UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 23 MATA 2024
Mbifurije kugubwa neza ntore z’Uhoraho Imana, mbifurije ibihe byiza kandi mbifurije kubaho mu rukundo rw’Uhoraho, nimukomere kandi mukomeze gukatazanya ishyaka ndetse n’umwete, kuko twifatikanyije ibihe nk’ibi ngibi nshuti bavandimwe banjye dutaramana kandi tukagendana umunsi ku wundi, tukarushaho kubasenderezamo urukundo rw’Uhoraho kugira ngo mukomere kandi mukomeze kugubwa neza; nje kubaha umugisha kandi nje kubakomezamo ubutwari n’urukundo by’Uhoraho, kugira ngo mukomeze kuzirikana urukundo rw’Imana yabahanze yabakunze ikabahangira uyu mugambi, nimukomeze kubaho mu gushaka kw’Imana turi kumwe nkomeje kubakomeza kandi mbarangaje imbere muri uyu mugambi muri uru rugendo, ngaho rero nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe kuko iteka mporana namwe, nkomeza kubabera maso kandi nkakomeza kubabeshaho mu rumuri no mu rukundo rw’Uhoraho.
Nishimira kuza kubana namwe kandi nishimira gutaramana namwe, nishimira kugendana namwe mbahundagazaho ingabire n’umugisha by’Uhoraho kandi nkagendana namwe mu gukora ibitangaza hirya no hino mu Isi, mu gukomeza kururukirizamo benshi ikibatsi cy’ubuzima kandi mu gukomeza kururukirizamo benshi urukundo rw’Uhoraho kugira ngo abadandabirana n’abacika intege tubakomeze; tugenda dusubiranya ingingo za benshi yaba ku bwa roho ndetse no ku bw’umubiri, tukagenda dusubiranyamo benshi kandi tukagenda dukomeza benshi, kugira ngo urukundo rw’Imana rurusheho kuba urukundo ruganje ruhebuje kandi rutangaje; ibikorwa byacu turabikomeza kandi turabikomeje kuko tutenda kubihagarika, kuko hari byinshi tugomba kugaragaza byanze bikunze kandi hari byinshi tugomba gusendereza mu Isi yose, kugira ngo urukundo n’ububasha bw’Imana bukomeze kuganza kandi bukomeze gusenderera Isi; dukomeje rero gushyigikira ibikorwa byacu kandi dukomeje gusakaza ububasha bwacu hose, kugira ngo urukundo rwacu rukomeze kugenda rwogera hose kandi rukomeze gusakara no gusaba muri bose.
Mbifurije rero ibihe byiza byo gukorana urugwiro n’urukundo muri Uhoraho kandi mbifurije gukorana umwete ndetse n’ishyaka mudacika intege muharanira ikibubaka n’ikibakomeza, kuko dukomeje urukundo rwacu kandi tukaba dukomeje ububasha bwacu kugira ngo dukomeze gushyigikira buri kimwe cyacu cyose mu bikorwa byacu; mbihereye umugisha kandi ndabakomeje kuko mbasenderejemo urukundo rw’Imana DATA, kandi nkaba mbihereye umugisha ubakomeza ubashyigikira kugira ngo muri byose murusheho kuganza no gutera imbere kugira ngo ububasha bw’Imana butaganzwa bukomeze gusakara no gusendera mu Isi yose.
Nimwakire rero ibyiza by’agatangaza kandi mwakire urukundo rw’Imana ihoraho mbahaye umugisha, kandi mbifurije gukomera no kugubwa neza kuko iteka ryose nzakomeza kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo ububasha bw’Imana bukomeze kuba ububasha buhanitse kandi buhambaye butazigera bucogora; mbifurije rero kubana namwe kandi mbifurije guhorana iteka n’Ijuru ryose mutaramana na ryo musabana na ryo, ntimuzigere na rimwe mubura uko mwigenza kandi ntimuzigere mubura uko mugenza, kuko mufite Uhoraho Imana ubagenzereza neza kandi akabashoboza kugira ngo mubashe kugira uko mushobora, uko mugenza, niyo mpamvu iteka nururukira kubakomeza no kubashyigikira, abamalayika ndetse n’abatagatifu duturana namwe kandi tubana namwe, mu rukundo rw’Imana ruhoraho kandi rw’agatangaza, tubasabanisha ku byiza by’Ijuru by’agatangaza muri uru rukari mu buryo budasubirwaho, kugira ngo mukomeze kwizihirwa munogerwe kandi muberwe.
Hari ibicantege rero byinshi by’umwanzi bishobora guturuka hirya no hino, kuko Sekibi adashobora kwishimira Isengesho nk’iri ngiri kandi igikorwa mukora cy’urukundo, cyo gusabira Isi ndetse n’abayituye kandi mukomeza gukura ikibi cyose mu nzira, Sekibi aba ashaka kubagusha no kubahirika, ariko nimukomere mufate kuri Yezu Kristu mukomeze kandi mukatazanye ishyaka ndetse n’umwete, ibisitaza n’inzitizi mu nzira ibyo byose turabibona twiteguye kubikuramo kugira ngo dukomezanye namwe urugendo, bityo namwe muhorane umurava no gukora ishyaka ry’icyiza, kugira ngo natwe ibikorwa byacu dukomeze kubikomeza.
Naje mbasanga kuri uyu munsi kandi naje kubakomeza kuri uyu munsi, nimugire amahoro y’Imana kandi muhorane umugisha w’Uhoraho mukomeze kugubwa neza mukatazanye ishyaka ndetse n’umwete kuko mbashyigikiye, kandi nkaba nkomeje kubarangaza imbere muri uru rugendo kugira ngo ikuzo n’ububasha by’Imana bikomeze kwigaragariza muri mwe, ntacyo Uhoraho Imana yavuze kitazasohora kandi nta na kimwe Uhoraho Imana yashyizeho kitazasohora, kandi ntacyo yivugiye na kimwe atazasohoza, kuko ni Imana itabera, ni Imana itaryarya, ni Imana idahangarwa kandi ni Imana idakumirwa, ni Imana itavugirwamo, iyo niyo Mana mwiringiye kandi ibakomeza iteka uko bwije n’uko bukeye, bityo ibikuba n’ibikubarara Uhoraho Imana akabicubisha kandi akabiturisha bityo mugakomera kandi mugakomeza urugendo, bityo aho benshi cyangwa byinshi byari byiteze ko murahagwira bityo Uhoraho Imana akahabambutsa kandi mukahatambuka, kuko Uhoraho Imana aharanira kwihesha ikuzo n’icyubahiro mu bikorwa bye, mu buzima bwa Kiremwa Muntu umunsi ku wundi.
Naje nje kubakomeza no kubaha umugisha kuri iki gihe, kugira ngo muhorane umwete ndetse n’ishyaka mu kazi kandi ku murimo, akazi mukora ni ako mwangajwemo n’Uhoraho nta mwana w’Umuntu wabatumye kandi nta n’uwabahamagaye ari umuntu, ahubwo Uwiteka Imana yabahanze akabahangira uyu mugambi kuko yabatoranyije kuva kera na kare mukiri urusoro mu nda z’ababyeyi banyu, kugeza magingo aya ngaya aracyabitayeho kugira ngo akomeze ibikorwa bye n’umugambi we muri mwe, niyo mpamvu mbabwira nti buri wese nahagarare n’amaguru ye yombi bityo mwumve ko mushikamye, mukomeye kandi mukomeje urugendo no kwegamira kuri Kristu Nyagasani.
Mbahaye umugisha mu rukundo rw’Imana kandi mbasenderejemo ibyiza by’agatangaza, nshuti bavandimwe banjye nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza, intego y’icyiza muyigire ingenzi mu buzima bwanyu bwa buri munsi nanjye niteguye gukorana namwe imirimo ndetse n’ibitangaza muri byinshi no muri byose, kugira ngo amahoro y’Imana akomeze kubasenderera; nimugire umunsi mwiza kandi mugire ibihe byiza turi kumwe ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, amahoro y’Imana nakomeze abane namwe umugisha w’Imana ukomeze kubaherekeza, mu butumwa bwanyu mu buzima bwanyu bwa buri munsi, mu migirire yanyu no mu mikorere yanyu turi kumwe mbarangaje imbere, kugira ngo nkomeze kubahundagazaho ibyiza by’Ijuru by’agatangaza mwakire byose mu rukundo rw’Imana.
AMAHORO AMAHORO TURI KUMWE, NDABAKUNDA, NDABAKUNDA, NDABAKUNDA KANDI NDABAKOMEJE NSHUTI BAVANDIMWE BANJYE NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO!