UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI 24 UGUSHYINGO 2023
Amahoro y’ Imana ntore z’ Imana nshuti zanjye, mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije igitondo gihire mwese, nimugubwe neza mu rukundo rw’ Imana kuko mbashyigikiye kandi mbakomeje kuri uyu munsi, nkaba mbavomereye imbaraga z’agatangaza kugira ngo tugendane mu mbaraga zikomeye kandi tugendane mu bubasha budasanzwe kuri uyu munsi w’ ibikorwa bikomeye mu Isi yose kuko ari umunsi w’ ibikorwa bidasanzwe kandi akaba ari imirimo ikomeye ya DATA tugomba gukorera Isi, kugira ngo dukomeze kwereka Mwene Muntu urukundo rw’ Imana, kandi dukomeze kumwereka ububasha bukomeye bw’ Uhoraho Imana; nimukomere ndabakomeje kandi ndabashyigikiye ibihe nk’ ibi ngibi, kuko nunze ubumwe namwe mu buryo bw’ agatangaza, kugira ngo nkore imirimo ikomeye, kandi nkore ibikorwa bidasanzwe mbinyujije mu bwitange bwanyu, kandi mbinyujije mu mbaraga zanyu mukomeje kugaragariza Isi umunsi ku wundi.
Mukomeje imirimo ikomeye kandi mukomeje ibikorwa bidasanzwe mu buryo bw’ agatangaza, kuko muri kurwana inkundura, murwanirira benshi batarabimenya kandi batarabisobanukirwa, kuko mumaze kugeza Isi aheza kandi mukaba mumaze kugeza ibikorwa by’ Uhoraho aheza mu Isi, kuko hari ububasha bukomeye mukomeje kumanurira mu Isi yose kandi hakaba hari imbaraga zikomeye mukomeje kugaragariza ikiremwa muntu mu bwitange bwanyu, kuko hari benshi mukomeje kugobotora, hakaba hari benshi mukomeje gukura mu nzara z’ umwanzi mubegereza mu rumuri rw’ Uhoraho Imana; nimukomere kandi mukomereze aho ngaho ndabashyigikiye muri byose, kuko nunze ubumwe namwe mu buryo bw’ agatangaza, nkaba naguye imitima yanyu mu mbaraga zikomeye kugira ngo mukomeze mwakire ububasha bw’ Uhoraho Imana, kandi mukomeze mwakire imbaraga zikomeye zibafasha kurwana kandi zibafasha gutsemba ikibi cyose mu Isi, kugira ngo ububasha bw’ Imana bukomeze bwigaragaze, bukomeze bugaragarire bose, kuko ari igihe cyo guhumura Mwene Muntu kugira ngo abone ububasha bw’Imana kandi abone imbaraga z’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose.
Nimwambare ndabambitse kuri uyu munsi, mbambitse imbaraga zikomeye kandi mbambitse ububasha bukomeye ntore z’ Imana, kugira ngo mwishime kandi munezerwe mu rukundo rw’ Uhoraho Imana Umuremyi wa byose; murakunzwe kandi murarinzwe n’ Ingabo zose zo mu Ijuru, kuko kuri uyu munsi bamanutse mu mbaraga zikomeye, bakaba baje mu bikorwa bidasanzwe by’ Uhoraho, mu rugamba baje kurwana inkundura barwanirira benshi bayobye kandi batannye kugira ngo bagarurwe mu murongo, kuko Mwene Muntu yizeye ubwenge bwe, yizera ubuhanga bwe, nyamara yirengagiza icyo ari cyo cyose, kandi ibyo atunze byose yabihawe n’ Uhoraho; ni igihe rero cyo guhindukiriza Mwene Muntu mu kumwamburaho ubushwamagara bw’ umwanzi, no kumuvanaho ikibi cy’ umwanzi yamwambitse kugira ngo yambare urukundo rw’ Imana, kandi yambare ububasha bw’ Uhoraho Imana Umuremyi wa byose; nimukomeze muharanire ubutungane nyakuri bw’ Uhoraho, kugira ngo mukomeze gutunganira Imana, kandi mukomeze kunyura Imana muri byose; mweretswe inzira zose kandi gukomeje kubamurikira mu ntambwe zanyu, kugira ngo tubarinde gutsikira kandi tubarinde kunanirwa, kuko hari ibikorwa tugomba gukorana namwe mu buryo bukomeye, kuri buri wese hakaba hari integuro imbere yanyu ikomeye kandi idasanzwe, igomba kugaragaza ibikorwa bikomeye mu Isi yose; ndi kugendana namwe mu mbaraga zikomeye kandi ndi kugendana namwe mu bubasha bukomeye, tugomba kugaragariza Isi yose mu buryo bw’ agatangaza; hari byinshi turi guhindura muri Mwene Muntu mu matwara no mu myitwarire ye, kugira ngo Mwene Muntu akomeze kunyura Imana kandi akomeze gutunganira Imana, kuko urukundo rw’ Uhoraho, kandi impuhwe z’ Uhoraho dukomeje kuzisendereza Isi yose, tukaba dukomeje kuzishimangira mu Kiremwa Muntu mu buryo bw’ agatangaza, kugira ngo Mwene Muntu akomeze yakire ibyiza ari guhabwa, kandi akomeze yakire ingabirano ari kugenerwa, kuko ari igihe cyo guhindura byose ukundi, haba abantu cyangwa ibintu, kuko byose bigomba kubirindurwa bundi bushya, mu bubasha bwa DATA kandi mu mbaraga za DATA, kugira ngo Mwene Muntu ature mu Isi Nshya akeye kandi asukuye, akereye kwakira ububasha bw’ Imana, kandi akereye kwakira imbaraga z’ Uhoraho zihebuje kandi zitangaje.
Nimukomere ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, nimukomeze mwibumbire hamwe kandi mukomeze mutahirize umugozi umwe, kuko mwashyizwe hamwe mu rukundo rw’ Imana, kugira ngo mukomeze muramire Isi kandi muramire amahanga, muramire abo bose bigize abahanga kandi bigize abanyabwenge, ni igihe cyo kubaramira kandi ni igihe cyo kubatabara mu butabazi bwihuse kandi mu mbaraga zihuse, kuko ari igihe cyo kugaragaza ibikorwa bikomeye bya DATA, kugira ngo Mwene Muntu, ibimuhenda ubwenge, ibimushuka n’ ibimurangaza byose tubivane imbere ye tumugaragarize urukundo rw’ Imana, kandi tumugaragarize urumuri rw’ Uhoraho Imana Umuremyi wa byose.
Ndi kumwe namwe kugira ngo dukomeze twenyegeze ikibatsi cy’ Uhoraho, gikomeze gitwike kandi gikomeze gikongore ikibi cyose muri Mwene Muntu, kugira ngo ububasha bw’ Imana bukomeze bugaragarire bose, kuko Uhoraho urugamba arwibereyeho kandi akaba ari kurwanya inkundura, arwanirira bose kugira ngo abahurize hamwe mu rukundo rwe.
Nta mwana nyagucibwa, kuko abana bose bagomba guhurizwa hamwe, kandi buri wese akaba agomba guhabwa umunani we yateguriwe na DATA; ntawe rero usangiye n’ undi, kuko buri wese yihagije mubyo DATA yamuhaye, ariyo mpamvu mutagomba kubyigana, buri wese agomba kwisanzura kandi akisanga muri byose, mukagirana umushyikirano udasanzwe kandi mukagirana urugwiro rudasanzwe, kuko muhurijwe na DATA mu bikorwa bye mu buryo bw’ agatangaza kandi mu mbaraga ze zikomeye.
Ntacyo muzakena kandi ntacyo muzabura, kuko mwahawe byose kandi mweguriwe byose, kugira ngo mwishyire mwizane mu byiza by’ Uhoraho kandi mwisanzurire mu bubasha bwe, ariyo mpamvu dukomeje kubambika umunsi ku wundi, kandi dukomeje kubazamura mu ntambwe, kugira ngo mukomeze muhagarare ahirengereye mukandagire umwanzi kandi mumusunike, kuko ari igihe cyo kumuhinda no kumwamagana mutavuze, mu bikorwa byanyu bya buri munsi.
Ndabakomeje rero muri byose kandi ndabashyigikiye muri byose, nimwishimire muri Uhoraho kandi munezererwe muri Uhoraho, kuko nta cyiza nko kwibera mu rukundo rw’ Imana, kandi nta cyiza nko kuyoborwa n’ imbaraga z’ Uhoraho, kuko iteka Uhoraho abarwanira akabatsindira, ariko mwe mwirwaniriye mwatsindwa ku rugamba, niyo mpamvu mugomba gukomera mugahamya ibirindiro hamwe, mugahagarara mu rukundo rw’ Imana, mugahagarara mu bubasha bw’ Uhoraho Imana bukomeye, kugira ngo dukomeze dukorane imirimo, kandi dukomeze dukorane ibikorwa bidasanzwe, tugaragaze ububasha bwacu bukomeye, kandi tugaragaze imbaraga zacu zidasanzwe muri bose.
Mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije ibihe byiza turi kumwe, ndabashyigikiye mu bubasha bukomeye kandi ndabakomeje mu mbaraga zidasanzwe, kugira ngo dukomeze dukorane imirimo n’ ibitangaza, kandi dukomeze tugarure benshi, tubahurize mu rukundo rwa DATA, kandi tubahurize mu byiza by’ Ijuru ryose.
Nkoranye namwe imirimo ikomeye kandi nkoranye namwe ibikorwa bidasanzwe, kuko hari byinshi tuvanye mu nzira, kandi akaba ari byinshi ducagaguye, kuko tuburijemo imigambi y’ umwanzi kandi tukaba dutsembye ibitero byose by’ umwanzi, kugira ngo dukomeze tugaragaze imbaraga za DATA kandi tugaragaze ububasha bwe bukomeye mu Isi yose; nimukomeze rero mubone igikwiriye kandi mubone igitunganye, abe aricyo mukurikira kandi mukurikize ijambo ry’ Imana mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi; murinzwe n’ ububasha bw’ Imana kandi murinzwe n’ imbaraga z’ Ijuru ryose, kuko Abamalayika twese twamanutse, Abatagatifu bakaba bataramanye namwe mu buryo bw’ agatangaza, kugira ngo muhore munezerwe mu bikorwa by’ Uhoraho, kandi mukomeze kwishimira ububasha bw’ Uhoraho Imana, kuko aribwo bubarinze kandi aribwo bubashyigikiye, kuko tubarwanira inkundura umunsi ku wundi, aho umwanzi ateze tugatazanura, aho umwanzi yitambitse tukavanaho imifatangwe kugira ngo mutambukire ahacyeye kandi mutambukire ahasukuye; nimwemere kuyoborwa n’ ijambo ry’ Uhoraho, kandi mwemere kuyoborwa n’ urukundo rw’ Ijuru ryose, nta kizahungabanya ubuzima bwanyu nta n’ ikizabatera gutsikira, murangamiye Uhoraho kandi mwizeye Uhoraho, mwumva ko ashoboye byose, kandi ariwe ubashoboza byose, gutwaza no gutwarana niwe, kuko ariwe ubaha imbaraga, kandi ariwe ubaha ububasha n’ ubushobozi bwo gutsemba byose ibyabagiraho ububasha, n’ ibyabagiraho uburenganzira, kugira ngo byose bitsindwe kandi bitsiratsizwe burundu, mukomeze mutambukire ahacyeye kandi mukomeze mutambukire ahasukuye.
Ndabishimiye kandi ndanezerewe kubana namwe mu byishimo, mu mirimo y’ Uhoraho, kuko ndi bugendane namwe mu mbaraga zikomeye, nimunkingurire imitima yanyu tugendane, mwirekure wese kugira ngo tugendane mu mbaraga zikomeye kandi tugendane mu bubasha bukomeye, dukore imirimo idasanzwe kandi dukore ibikorwa bidasanzwe, kugira ngo dukomeze dukandagire umwanzi kandi mukomeze mumushyire mu gisuzuguriro gikomeye, kuko ari igihe cyo kumusuzugura n’ abagenga be b’ Isi, kugira ngo tubagaragarize ko nta jambo bafite, nta bubasha bafite, ububasha ni ubw’ Imana kandi yarabubahaye, kugira ngo mugendere muri bwo kandi mwisanzurire muri bwo mu gutsemba ibitero byose b’ umwanzi no gutsemba imbaraga zose z’ umwanzi, kugira ngo muhore munezerewe muri DATA; mwahawe byose kandi mweguriwe byose, mufite ububasha bukomeye kandi mufite imbaraga zikomeye, ntabwo umwanzi agomba kubidegembyaho, nta n’ ubwo agomba kubakinira iruhande, niyo mpamvu iteka ibihe byose mugomba kumushota mukamwamagana, mukamwirukana, kuko aho mwashyizwe ni ahakomeye kandi murinzwe n’ Ingabo zikomeye, niyo mpamvu nta n’ umwe uzacika ububasha bw’ Imana, kuko mwamaze kugwatirirwa, muri mu mbaraga z’ Uhoraho kandi muri mu bubasha bw’ Uhoraho bubarinze kandi bubashyigikiye mu buryo bw’ agatangaza.
Nimukomere kandi mushyigikirane mu rukundo rwa kivandimwe, kuko muhujwe n’ Umusaraba wa Yezu Kristu kugira ngo mubane mu byishimo kandi mubane mu mahoro, bityo ibyabarangaza byose n’ ibyabashuka byose mubyamagane, kuko abana b’ Isi icyo babashakaho ni ukubatatanya kandi ni ukubacamo ibice, ariko ntabwo tuzabyemera kandi ntabwo tuzabikunda, kuko twamaze kubigarurira mwese, namwe nimwumve ko mutakigize, mutakiri abanyu, mutakifiteho uburenganzira, uburenganzira n’ ububasha ni ubw’ Uhoraho Imana kuko ariwe ubagenga mu mibereho yanyu no mu buzima bwanyu bwa buri munsi.
Nimukomeze munyungutire urukundo rw’ Uhoraho, kandi mukomeze muzirikane urukundo rw’ Imana, muzirikane ineza mwagiriwe, kandi muzirikane urukundo mwakunzwe ko ari indengakamere, bityo mukomeze guhata inzira ibirenge, mwizeye ko Uhoraho azabarwanirira, kandi azabatsindira byose, mutihamagaye kandi mutitumye, mwahujwe n’ urukundo rw’ Imana kandi mwahamagawe n’ urukundo rw’ Imana, bityo muhurizwa hamwe mu buziranenge bwa DATA, kugira ngo mukomeze imirimo ikomeye kandi mukomeze ibikorwa bikomeye mu Isi yose. Ntabwo rero musanzwe mu Isi, niyo mpamvu muzarwanywa na byinshi kandi muzahigwa na byinshi, ariko nkaba mpumuruza buri wese kandi nkomeza buri wese ukomeye ku ijambo rya DATA kandi ukomeye mu bubasha bwa DATA, ngira nti: “Nimuhumure kandi mukomere urugamba DATA arurimo kandi ari kurwanya inkundura, abarwanirira kugira ngo agaragaze ububasha bwe, kandi agaragaze imbaraga ze muri mwe”.
Hari byinshi dukomeje kubatambutsa kandi hari byinshi dukomeje kubagaragariza, kugira ngo mukomeze kubona ububasha bw’ Uhoraho Imana kandi mukomeze kubona imbaraga z’ Uhoraho Imana, kuko mwe ubwanyu mwirwaniriye mu mayira mwagera mu nzira mukananirwa, kandi mwagera mu nzira mugatsindwa, ariko ikigaragaza ko muri kumwe n’ Uhoraho igihe umwanzi ateye kandi igihe agabye ibitero, ububasha bw’ Imana burigaragaza mugatambukira ahakeye kandi mugatambukira ahasukuye, mugatambukira mu mahoro kandi mugatambukira mu byishimo, bityo Mwene Muntu icyo yabatekerezagaho, kandi icyo yabashakiraga, agasanga byose mwabitambutsemo muhagaze ntacyo bibatwaye, muhagaze mu bubasha bw’ Imana kandi muhagaze mu mbaraga z’ Uhoraho.
Nimukomeze rero mutege amatwi ububasha bw’ Imana kugira ngo mugengwe nabwo kandi muyoborwe nabwo, kuko turi kumanura ububasha bukomeye kandi turi kubamura imbaraga zikomeye zishyigikira buri wese kandi zirinda buri wese, kuko Umwanzi atishimiye ibikorwa mumaze gukora kandi akaba atishimiye intambwe buri wese amaze kugeraho, ari kubahiga hasi no hejuru kandi ari kubashaka yivuye hasi, kugira ngo arebe ko yabinjiramo, abacemo icyuho, bityo Isi ibabone kandi ab’ Isi bababone; nimwigengesere mukomeze gusigasira ibyiza mwahawe, mutege amatwi ububasha bw’ Imana, kandi mutege amatwi Ijuru kugira ngo dukomeze kubayobora muri byose, tubereke igikwiriye kandi tubereke igitunganye, kuko Uhoraho we yiteguye gukora imirimo n’ ibitangaza mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi, akaba yiteguye kugaragaza imbaraga zikomeye.
Amahoro, amahoro, ibihe byiza, ndabakunda kandi ndabashyigikiye, ntore z’ Imana turi kumwe muri byose, nifatikanyije namwe, mu byishimo, amahoro n’ umunezero, kugira ngo imitima yanyu ikomeze kunezerwa, kandi mukomeze kwishimira muri Uhoraho, kuko hari byose kandi hakaba hari ubuhungiro bwanyu n’ amizero yanyu.
Amahoro, amahoro, ibihe byiza, ndabakunda kandi mbifurije igitondo gihire kuri mwese, ngira nti umunsi mwiza w’ urugamba, kandi umunsi mwiza wo gutabarana urukundo imbaga nyamwinshi, kugira ngo dukomeze duhurize bose mu rukundo rwa DATA.
AMAHORO, AMAHORO, IBIHE BYIZA, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO, AMAHORO!