UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 17 KAMENA 2024

Ndabakomeje mu rukundo rw’Uhoraho Imana, mbifurije gukomera ndetse no gukataza kuri buri wese, bana banjye kandi ntore z’Umusumbabyose nshyigikiye; mbifurije kugubwa neza kuri buri wese kandi mbifurije gukomera ndetse no gukataza, nimukomere kuko mbakomeje kandi nkaba mabashyigikiye mu rukundo rw’Uhoraho Imana; nifatikanyije namwe ku rugamba rwanyu rwa buri munsi kandi ndi kumwe namwe mu bikorwa byo gukomeza kurwanya umwanzi kandi mu bikorwa byo gukomeza kumwigizayo burundu mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, kuko dukomeje gusenyagurana ibikorwa bye bibi kandi ibikorwa bye by’umwijima tukaba dukomeje kubihashya burundu, uko bwije n’uko bukeye rero dukomeje kugendana mu njyana ikomeye y’urugamba, dukomeza kugaragaza ububasha bwacu mu buryo bukomeye kandi mu buryo buhambaye.

Turi kumwe namwe ku rugamba rwanyu rwa buri munsi turabashyigikiye kandi turabarinze, kuko tubarindishije imbaraga zacu zikomeye kandi tukaba dukomeje kubakolotiza ububasha bwacu buhambaye, kugira ngo iteka ryose buhore bubarinze kandi buhore bubacungiye umutekano; ngaho rero nimukomeze gusagamba mu byiza by’Ijuru DATA akomeje gusakaza rwagati yanyu kandi akomeje kugaragariza rwagati yanyu; nimukomere rero mukomeze injyana y’icyiza, kuri buri wese abereho gushyigikira mugenzi we kandi mukomeze gufatikanya mu buryo bw’ukwemera ndetse n’ukwizera, kuko hari byinshi dukomeje gusakaza rwagati yanyu kandi hakaba hari imirimo ikomeye dukomeje gukorana namwe cyane cyane muri ibi bihe; erega turi ku rugamba turwanirira roho nyamwinshi kandi turi ku rugamba turwanirira Kiremwa Muntu  aho ava akagera kuko dukomeje kururutsa imbaraga z’ububasha bwacu bukomeye, kugira ngo dukomeze kurengera benshi bazahajwe n’umwanzi kandi dukomeze kurengera Kiremwa Muntu cyose kigaruriwe n’umwanzi, kuko dukomeje gutsemba ibikorwa bye bibisha kandi tukaba dukomeje kwigizayo buri kimwe cyose kibangamiye umugambi wa DATA muri Mwene Muntu.

Nifatikanyije namwe rero muri byose, ngaho nimukomere kandi mukomere ku rugamba kuko mbashyigikiye, nkaba nkomeje kubambika imbaraga kandi nkaba nkomeje kubasesekazaho ububasha bwanjye, uko bwije n’uko bukeye rero ndabayobora kandi nkabakomeza mu buryo bw’ukwemera ndetse no mu kwizera; namwe nimukomeze gushikama kandi mukomeze gukomera ku cyo mwemeye kandi ku cyo mwafashe kuko nta n’umwe nifuza ko yasubira inyuma kandi nkaba nta n’umwe nifuza ko yagwa mu mayira ahubwo nimukomeze kurandatana mu rukundo rw’Uhoraho Imana; natwe turi kumwe turabakomeje kandi turabashyigikiye kuko Ijuru ryose ryururutse kugira ngo ribane namwe muri uyu murimo kandi rikomeze kubashyigikira; namwe rero nimukomeze gushyigikirana nanjye ndabashyigikiye kandi ndabakomeje, kuko muri mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, imirimo yacu rero nikomeze kwigaragariza rwagati yanyu, kandi ibikorwa byacu bihambaye bikomeze kugaragarira buri wese mu Isi, kuko dukomeje gukwirakwiza imbaraga z’ububasha bwacu hirya no hino ku Isi, dushyirana buri kimwe cyose ku murongo, kandi dushyirana byinshi mu mwanya wabyo, akaba ari yo mpamvu iteka ryose tuza kugendana muri ubu buryo kandi tuza gukorana imirimo ikomeye kandi ihambaye, kugira ngo imbaraga za DATA zikomeze kwigaragariza abatuye iyi Si.

Haragowe rero abakomeje kwitiranya Izina rya DATA kandi abakomeje kurikerensa, abakomeje kurifata uko babyumva, abo bose baragowe kuko twatambagiye Isi yose tuburira buri wese kandi twigaragariza buri wese, kugira ngo abashe kuboneraho guhinduka kandi abashe gutera intambwe ava mu kibi, ariko hari benshi bakomeje kwihambira ku kibi, ni yo mpamvu twururukanye ubukaka bukomeye, kugira ngo dukomeze gutandukanya ikibi na Mwene Muntu kandi turusheho kwimakaza imbaraga z’ububasha bukomeye bwa DATA mu Isi ndetse no mu bayituye; namwe rero nimukomere ku rugamba kandi mukomeze gufata intwaro zanyu kugira ngo tujyane ku rugamba, bityo dukomeze gutsemba ikibi cyose aho kiva kikagera kandi dukomeze gutsemba imbaraga z’umwanzi aho ziva zikagera, kuko dukomeje kwibasira ikibi cyose kiri muri Mwene Muntu, tukaba dukomeje kugitengeneza kandi tukaba dukomeje kugicyaha twivuye inyuma; namwe rero nimukomere kandi mukomere ku butungane muhamagarirwa na DATA iteka ryose muhore mubwambaye kandi muhore mubukindikije.

Kuri buri wese nakomeze gutwara intwaro z’urumuri, kuko ari ho muzabonera byose kandi akaba ari ho muzakura umutsindo nyakuri; nimukomeze kugendera mu rukundo rwa DATA kandi mukomeze kugendera mu buzima bw’iteka ryose, kuko natwe tudahwema kubamurikira kandi urumuri rwacu rukaba rukomeje kubashyigikira kandi rukaba rukomeje kubagota aho muri hose; namwe rero nimukomeze kugenda nk’abamenye Imana kandi mukomeze kugendana ishema n’ubukaka mu mayira yanyu ya buri munsi mukomeze gukomezanya kandi mukomeze gutera intambwe mujya mbere kuko natwe dukomeje kubayobora mu cyiza kandi tukaba dukomeje kubashyigikira, imbaraga zacu iteka ryose nizihore zibashyigikiye kandi zihore zibayoboye mu gukora icyiza, natwe turi kumwe turabakunda kandi turabashyigikiye.

Mbifurije igicamunsi cyiza, gukomera ndetse no gukataza kuri buri wese, turi kumwe mu gukomeza kubambika imbaraga kandi mu gukomeza kubasendereza imbaraga z’ububasha bukomoka muri DATA, kugira ngo iteka ryose zihore zitsemba ikibi muri Mwene Muntu; ngaho nimukomere kandi mukomeze gutega ibiganza muhore mwakira ingabire ndetse n’ingabirano zivubuka mu biganza bya DATA, kuko yiteguye guhemba buri wese muri mwe kandi akaba yiteguye kubasesekazaho umugisha we utagabanyije kubera urukundo kandi kubera ishyaka ndetse n’umwete mukomeje kugaragaza mu murimo we mu buryo budasanzwe; nanjye rero nkomeje kubashyigikira kandi nkomeje kubakomeza muri byose, ngaho nimukomere ku rugamba kandi mukomeze gutera intambwe mujya mbere kuko naje kubashyigikira kandi nkaba naje gukomeza kubayobora mu cyiza, kugira ngo iteka ryose muhore mugikatarijemo kandi muhore mucyiziritseho igihe ndetse n’imburabihe.

Nifatikanyije namwe rero muri byose nimukomere kandi mukomeze urugendo turi kumwe nk’Ijuru ryose kuko ryururukiye kubana namwe kandi rikaba ryaraje kubakomeza ndetse no kubashyigikira, kugira ngo mudacika intege muri uyu murimo ahubwo nimukomeze gutera intambwe mujya mbere, nanjye nkomeje kubakomereza intambwe kandi nkomeje kubashyigikira mu rukundo rw’Uhoraho Imana, mbambitse imbaraga zanjye kandi mbasendereje ububasha bwanjye mu buryo bukomeye, ngaho nimukataze kandi murusheho gukomera kuko naje kuvugurura buri wese muri mwe.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, MBIFURIJE IBIHE BYIZA KANDI KUGUBWA NEZA, NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO NTORE ZA DATA, NIMUKOMERE KANDI MUKOMERE KU RUGAMBA TURI KUMWE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *