UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 15 WERURWE 2025

Mbifurije umunsi mwiza Ntore z’Imana dukunda cyane, ndabaramukije kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba kuri uyu munsi, nifatikanyije namwe ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane, nimukomere kandi mukomeze urugendo turi kumwe mu buryo bwo kubakomereza intambwe kandi mu buryo bwo kubashyigikira, kubambika imbaraga kandi kubasendereza urukundo rwanjye; nifatikanyije namwe rero muri byose nimukomere ku rugamba ndabashyigikiye kandi mbafashe ikiganza, mbafatiye iry’iburyo muri byose, nimukomeze kwiyumvamo iruhuko ndetse n’ibyishimo bityo mutekanire mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, nanjye nkomeje kubashyigikira muri byose kandi nkomeje kubakomeza, nkomeje kubambika imbaraga zibafasha kujya ku rugamba nta nkomyi kandi nta kibahutaza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; ndi kumwe namwe rero nimukomere kuko naje kubakomeza kandi nkaba naje kubambika imbaraga z’urukundo rwanjye, kugira ngo zibashyigikire kandi zibakomeze mu minsi mibi Ntore z’Imana dukunda kandi nshuti bavandimwe banjye dutaramanye; mbambitse gukomera kandi mbahaye urukundo rwanjye rutavogerwa cyane cyane kuri uyu munsi kugira ngo koko rukomeze kubafasha gutsinda kandi kwirundurira muri Uhoraho Imana, we Mugenga w’ubuzima bwanyu bwa buri munsi kandi agahora muri mwe ibihe byose, kugira ngo abashishikaze kandi arusheho kubatera ubutwari kuri buri umwe umwe.

Nanjye rero nk’uko nabiteguriwe kuva kera na kare ko nzaza nkibanira namwe muri ubu buryo, mu kurushaho kubategurira kwakira ibyiza by’agatangaza bikomoka mu Ijuru mugenerwa uko bwije n’uko bikwiye kandi mu kurushaho kubibasendereza ndetse no kubibasesekazaho, kuri buri wese rero agahabwa ikimukwiriye kandi agahabwa igikwiriye kandi igitunganye gikomoka muri Uhoraho Imana, kuko buri wese muri mwe afite icyo yateguriwemo kandi akaba afite igeno rye, ngaho rero nimurusheho gusabanishwa n’ibyo byiza by’Ijuru nkomeje kubateguriramo kandi DATA akomeje kubururukirizamo uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo koko bikomeze gusabagiza roho zanyu cyane cyane mu byishimo, mu mahoro ndetse no mu mutekano mugabirwa natwe nk’abamalayika ndetse nk’abatagatifu duhorana namwe ibihe byose, kugira ngo koko turusheho kubiyigishiriza iby’Ijuru kandi turusheho kubatoza imigenzo myiza ikwiriye kandi itunganye.

Turaganje turi muri mwe rero kandi dukomeje kwifatikanya muri ubu buryo, dukomeje gufatana urunana mu nzira igana Imana, kugira ngo koko icyiza twaronkejwe n’Uhoraho Imana namwe turusheho kukibasesekazaho kandi turusheho kukibasendereza, bityo roho zanyu zihore ziri mu munezero ndetse n’ibyishimo bidukomokaho kandi bikomoka muri DATA kuko aho turi haganje amahoro, ibyishimo ndetse n’umutekano; ni yo mpamvu rero namwe tudahwema kuza kubibasesekazaho kandi ni yo mpamvu tudahwema kuza kubisendereza muri buri wese kugira ngo koko ahore atuje kandi ahore atekaniye mu rukundo rw’Uhoraho Imana.

Ntore rero dufatikanyije urugendo nimukomeze kwishima kandi mukomeze kunezerwa kuko ndi mu ruhande rwanyu, mbarwanaho kandi mbarwanirira, mbaha gutsinda kandi mbaha gukomera muri buri kimwe cyose, bityo rero nta kizadutandukanya n’urukundo Uhoraho Imana yabuganirije muri twe cyane cyane urwo kubarinda ndetse no kubitaho igihe cyose, rwo kuvomerera roho zanyu kugira ngo zirusheho kugirira umumaro abaza babagana kandi abaza babasanganiza urukundo rukomeye, namwe ntimukabure icyo mubasanganiza kuko byose mwabihawe na DATA kandi tukaba tudahwema kubibabuganirizamo ibihe byose, kugira ngo koko roho zanyu zikomeze kuzuza kandi zikomeze gusigasira benshi bari mu rugendo rugana Imana aho bari hirya no hino ku Isi; nkomeje rero kubasigasira kandi nkomeje kubashyigikira mu nzira igana Imana kandi mu bikorwa bidasanzwe dukorana buri munsi byo gukomeza gukangurira Mwene Muntu kumenya ndetse no gutandukanya ikibi n’icyiza mu buzima bwo bwa buri munsi kugira ngo koko arusheho kubakwa kandi arusheho kubakika kuko hari byinshi dukomeje kubaganiriza muri Mwene Muntu, bimufasha gukomera ndetse no kurushaho kwitegura amaza y’Uhoraho Imana mu buzima bw’Ikiremwa Muntu; ndabakunda rero kandi ndabashyigikiye Ntore dukunda, nimukomere kandi mukomeze urugendo turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye, cyane cyane mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi kuko naje kurwanana namwe urugamba kandi nkaba naje kwigaragariza muri mwe mu bikorwa bigiye bitandukanye.

AMAHORO IBIHE BYIZA TURATARAMANYE, NDABAKUNDA CYANE NI MALAYIKA RAFAYELI UBATARAMISHIJE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *