MAL RAFAYELI : NTA NA KIMWE KIGOMBA KUBAGIRAHO IJAMBO N’UBUBASHA

UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 24 WERURWE 2025

Mbahurije hamwe mu rukundo rwanjye Ntore za DATA dutaramanye, mbambitse imbaraga kandi mbahaye gukomera ndetse no gukataza kuri buri wese, nimwambare imbaraga tugende kuko naje kubambika kandi nkaba naje kubashyigikira mu bikorwa by’urugamba kuri uyu munsi, kugira ngo koko murusheho gushishikarira ibikorwa byanjye njye na DATA, kuko tuganje muri mwe mu kubambika imbaraga kandi mu kubasendereza ububasha bukomeye cyane cyane kuri uyu munsi, kuko twururukije byinshi byiza mu buzima bw’Ikiremwa Muntu, kandi tukaba twambitse imbaraga zikomeye abari hirya no hino; ngaho rero nimubereho kwakirira benshi mu Isi, cyane cyane abo bose barangariye mu bigiye bitandukanye, mubabere ku mazamu kandi mubabere ku rugamba uko bikwiriye, natwe nk’abamalayika ndetse n’abatagatifu turahari mu kubashishikaza kandi mu kurushaho kubambika imbaraga, mu kubaha ubutwari mu rugendo rwanyu kugira ngo koko murusheho gukora neza icyo mwatorewe kandi mwahamagariwe.

Turaganje turi muri mwe rero mu bikorwa bigiye bitandukanye, cyane cyane kuri uyu munsi ukomeye kandi kuri uyu munsi w’agatangaza, kuko twaje kugaragaza imbaraga zacu zikomeye mu buzima bw’Ikiremwa Muntu, kugira ngo koko kirusheho guhindurwa bushya kandi kirusheho guhindukirira urukundo rukomeye rwa DATA, mu mbaraga zidasanzwe rero twaje gusendereza Mwene Muntu kandi twaje gusendereza Ikiremwa cyose aho kiva kikagera, zikaba zikomeje kwigaragariza abazizi ndetse n’abatazizi, kuko dukomeje gushyira byose ku murongo kandi tukaba dukomeje gushyira bose ku murongo mu buryo bukomeye kandi mu buryo butangaje; nimukomeze kwambikwa icyo cyiza rero mwebwe muri mu ruhande rwacu kandi mwebwe muhora mukereye kutwumva ndetse no kudutega amatwi uko bikwiriye bityo tukagendana mu njyana y’urugamba ya buri munsi, tubaha gutsinda kandi tubaha kurangiza buri kimwe cyose mwahamagariwe kandi mwatorewe, kuko iyi mirimo mwayishinzwe na DATA kandi ubutabazi nk’ubu ngubu mukaba mwarabuteganyirijwe kuva kera na kare.

Ni yo mpamvu rero mugomba guhagarara mu kigwi cya benshi, kandi mukitanga wese nta na kimwe musize inyuma kuko ari igihe cyo kwegukira urukundo rwa DATA mu buryo budasubirwaho, kandi akaba ari igihe cyo kwakira imbaraga zikomeye akomeje kubabuganirizamo uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo zibashyigikire kandi koko zibakomeze mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, natwe turahari mu gukomeza kwenyegeza ikibatsi cy’urukundo mu buzima bwanyu, kandi turahari mu kubahindurira amateka mashya cyane cyane mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko hari byinshi dukomeje kubaka kandi hakaba hari byinshi dukomeje kubakira buri wese muri mwe, cyane cyane mu kumuteguramo integuro idasanzwe y’ibikorwa bya DATA, kuko bikomeje kururukirizwa mu mibiri yanyu, bityo namwe rero mukaba mutegurwa kandi mukaba muteganyirizwa gutanga ibyo byiza mugenerwa uko bwije n’uko bukeye.

Nimwakire rero buri kimwe cyose twabazaniye kuri uyu munsi kuko hari ibikorwa bidasanzwe twaje gukorera muri mwe kandi hakaba hari byinshi twaje kuzuriza mu buzima bwanyu iteka ryose kugira ngo imibereho ya Mwene Muntu ihore ihindurirwa mu buzima bwanyu, tugendeye cyane cyane ku isengesho ryanyu muturana umwete ndetse n’ingoga kandi mukemera kuza mutugana mutitangiriye itama; ngaho rero ibikorwa byanyu nibikomeze gushyigikira benshi mu Isi kandi nibikomeze gufasha ingorwa ndetse n’abatereranywe bari hirya no hino mu Isi kuko mukomeje kubera ikiramiro benshi cyane cyane abo bose bagisindagira mu rugendo rwabo, bityo iteka bakarangwa no gutsikira kandi bakarangwa no gucika intege, abo bose rero bakeneye ikiramiro kandi bakeneye igihozo gikomeye gikomoka muri Uhoraho Imana, ni yo mpamvu mutagomba kugoheka na gato kandi ni yo mpamvu mutagomba gupfukirana ibyo byiza mwahawe n’Ijuru ryose ahubwo nimukomeze kubisakaza hose kandi nimukomeze kubitanga hirya no hino, kuko hari benshi bakomeje gutega ibiganza, biteguye kwakira umukiro ndetse n’agakiza bagabirwa n’Uhoraho Imana, byose binyujijwe muri mwe; erega mwaratowe kandi mwaratoneshejwe, ni iby’igiciro gikomeye kandi ni ibyo gusigasira kuri buri wese, kuko atari ibyo gufata uko mwumva ndetse n’uko mwishakiye, kuko mubitse ubukungu bukomeye bwo mu Ijuru kandi mukaba mubitse byinshi byiza bigirira roho zanyu umumaro kandi bigafasha benshi hirya no hino ku Isi kubakwa kandi kubakika bundi bushya; ni yo mpamvu rero iryo saro ry’agaciro mwahawe mugomba kurisigasira kandi mukaribungabunga mu buryo bukomeye, kugira ngo koko icyo DATA yateguriye muri mwe kandi icyo yabuganirije mu buzima bwanyu bwa buri munsi, gikomeze kugira ireme ndetse n’agaciro mu gufasha benshi mu Isi kwitagatifuza ndetse no kuba bashya, bakemera guhinduka ndetse no kwakira Inkuru Nziza y’Umukiro Uhoraho Imana yabazaniye.

Ni muri urwo rwego rero dukomeje gutagatifuza Isi ndetse n’abayituye kandi tukaba dukomeje guhindura bose bashya kandi dukomeje guhindura byose bishya kugira ngo dushyire buri kimwe cyose mu mwanya wacyo kandi dushyire ku murongo ibikwiriye kandi ibitunganye, kuko ibyo byose bitari mu gushaka kwa DATA dukomeje kubihigikisha ububasha bwacu bukomeye kandi tukaba dukomeje gutsinda ndetse no gutsiratsiza imbaraga za Nyakibi zose aho ziva zikagera; erega dukomeje urugendo kandi turakataje mu bikorwa byacu kuko hari byinshi byatuzanye mu Isi cyane cyane mu gukomeza gucungura Mwene Muntu, tumugaragariza urukundo rukomeye kandi tumugaragariza imbaraga zacu zidasanzwe, kugira ngo koko arusheho kurindwa kandi arusheho gushyigikirwa n’urukundo rwacu mu buryo budasubirwaho.

Ndi kumwe namwe rero mu gukomeza kubasesekazaho imbaraga ndetse n’ububasha cyane cyane kuri uyu munsi ukomeye twaje gukomeza kwigaragariza mu buzima bw’Ikiremwa Muntu, dutegura kandi dutengeneza amayira ya Mwene Muntu, kugira ngo koko inzira z’Uhoraho Imana zirusheho kunozwa muri Mwene Muntu kandi urukundo rwe rudasanzwe rurusheho kwigaragariza mu mitima ya benshi; dukomeje rero gukura ikizira muri Mwene Muntu kandi dukomeje gukuraho igitambamiye urukundo rwa DATA muri Mwene Muntu, kugira ngo koko harusheho kwimakazwa icyiza gikomeye mu Isi cyazaniwe Mwene Muntu mu buryo bw’agatangaza.

Ndabashyigikiye rero nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko ndi rwagati yanyu mu kubasabanisha n’Ijuru ryose, kandi mu kurushaho kubambika imbaraga ndetse n’ubutwari cyane cyane kuri uyu munsi, nkaba nkomeje gushimira buri wese ku bwitange, ishyaka ndetse n’ubutwari bya buri munsi mukomeje kutugaragariza uko bwije n’uko bukeye mwemera gufasha Isi ndetse n’abayituye, mukemera kwakira byose kandi mukemera kwakira bose mu rukundo rwa DATA; ngaho nimukomeze urugendo ubudacogora kandi ubutagamburuzwa n’umwanzi, kuko mpari kugira ngo mbatsindire kandi mbahigikire ibitero bibisha by’umwanzi, bityo mutambukire aheza kandi ahatunganye kuko byose biri mu nteguro ya DATA, akaba ari yo mpamvu rero ari nta na kimwe kigomba kubagiraho ijambo kandi akaba ari nta na kimwe kigomba kubagiraho ububasha; ndi kumwe namwe ndaganje ndi muri mwe, nifatikanyije namwe mu bikorwa byo kurohora cyane cyane kuri uyu munsi kuko hari benshi twashyikije mu mutsindo ukomeye wa DATA kandi hakaba hari benshi twagaragarije imbaraga z’ububasha bwacu bukomeye cyane cyane kuri uyu munsi, mu kubatandukanya n’ikibi cy’umwanzi cyose aho kiva kikagera kandi mu kubambika imbaraga z’urukundo rwacu kugira ngo zisakare kandi zisenderere muri buri wese; nimukomere rero ndabakomeje kandi ndabashyigikiye Ntore dukunda, nishimanye namwe kandi ntaramanye namwe kuri uyu munsi ukomeye w’ibikorwa bya DATA kuko hari byinshi dukomeje kugeranaho kandi hakaba hari byinshi dukomeje gutegura ndetse no gutengenereza mu buzima bw’Ikiremwa Muntu aho buva bukagera.

NIMUGIRE AMAHORO MBIFURIJE UMUNSI MWIZA KUGUBWA NEZA, NIMUGUME MU RUKUNDO RWANJYE N’URWA DATA, MBAMBITSE IMBARAGA KANDI NDABASHYIGIKIYE MU BIKORWA BYA BURI MUNSI, NDI MALAYIKA RAFAYELI UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO, KUGUBWA NEZA KANDI GUKOMEZA GUTEKANIRA MU RUKUNDO RW’UHORAHO IMANA, NDABASHYIGIKIYE KANDI NKOMEJE KUBANA NAMWE MURI BYOSE; NIMUGIRE AMAHORO NDABAKUNDA KANDI NDABAZIRIKANA NTORE KANDI BIREMWA BY’UHORAHO IMANA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *