ibikorwa by’umwanzi aho biva bikagera; nifatikanyije namwe rero muri byose, ku rugamba turi kumwe nk’umurwanyi kandi mbabereye byose kandi mbabereye umubyeyi mu rukari rw’Uhoraho Imana kuko nkomeje kubasesekazaho ibyiza bitabarika byo mu Ijuru, kandi nkaba nkomeje kubasendereza  imbaraga z’ububasha bwacu; nimukomeze rero kuganza kandi nimukomeze kwigaragaza kuko twaje kubambika ikiri icyiza, kandi tukaba twaraje kubambika ubutorwe n’ubutoneshwe bukomeye mu maso ya DATA.

Nimukomere rero kuko mwagizwe ingarigari mu maso y’abatuye iyi Si, kuko twabatoye kandi tukabitoranyiriza mu mbaga nyamwinshi kugira ngo mukomeze guhagararira benshi mu mwanya ukomeye wo gukomeza gusabira roho z’abatuye iyi Si mu buryo budasanzwe; nifatikanyije namwe rero muri byose kandi ndabashyigikiye mu rukundo rwanjye rutavogerwa, nimukomeze gutera imbere kandi murusheho gusagamba mu byishimo n’amahoro, tubagabira uko bwije n’uko bukeye, nanjye ndabakomeje kandi mbakomereje intambwe muri byose, nimukomeze kujya mbere mu rukundo rwanjye n’urwa DATA nanjye ndabashyigikiye mbafashe ikiganza, mbifurije umunsi mwiza, umunsi wo gukomeza urugendo kandi  umunsi ukomeye w’amateka muri Mwene Muntu, kuko hari byinshi dukomeje gukorera muri mwe, kandi hakaba hari byinshi dukomeje gukorera mu Isi hose muri rusange.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA NDABASHYIGIKIYE NTORE ZA DATA KANDI NDABAKOMEJE MBIFURIZA UMUNSI MWIZA, UMUNSI W’AMATEKA AKOMEYE Y’IBIKORWA BY’UHORAHO IMANA AKOMEJE KUGARAGARIZA HIRYA NO HINO KU ISI, NIMUGIRE GUKOMERA, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA KANDI IGITONDO GIHIRE TURI KUMWE NDABAYOBOYE KANDI MBARANGAJE IMBERE MURI BYOSE, AMAHORO AMAHORO, NDI KUMWE NAMWE MURI BYOSE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *