UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 10 MATA 2025

Mbifurije umunsi mwiza kandi ndabashyigikiye Ntore za DATA, turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe kandi mbayoboye mu buryo bw’urugamba, kugira ngo koko ububasha bwanjye n’ubwa DATA bukomeze gusakazwa hirya no hino ku Isi; mbambitse imbaraga rero nimukomeze kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbakomereje intambwe muri buri kimwe cyose, bityo rero imbaraga zanjye nizibasenderere kandi nizibasakareho kuko nzibasikajeho kandi nkaba nzibasendereje, kugira ngo koko ububasha bwacu bukomeze kubarinda kandi bukomeze kubacungira umutekano muri buri kimwe cyose; mbabumbiye hamwe rero mu rukundo rwanjye, nimugubwe neza kandi nimukomeze kuguma mu muzabibu wanjye n’uwa DATA kuko mukomeje kuhahererwa ibyiza bikomeye kandi mukaba mukomeje kuhahererwa ibyiza by’agatangaza mugabirwa na DATA uko bwije n’uko bukeye kugira ngo koko bibashyigikire kandi bibakomeze muri uru rugendo.

Nkomeje rero kubashyigikira kandi nkomeje kubana namwe muri ubu buryo mbambika imbaraga kandi mbaha urukundo rwanjye iteka ryose kugira ngo koko rubayobore kandi rubashyire koko mu njyana y’icyo tubifuzaho uko bwije n’uko bukeye, bityo iteka ryose duhore tubarinze kandi duhore tubacungiye umutekano kugira ngo buri kimwe cyose twateguriye muri mwe kandi buri kimwe cyose kiri mu njyana y’umugambi wa DATA abafiteho kibashe kuzurizwa mu mibiri yanyu, kuko dukomeje kururutsa byinshi byiza cyane cyane kuri uyu munsi w’agatangaza twururukije imbaraga muri Mwene Muntu kandi tukaba twatanze urukundo rukomeye kandi tukaba twatanze kuvugururwa muri Roho Mutagatifu, cyane cyane ku bari hirya no hino biteguye kwakira ingabire ndetse n’ingabirano tubagezaho uko bwije n’uko bukeye, bityo bakaba bakomeje kwamururwaho ikibi cyose cy’umwanzi aho kiva kikagera cyane cyane icyashakaga kubagiraho ijambo ndetse n’ububasha, tukaba twahagaritse kandi tukaba twavuyanze ibikorwa by’umwanzi byose aho biva bikagera.

Nimwishime rero Ntore z’Imana kuko mutaruhira ubusa kandi ku rugamba rwanyu rwa buri munsi mukaba mutavunikira ubusa rero kuko tuganje rwagati yanyu, kugira ngo koko dukomeze gushyira injyana yacu mu bikorwa dukomeje gutegurira muri mwe iteka ndetse n’iteka, bityo byose tubishyire ku murongo hakoreshejwe urukundo rwanyu ruhora rubahihibikanya cyane cyane mu kwitanga ndetse no kwitambira ibikorwa bikomeye bya DATA akomeje kubayoboramo kandi akomeje kubayoboreramo uko bwije n’uko bukeye; dukomeje rero kwifatikanya muri iyo njyana y’urugamba kandi dukomeje kugendana muri ubu buryo kugira ngo tubahe gutsinda kandi umutsindo wacu koko ukomeze kugaragarizwa mu buzima bwanyu bwa buri munsi; bityo rero namwe nimubereho kwakira koko imbaraga tubaha kandi nimubereho kwakira ububasha bukomeye bukomoka muri Uhoraho Imana, kuko yaje kubambika kandi akaba yaraje kubasendereza imbaraga ze mu buryo bw’agatangaza kugira ngo mubereho benshi mu Isi, kandi mushyigikirane ari nako mukomeza gufasha benshi bari hirya no hino ku Isi, mu kubaramiza izo mbaraga z’urukundo rukomeye rwa DATA ahora abasesekazaho kandi ahora asendereza mu mibiri yanyu.

Ngaho rero nimubereho kwakira kandi nimubereho kugenda koko nk’abatwaye amabanga y’Uhoraho Imana mu buzima bwanyu, bityo musakaze kandi mukwirakwize intamo y’icyiza kuko mugikomora kuri Uhoraho Imana, kandi mukavomererwa kuri roho zanyu cyane cyane kugira ngo mubashe gufasha benshi, cyane cyane ku baza babagana kandi ku baza bashakashaka ivomo ndetse n’iruhuko ry’Uhoraho Imana; ngaho rero nimubabere iruhuko kandi nimubabere ibyishimo bihoraho, bityo icyo umwanzi yabibye muri Mwene Muntu kibe mukivugururishe urukundo rwa DATA kuko murugabirwa kandi mukaruvomererwa uko bwije n’uko bukeye, nanjye turi kumwe kandi ndabashyigikiye kugira ngo nkomeze kubatiza imbaraga kandi nkomeze kubashyigikira muri buri gikorwa cyose aho kiva kikagera; nimwakire rero imbaraga zanjye kandi nimwakire ububasha bwanjye cyane cyane kuri uyu munsi, bubaha gutsinda kandi bubafasha muri buri kimwe cyose, cyane cyane muri ibi bihe kuko dukomeje kugaragariza ibikorwa byacu kandi ibikorwa bihambaye mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo koko mubere iteme benshi bityo babashe kwambuka kandi babashe gutsinda umwanzi; ngaho rero nimumenye ko muhagaze ahakomeye kandi mumenye ko muri kumwe n’Uhoraho Imana cyane cyane mu bikorwa byanyu bya buri munsi, kugira ngo abayobore kandi ababere Umugenga w’ubuzima bwanyu bwa buri munsi.

Nimurusheho rero kumwegukira kandi nimurusheho koko kumwereka byose kuko ari rwagati yanyu kandi akaba ari kumwe namwe ku rugamba rwanyu rwa buri munsi, kugira ngo koko abahe gutsinda kandi abahe kuganza umwanzi wese aho ava akagera; erega muri mu rukundo rwe kandi muri mu mugambi we mu buryo budasubirwaho kuko mwateguwe kuva kera na kare kandi mugategurirwa kwakira imbaraga ndetse n’ububasha bukomeye cyane cyane muri ibi bihe, kugira ngo koko mubiramize benshi kandi mubihembuze benshi, byose binyujijwe mu rukundo rwacu rutajorwa kandi rutavogerwa; mbambitse imbaraga rero cyane cyane kuri uyu munsi w’agatangaza, kuko twaje kugaragaza urukundo rwacu mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, mu kurushaho kwitanga ndetse no kwitangira benshi mu Isi, kugira ngo ibikorwa byacu bikomeze kugezwa hirya no hino kandi birusheho kwamamazwa mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, bityo Mwene Muntu wararukiye mu bibi bigiye bitandukanye abashe kugarurwa mu nzira ikwiriye kandi abashe kugarurwa mu murongo utunganye, hakorwa ibikorwa byiza kandi hakorwa ibikorwa bikomeye cyane cyane bigendanye n’injyana ikomeye y’uyu munsi y’ibikorwa bidasanzwe bya DATA, kuko bikomeje kwigaragariza hirya no hino mu Isi mu kuvugurura kandi mu guteza intambwe benshi bari kure y’urukundo rwa DATA, kugira ngo koko barusheho kwambikwa imbaraga kandi barusheho kuvugururwa cyane cyane mu kurushaho kwakira imbaraga nshya tubagenera uko bwije n’uko bukeye.

Namwe rero nimukomeze gutera agatambwe mugana imbere kandi mukomeze kuza munsanganiza urukundo ndetse n’imitima igwa neza koko yoroshya kandi igacisha make, nanjye niteguye kubakirana ubwuzu ndetse n’ingoga cyane cyane mu kurushaho kubashyikiriza DATA wabampaye, kugira ngo koko igihe nk’iki ngiki dutaramane kandi mbatere inkunga muri buri kimwe cyose, mu kubabera ikiramiro ndetse n’igihozo mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nkomeje rero kubitaho muri byose kandi nkomeje kubarinda ndetse no kubacungira umutekano, niyo mpamvu nje kubaha umugisha wanjye ubashyigikira kandi ubakomeza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kugira ngo koko urusheho kubarinda kandi ukomeze kubacungira umutekano muri buri kimwe cyose, bityo imbaraga z’ububasha bwacu zisakare kandi zibashe gukwirakwizwa hirya no hino ku Isi, kuko koko muri ku isoko kandi mukaba mwaje kuvomererwa ibyiza by’agatangaza kuri uyu munsi; ngaho rero namwe nimukomeze kurambura ibiganza mugaba kandi mutanga ibyo byiza mugenerwa uko bwije n’uko bukeye kugira ngo koko Isi yose ibashe kumva kandi ibashe kwakira ibyo byiza bikomeye itegurirwa uko bwije n’uko bukeye, ariko kandi abakira bakaba bake cyane; ni yo mpamvu rero mugomba gushyiramo umwete ndetse n’ingoga muri buri kimwe cyose, kandi mukarushaho kwitabira ndetse no kwitangira benshi mu Isi, kugira ngo koko harokoke roho nyamwinshi z’abatuye iyi Si.

Kuko rero muri mu ruhande rwacu kandi mukaba muri mu rukundo rwacu mu buryo budasubirwaho, nta na kimwe kigomba kubananira kandi nta na kimwe kigomba kubananiza, kuko muri mu mugambi wa DATA kandi mukaba muri mu rukundo rwe mu buryo budasanzwe, kugira ngo igihe cyose ahore abaha imbaraga ndetse n’ububasha byubaka roho zanyu kandi bibavugurura mu ntambwe yanyu ya buri munsi, ni yo mpamvu rero nta na kimwe kigomba kugamburuza umugambi wa DATA muri mwe cyane cyane igihe cyose yashatse kugira icyo yikorera mu buzima bwanyu bwa buri munsi, cyane cyane mu kubyaza inyungu ndetse n’umusaruro amajwi yanyu atakamba kandi atabariza abari hirya no hino, kugira ngo koko Mwene Muntu aho ava akagera arusheho kwakira ijwi rya DATA rimurembuza kandi rimuhamagarira guhinduka ndetse  no kwisubiraho.

Murabe Intumwa nziza z’amahoro kandi murabe inyaryenge mu rugendo rwanyu kuko umwanzi icyiza mutanga ashaka kukivuya ndetse no kukivuyanga kandi agahora iteka yifuza kugitesha agaciro mu buryo bukomeye, ariko kandi turahari mu kubarengera ndetse no kurinda, gucunga umutekano w’ibikorwa byanyu kandi w’ibikorwa byacu, kugira ngo koko umwanzi atabyangiza; ni yo mpamvu rero duhora bugufi yanyu nk’abamalayika ndetse n’abatagatifu, kugira ngo turinde kandi ducunge umutekano wa buri kimwe cyose kandi tubahe imbaraga ndetse n’ububasha bibakomeza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; twataramanye namwe rero kandi twagendanye namwe mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi, kuko tubashyigikiye mu bikorwa by’urugamba kandi tukaba tubashyigikiye muri buri kimwe cyose, kugira ngo koko iteka ryose duhore tuvugurura kandi duhore tugurumanisha ikibatsi cyo gukunda Uhoraho mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nimukomeze rero kutwemerera kandi nimukomeze kwemerera Roho Mutagatifu kugira ngo akomeze kuganza mu mitima yanyu kandi akomeze kubayobora mu gukora icyiza, natwe turahari mu kubashishikaza kandi mu kubiyambikira imbaraga mu buryo bukomeye kandi mu buryo butangaje kugira ngo dushyigikire buri wese muri mwe, tumukomeze kandi tumuteze agatambwe cyane cyane mu nzira y’ubutungane.

Ndabashyigikiye rero kandi ndabakunda Ntore z’Imana dutaramanye, mbambitse imbaraga kuri uyu munsi kandi nkomeza no gushimira buri wese ishyaka ndetse n’umwete, ubwitange kuri buri wese mu buryo bukomeye mukomeje kutugaragariza uko bwije n’uko bukeye; nimukomeze rero kuba abakozi beza mu muzabibu wa DATA, kuko Ingoma y’Ijuru koko izahabwa abayikoreye, namwe rero mbifurije gukataza mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, kandi mbifurije kubaho mu mahoro asendereye y’igisagirane akomoka muri Uhoraho Imana, kuko turi kumwe kugira ngo iteka ryose mpore nyabasakazaho kandi mpore mbasabanisha nayo mu buryo bukomeye; nimwakire rero buri kimwe cyose kuko nakibazaniye kuri uyu munsi cyane cyane ikibafasha gukomera kandi ikibafasha gutera intambwe, ikibafasha mu gukomera mu kwemera ndetse no mu kwizera, ibyo byose mbihundagaje rwagati yanyu kugira ngo koko bibakomeze kandi bikomeze kugirira roho zanyu umumaro.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURATARAMANYE, MBIFURIJE IJORO RIHIRE KANDI MBIFURIJE IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *