UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 23 WERURWE 2024

Mbasendereje amahoro n’umugisha ntore za DATA kandi mbifurije ibihe byiza, nimukomeze mugubwe neza muri Uhoraho Imana, ndabashyigikiye kandi ndabakomeje turi kumwe mu rugamba rwa buri munsi, kuko nunze ubumwe namwe mu bikorwa bikomeye kandi mu mirimo idasanzwe, kugira ngo ibikorwa by’Umuremyi wa byose bikomeze byigaragaze mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi; nimwakire umugisha wa DATA kuri uyu munsi ubakomeze kandi ubabesheho, kuko nakoranye namwe imirimo ikomeye kandi nkaba nakoranye namwe ibikorwa bidasanzwe, kandi nkaba nkomezanyije namwe mu njyana y’urugamba rudasanzwe mu buryo bw’agatangaza, kugira ngo dukomeze dusenye kandi dukomeze duhirike ikibi cyose cy’umwanzi muri Mwene Muntu, tugaragaze ububasha bukomeye bw’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose; turi kumwe rero ku rugamba ntihakagire ikibakanga kandi ntihakagire ikibakangaranya kuko iteka mbaha imbaraga kandi nkabaha ububasha bukomeye, kugira ngo mugendere mu rukundo rw’Uhoraho Imana kandi mugendere mu mbaraga z’Ijuru ryose.

Abamalayika turi kumwe namwe kandi turabashyigikiye turabakomeje mu rugamba rwa buri munsi, kuko twaje mu mirimo yacu mu Isi mu buryo bukomeye kandi mu bubasha bukomeye, kwihishura no kwigaragariza bose kugira ngo buri kiremwa cyose gituye Isi, kirusheho kubona urukundo rw’Imana kandi kirusheho kubona imbaraga zikomoka ku Muremyi wa byose; nimugume ku gicaniro cy’Uwiteka Imana mukomeze mwenyegeze imbaraga ze, kugira ngo zikomeze zikwirakwire mu Isi yose kandi zisendere muri bose, bityo buri kiremwa cyose gituye Isi gikomeze kwambara ububengerane bw’Uhoraho, kandi gikomeze kugendera mu rumuri rw’Uwiteka Imana mu mbaraga zikomeye n’ububasha budasanzwe.

Ntore za DATA nimukomere kandi mukomeze urugendo muzigamiwe ibyiza, integuro irarimbanyije mu buryo bw’agatangaza kuri buri wese, kuko hari byinshi turi kugenda dukora kandi hakaba hari byinshi turi kugenda tugaragaza mu Isi, cyane cyane abari maso bafite imitima ikeye kandi isukuye bakaba bari kugenda babona ububasha bwa DATA; nimukomeze mwakire urumuri kandi mukomeze mwakire imbaraga zikomeye, Uhoraho Imana akomeje gusendereza mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi.

Hari byinshi turi gukora muri mwe kandi hari byinshi turi gukora kuri buri wese mu buryo budasanzwe, kuko hari integuro idasanzwe kuri buri wese turi kugenda dutegura mu mbaraga zikomeye, kandi mu bubasha bukomeye kugira ngo buri wese abone ububasha bwa DATA, kandi buri wese tumwigaragarize imbonankubone; nimwakire amaso mashya kandi mwakire amatwi mashya, mwakire ubwenge, ubuhanga, ubushishozi, murusheho gusobanukirwa n’iby’Ingoma ya DATA, kandi murusheho gusobanukirwa n’iby’Ingoma y’Ijuru mu buryo bukomeye; hari byinshi twabahishuriye kandi hari byinshi twabagaragarije benshi bataramenya, kandi benshi batarasobanukirwa nyamara bakaba bagiye gutungurwa n’ibihe, abizeye ubwenge n’ubuhanga bwabo badashaka guca bugufi mu maso y’Umuremyi wa byose.

Ntore z’Umuremyi wa byose nimukomere ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, nimwizirike ku Ijambo rya DATA kandi mwihambire ku bubasha bwa DATA, mukindikize kandi mukomeze urukundo n’impuhwe muri mwe mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi; ntihagire uwo mureba nabi kandi ntihagire uwo mucira urubanza, ntihagire uwo mujora mu mibereho yanyu ya buri munsi, iteka nimwirundurire mu mpuhwe z’Uhoraho, kandi mwirundurire mu rukundo rwe kugira ngo bose mubarebane impuhwe kandi mubarebane urukundo, bityo buri wese mumusendereze ububasha bukomeye kandi mumusendereze imbaraga zidasanzwe.

Mwene Muntu wanze kumva kandi Mwene Muntu wanze kubona, wanze kwakira ububasha bukomeye bwa DATA, yabikunda atabikunda buri wese agomba kugendera mu gushaka kwa DATA, kuko buri kiremwa cyose kigomba gutura mu Isi nshya gikeye kandi gisukuye, gikereye kwakira ububasha bukomeye Uhoraho Imana yasendereje mu Isi yose; niyo mpamvu integuro irimbanyije mu buryo bukomeye kuko tudashaka gutsemba no guhirika, dushaka kugira ngo buri wese ahagarare mu mwanya agomba guhagararamo ku neza, kuko ububasha bukomeye dukomeje kubumanura kandi imbaraga zidasanzwe, tukaba dukomeje kuzisendereza buri wese kugira ngo ature mu rukundo rwa DATA.

Ntore za DATA nimukataze mwebwe mwese muri maso, kandi mwebwe mwese mwakiriye Ijambo ryo mu Ijuru, nimukomere kandi mukomeze urugendo ntihakagire ikibatega, ntihakagire ikibasubiza inyuma, ntihakagire ikibakangaranya, iteka murangamire Uhoraho mwizirike ku Ijambo rye kandi mwizirike ku rukundo rwe, iteka muhore munyotewe n’ibyiza by’Ingoma y’Ijuru kugira ngo ububasha bwa DATA bukomeze bubasenderere; umwanzi ntabwo yishimye ibihe nk’ibi ngibi ari guhika hasi no hejuru, ashaka guhirika intore n’intore zatowe kandi intumwa zatumwe hirya no hino mu Isi, kugira ngo abananize kandi abace intege mu rugendo bityo bohoke ku kibi cye, bityo bate urwo bari bambaye bivurugute mu mikungugu ye.

Nimube maso kugira ngo mutsembe ibikorwa bye bibisha kandi mutsembe imigambi ye mibisha, muvane mu nzira ikibi cyose cyaba imbogambizi kuri Mwene Muntu, kuko mwahawe byose kandi mweguriwe byose kugira ngo mucungire buri wese umutekano utuye Isi, kandi buri wese mumenyere ikimukwiriye n’ikimutanganiye mu bubasha bwa DATA, mu itegeko rya nyuma rya DATA kandi mu Ijambo rya nyuma rya DATA kuko mwahawe byose.

Mbifurije ibihe byiza kugubwa neza mu rukundo rw’Uhoraho Imana, gutuza no gutekana gukomeza gutega ibiganza mwakire ibyiza bya DATA mwagenewe kandi mwateguriwe, iteka mporana namwe kuko ngendana namwe mu buryo bukomeye, kandi nkaba ndi kumwe namwe mu mbaraga zidasanzwe, nunze ubumwe na buri wese, mu bubasha bukomeye bw’Umuremyi wa byose kugira ngo nkomeze ntazanure mpinde mpirike, mvane umwanda wose mu nzira buri wese agire ubuzima buzima muri DATA.

Ngaho rero nimushyigikirane kandi mukataze intambwe ku ntambwe, ntihagire ugenda biguru ntege kugira ngo adatinza abandi mu rugendo, mwese nimushibure mwihuse kugira ngo tugendane mu mbaraga zidasanzwe, kuko naje kubatera umwete kandi naje kubasindagiza mu rugendo, ahatera nkabihutisha kugira ngo mwihute mudasubira inyuma, ahanyerera nkoroshya urugendo kugira ngo mukataze ubutareba inyuma; ngaho rero namwe nimukataze mushyiremo imbaraga umwete n’ubushake, kugira ngo mwamamaze Ijambo ry’Imana kandi mwamamaze Ingoma ya DATA mu Isi yose, kuko muri abamamazabutumwa mu buryo bukomeye kandi mu mbaraga zidasanzwe; ntihakagire uwipinga kandi ntihakagire uwipfobya, ntihakagire uwitindaho mu bitekerezo n’ibyifuzo kuko ari ho umwanzi ari gufatira benshi, akabigarurira kandi akabigabiza mu buryo bukomeye.

Muri ibi bihe umwanzi ari gukoresha imbaraga zikomeye kuko ari ibihe bya nyuma tugiye kurangiza byose, kuko uru ni urugamba rwa nyuma rudasanzwe turi kurwana mu buryo bukomeye kandi butangaje turi kumanura imbaraga zidasanzwe; niyo mpamvu umwanzi nawe ari gukora yihuse mu bubasha bwe kandi mu mbaraga ze, ariko nimuhumure ibyo byose ni amatakirangoyi kuko nta bubasha afite, nta n’imbaraga afite kuko azi neza ko byose twabimwambuye, arimo kugerageza uko ashoboye kugira ngo arebe ko hari abo yakwigarurira.

Nimube maso ndi kumwe namwe ntimugatinde mu makoni kandi ntimugatinde mu nzira, abo mureba bisitaza kandi bisubiza inyuma bose tubazigamiye igihe cyabo, kuko ari amahirwe y’umwanzi kugira ngo yidegembye arebe ko hari abo yakwigarurira kandi hari abo yakwigabiza nyamara buri wese twahagaritse aho agomba guhagarara, agomba gukora imirimo ya DATA yabikunda atabikunda, yaba ahari yaba adahari kuko icyo twakoze twaragikoze kandi icyo twatunganyije twaragitunganyije, buri wese agomba kwinjira mu murimo we kandi agomba gukora imirimo ye ya gitumwa ahamagariwe mu Isi.

Nimukomere rero kandi mukomezanye umunsi ku wundi muzigamiwe ibyiza by’agatangaza, kuko hari byinshi tubamenyesha kandi tubahishurira by’Ingoma ya DATA, benshi batarasobanukirwa kandi bataramenya; mutwaye ubukungu bukomeye kandi mutwaye ububasha budasanzwe, kuko muri abadasanzwe mu Isi niyo mpamvu murwanywa na benshi kandi muhigwa na benshi, kuko umwanzi abizi neza ko mumwaka kandi mumwambura benshi mu buryo bukomeye; ngaho rero nimukataze ntore za DATA, ndi kumwe namwe muri byose kandi ndabashyigikiye ku rugamba rwa buri munsi, nimuhugukire mwakire Ijambo ry’Imana kandi mwakire ububasha bw’Imana, umunsi ku wundi mwubakwe n’Ijambo ry’Imana, ntimugakebaguze kandi ntimukarebe hirya no hino, ntimukagende biguru ntege ku rugamba, iteka nimwumve ko abasirikari bakomeye, kandi mufite ingabo zidasanzwe ziri kumwe namwe mu bubasha bukomeye.

Amahoro y’igisagirane y’Uhoraho Imana nakomeze asendere mu buzima bwanyu, abasendere no mu byanyu byose kuko mbahaye umugisha udasanzwe kuri uyu munsi, kandi nkaba mbabumbatiye mu buryo bw’agatangaza; amahoro amahoro ibihe byiza, ndabakunda kandi ndabashyigikiye ndi kumwe namwe iminsi yose, kandi ndi kumwe namwe mu rugamba rwa buri munsi mu buryo bukomeye, nimurwane mu mbaraga zidasanzwe kuko ibi bihe ntabwo ari ibihe by’akaruhuko, nta n’ubwo ari ibihe byo gukebaguza, kureba hirya no hino, ni ibihe byo kuba ku rugamba mukomeje, mushyizeho umutima n’ubushake kugira ngo imirimo ya DATA yigaragarize Isi, kandi yigaragarize bose tubinyujije mu bwitange bwanyu bwa buri munsi.

Amahoro ntore za DATA umunsi mwiza kandi ibihe byiza, ndi kumwe namwe mu byishimo kandi ndi kumwe namwe mu munezero, kuko nta kigomba kubatera kwigunga nta n’ikigomba kubatera kwiheba, kuko imitsindo yose mwayeguriwe kandi iri mu biganza byanyu; ngaho rero nimukotane kugira ngo igaragarire bose mu buryo bukomeye kandi mu mbaraga zidasanzwe, muhore mwitwararitse kuri byose kuko imitego y’umwanzi ari myinshi, kandi amayeri ye akaba ari menshi kugira ngo arebe ko yabagusha kandi yabacamo icyuho, kuko icyo ashaka ni ukubatatanya no kubanyanyagiza ariko nimuhumure, mbacungiye umutekano mu buryo bw’agatangaza kandi ndabarinze mu mbaraga zikomeye, kugira ngo ngaragaze ububasha bwa DATA kandi ngaragaze imbaraga za DATA zidasanzwe mu buzima bwanyu, no mu mibereho yanyu ya buri munsi kuko muhujwe n’Ijambo rya DATA, kandi mukaba mubumbiwe hamwe mu Butatu Butagatifu, mu rukundo rw’Ijuru ryose; nimutaramane n’Umubyeyi Muhire w’Imana, kuko ari kumwe namwe mu mutsindo udakuka w’Umutima utagira inenge, bityo imitsindo yose ihore yigaragaza muri mwe kandi ihore yigaragaza mu buzima bwanyu, mu mpumeko yanyu kugira ngo abo muhuye nabo bose bababonemo impumuro nziza y’urukundo rwa DATA mu mutsindo ukomeye.

AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE NTORE ZA DATA, NIMUKOMEZE MWEGUKANE IMITSINDO YOSE, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *