UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 16 KANAMA 2024

Mbifurije igitondo gihire Biremwa bya DATA kandi Ntore z’Umusumbabyose dutaramanye, mbifurije kugubwa neza mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, ndabashyigikiye kandi mbafashe ikiganza muri byose, ndabasigasiye kandi mbashyigirishije ububasha bwanjye n’ubwa DATA, nimukomere ku rugamba turi kumwe kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye mu rukundo rw’Uhoraho Imana; nifatikanyije namwe muri byose, nimukomere kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye mu ntambwe yanyu ya buri munsi, nkomeje kubambika imbaraga zanjye kandi nkomeje kubasendereza urukundo rwanjye mu buryo budasanzwe, ngaho nimukomeze kujya mbere mu rukundo rwanjye n’urwa DATA nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze kubashishikaza kandi nkomeze kubatera ubutwari, nkomeze kubatsindira umwanzi kandi nkomeze kubatsindira imitego ye yose aho iva ikagera.

Erega turi kumwe ku rugamba rwanyu rwa buri munsi, ntabwo muzatsindwa ahubwo muzatsinda kuko mbabereye ingabo ibakingira muri byose kandi nkaba mbabereye umuyobozi ku rugamba, bityo rero ndi imbere yanyu kandi ndi inyuma, ndi iburyo ndi ibumoso, kugira ngo nkomeze kubarinda kandi nkomeze kubacungira umutekano; nimuhumure rero ntacyo muzaba turi kumwe kuko nkomeje kuba menyera byose kandi nkaba nkomeje kubamenyera iby’ingenzi, cyane cyane muri ibi bihe bikomeye kandi muri ibi bihe bihambaye umwanzi akomeje kwigarurira benshi, ariko njye turi kumwe kugira ngo nkomeze kubarwanirira kandi nkomeze kubarwanaho ubutitsa kandi ubutaretsa, kuko nkomeje kurengera ubuzima bw’Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera kandi nkaba nkomeje kubarinda mu buryo butangaje kandi mu buryo buhambaye, bityo rero Ikiremwa Muntu cyose kiri mu biganza byanjye kandi nkomeje kukirinda kandi nkomeje kugicungira umutekano mu buryo budasanzwe; kuri uyu munsi rero nkaba naje gukomeza kugendana namwe mu buryo bwo gukomeza kurwana urugamba rwa Mwene Muntu, kandi nkaba naje kugendana namwe mu buryo bwo gukomeza gushyigikira Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera.

Nimukomeze rero kujya mbere mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, kuko mbashyigikiye mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi, kuko naje kurwanana namwe urugamba kandi nkaba naje gushyigikira buri wese muri mwe, mu kumwambika imbaraga kandi mu kumusendereza imbaraga ndetse n’ububasha bikomoka muri DATA, kugira ngo mukomeze kuba abarwanyi nyakuri kandi mukomeze kuba abasirikari ku rugamba; iteka ryose rero nimuhore mutwaraniye Ingoma ya DATA, kuko ari igihe cyo kugaragaza ububasha bwe mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, kandi akaba ari igihe cyo kugaragaza imbaraga ze mu buryo budasanzwe; nanjye rero nkaba naje gusendereza imbaraga ndetse n’ububasha mu batuye iyi Si kugira ngo buri Kiremwa cyose aho kiva kikagera gikomeze kwakira imbaraga kandi gikomeze kwakira urukundo rukomeye rukomoka muri Uhoraho Imana, kugira ngo rukomeze kugifasha kuganza ikibi muri Mwene kandi rukomeze kugifasha kwitegura urukundo rukomeye rwa DATA.

Dukomeje rero gusendereza imbaraga ndetse n’ububasha kandi dukomeje gusendereza imbaraga mu batuye iyi Si mu buryo budasanzwe kugira ngo dukomeze kuvugurura kandi dukomeze kuvuguruza ikibi muri Mwene Muntu; ni yo mpamvu iteka ryose tuza kugendana namwe kandi tukaza kwifatikanya namwe mu bikorwa bidasanzwe, kugira ngo koko turusheho kwambika kandi turusheho gusendereza ububasha bwacu Isi ndetse n’abayituye; ngaho rero nimukomere ku rugamba kandi mukomeze injyana y’icyiza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze kubashyigikira, turi kumwe kugira ngo nkomeze kubambika imbaraga zanjye, bityo mubashe kujya ku rugamba mwemye kandi mwemarariye umutsindo wa DATA mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Mbambitse imbaraga zanjye rero kandi mbahaye urukundo rwanjye, ngaho nimukomeze gusabagizwa n’ibyishimo kuri uyu munsi, kubera ibikorwa bikomeye nkomeje gukorana namwe kandi kubera ibikorwa bihambaye Ijuru rikomeje kugaragariza muri mwe, iteka ryose rero nimuhore mujya mbere kandi muhore muri intwari ku rugamba, kuko nanjye naje gutwaranira muri mwe kandi nkaba naraje kugaragaza imbaraga z’ububasha bwanjye mu buzima bwanyu bwa buri munsi, bityo rero turi kumwe ku rugamba rwanyu ntimugatsindwe kandi ntabwo muzatsindwa, kuko urugamba ndwibereyeho nk’umurwanyi kandi nkaba mbarangaje imbere muri byose; turi kumwe rero ndabashyigikiye kandi mbambitse imbaraga zanjye, mbahaye urukundo rwanjye mu buryo budasanzwe, kugira ngo rukomeze kwisanzurira muri mwe kandi rukomeze kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, mu gukora icyiza kandi mu gukomeza kugitoza abatuye iyi Si bose.

Nifatikanyije namwe muri byose rero Ntore za DATA kandi nshuti bavandimwe banjye dutaramanye, nimugire umunsi mwiza turi kumwe ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba kuri uyu munsi, mbahaye umugisha wanjye kugira ngo ubashyigikire kandi ubakomeze, ubateze intambwe muri byose kuko nanjye turi kumwe kandi nkaba mbashyigikiye, nimwambare imbaraga rero kandi musenderezwe imbaraga ndetse n’ububasha kugira ngo mukomeze guhagarara gitwari kandi mukomeze guhagarara gitore mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; nifatikanyije namwe muri byose ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane, nimugire ibihe byiza turi kumwe turataramanye kandi mbafashe ikiganza muri byose, nimukomere kuko mbakomeje kandi imirimo yanjye n’iya DATA nikomeze kwigaragariza muri mwe kandi nikomeze kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze kubahaza ibyiza byanjye kandi nkomeze kubahaza ibyiza by’agatangaza nkomora muri DATA.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURATARAMANYE, MBIFURIJE  UMUNSI MWIZA, IGITONDO GIHIRE KURI BURI WESE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *