UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 28 WERURWE 2025

Mbifurije igitondo gihire Ntore za DATA dutaramanye, mbambitse imbaraga kandi ndabakomeje mu bikorwa nk’ibi ngibi, ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane; ibihe byiza Ntore za DATA dutaramanye, kandi imbaraga n’ububasha byanjye nibikomeze kubasesekazwaho aho muri hose, kuko naje kubatura buri wese aho ava akagera kandi nkaba naje kubatura buri Kiremwa cyose aho kiva kikagera, kugira ngo koko kirusheho gukanguka bityo kive mu bitotsi by’umwanzi, cyakire kandi cyegukire urukundo rwa DATA rukireshya kandi rugihamagarira guhinduka uko bwije n’uko bucyeye; namwe rero nkomeje kubaba bugufi muri byose kandi nkomeje kubambika imbaraga z’urukundo rwanjye kugira ngo zihore iteka muri mwe kandi zihore zigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi cyane cyane mu bikorwa dukomeje gukorana uko bwije n’uko bukeye, nibikomeze rero kugirira Isi yose umumaro kandi nibikomeze kugirira Mwene Muntu umumaro ukomeye, kuko dukomeje gusesekazanya imbaraga ndetse n’ububasha bukomeye mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, twimura kandi turushaho kwima umwanzi ijambo mu mitima ya benshi, kuko hari inkuta zikomeye z’umwanzi dukomeje gusenya kandi dukomeje gusenyana, cyane cyane mu guhuriza hamwe isengesho ryanyu bityo mukemera kwibumbira hamwe kandi mukemera gutahiriza umugozi umwe nk’abana b’Imana.

Ngaho rero iteka ryose nimuharanire guhora muhurije umutima hamwe mutakamba kandi musaba igikwiriye DATA, kugira ngo koko impuhwe ze kandi urukundo rwe rurusheho kururukira ku Isi, bityo ruhindure byose kandi rubashe gushyira byose ku murongo; natwe nk’abamalayika ndetse n’abatagatifu dukomeje gutakamba kandi dukomeje gutegera ibiganza benshi, kugira ngo koko imbaraga ndetse n’ububasha bisenderezwa kandi bisesekazwa buri munsi ku babi n’abeza, birusheho kubagirira umumaro kandi birusheho kubahindura bashya, cyane cyane roho zabo zibereho gutunganira Uhoraho Imana kandi zihore zibengeranamo koko urukundo rukomeye rwa DATA, bityo rurusheho kubarinda kandi rurusheho kubashyira mu cyiza gikomeye mwifuzwaho n’Ijuru ryose; erega ndi rwagati yanyu kugira ngo nkomeze kubatoza Ntore zanjye kandi Ntore za DATA, ndi rwagati yanyu kugira ngo nkomeze kubahaza amahoro ndetse n’umunezero bikomoka muri DATA, nk’uko DATA yabimpaye kandi nk’uko abingabira buri munsi; ni yo mpamvu nanjye nza kubibasakazaho kandi ni yo mpamvu nza kubibasendereza, kugira ngo koko murusheho gutuzwa mu rukundo rwacu kandi murusheho gutuzwa muri ibyo byiza mwateguriwe kandi natwe twateguriwemo na DATA tutabikwiriye, bityo tukisanga mu rukundo rwe rukomeye; namwe ni yo mpamvu dukomeza kuza kubashishikariza buri kimwe cyose, kugira ngo koko murusheho kukigirira igitinyiro cyane cyane icyo muzanirwa buri munsi kandi icyo mwigishwa kandi mukabwirwa buri munsi, cyane cyane ikibafasha kujya mbere kandi igikomeza kugirira roho zanyu umumaro, nimugikomeze kandi murusheho kugikomeraho bityo mucyambare kandi mugikindikize aho muri hose, kuko ari cyo kizabagirira umumaro ukomeye Ntore kandi nshuti zanjye dutaramanye.

Erega ndabakunda kuko nganje rwagati yanyu mbahaza ibyishimo, amahoro ndetse n’umunezero udashira, kugira ngo koko kuri uyu munsi udasanzwe naje kugendana namwe kandi naje gutaramanamo namwe, mbakomereze intambwe kandi mbashyigikire mbambike imbaraga, bityo mubashe kujya ku rugamba mwemye kandi mwemarariye kwakira urukundo rukomeye mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko byose mubihabwa na DATA kandi mukabigabirwa ku buntu bwe budashira, ni yo mpamvu mugomba kwakira byose kandi mugahora muteze ibiganza kugira ngo ibyiza kandi ibyo abategurira buri munsi bitaba imfabusa kuko hari kenshi arambura ibiganza agaba ariko kandi kenshi na kenshi Mwene Muntu akarangwa no kwinangira ndetse no kwipfumbata, bityo mu rukundo rwe rukomeye yururukiriza mu Isi ndetse no muri Mwene Muntu, hakabura urwakira kandi hakabura urwisanzuriramo uko bikwiriye, ariko rero mwebwe mwaratowe kandi mwaratoneshejwe, kandi mubwirwa buri kimwe cyose kigendanye n’amabanga y’Ijuru; ni yo mpamvu rero nta na kimwe kigomba kubaca mu myanya y’intoki, ahubwo ibyo byiza mutegurirwa uko bwije n’uko bukeye, nimukomeze kubirinda kandi mumenye kubicungira umutekano neza, bityo bikomeze gukomezwa muri mwe kandi bikomeze gufata umwanya ukwiriye kandi umwanya utunganye cyane cyane mu buzima bwanyu bwa buri munsi, najye nkomeje kubashyigikira kandi nkomeje kubakomereza intambwe muri buri kimwe cyose.

MBAMBITSE IMBARAGA RERO KURI UYU MUNSI KANDI MBAHAYE GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO, IGITONDO GIHIRE KANDI UMUNSI MWIZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE TURATARAMANYE KANDI NDABAKUNDA CYANE, AMAHORO.

By MONAKI