UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 11 NYAKANGA 2024

Mbifurije gukomera no gukataza mu rukundo rw’Uhoraho Imana, ndi Malayika Rafayeli ubataramishije kandi uje kwifatikanya namwe mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi kuko naje gukomezanya namwe injyana y’urugamba mu buryo budasanzwe, kandi nkaba naje gukomeza gushyigikira ibikorwa bya DATA mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu; mbambitse imbaraga rero kandi ndabashyigikiye nimugume mu rukundo rwa DATA  ubudatezuka kandi ubudasubira inyuma, bityo intego yanyu ikomeze kuba ingiro mu buzima bwanyu bwa buri munsi, bityo icyo mwiyemeje kandi icyo mwashatse mukomeze kugikomeraho kandi mukomeze kucyubakaho kuko mwubatse ku rutare rukomeye ari rwo Uhoraho Imana ukomeje kuganza mu buzima bwanyu kandi ukomeje kubashyigikira mu ntambwe yanyu ya buri munsi, nanjye ndaganje ndi muri mwe, kandi ndabakomeje ndabashyigikiye, nimugume mu rukundo rw’Uhoraho Imana, kuko mbambitse imbaraga z’ububasha bwanjye kandi nkaba mbasendereje urukundo rwanjye mu buryo butavogerwa.

Nifatikanyije namwe rero mu bikorwa by’urugamba cyane cyane kuri uyu munsi udasanzwe, naje kurwananaho namwe urugamba kandi naje gukomeza gutsinda ikibi cyose muri Mwene Muntu, kuko twaje gukomeza gukamura ubumara bw’umwanzi mu Kiremwa Muntu kandi tukaba twaje gukomeza gutsinda ibikorwa bye bibisha aho biva bikagera, namwe rero nimukomeze kuba maso ku rugamba rwanyu rwa buri munsi, mukomeze kubatura intwaro zanyu kugira ngo mubashe kujya ku rugamba, bityo mukomeze gutsinda umwanzi ibitego nanjye naje kurwanana namwe kandi naje gukomeza kubashyigikira mu bikorwa by’urugamba kuri uyu munsi kuko naje kugendana namwe mu buryo budasanzwe kandi naje kugendana namwe mu mbaraga zanjye zitavogerwa kugira ngo dukomeze kuvogagirana ibikorwa by’umwanzi.

Nifatikanyije namwe rero muri byose, nimukomere ntore za DATA kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye mu rukundo rw’uhoraho Imana; nimukomeze kwishimira umutsindo wa DATA ukomeye, ukomeje kwigaragariza muri mwe kuko hari ububasha budasanzwe dukomeje kugaragariza rwagati yanyu kandi dukomeje kugaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, ntimukumve rero ko muvunikira ubusa, kandi ntimukumve ko muruhira ubusa kuko muri mu bikorwa bidasanzwe by’ab’Ijuru kandi mukaba muyobowe n’ububasha bukomeye bw’ab’Ijuru mu buryo bufasanzwe, bityo tukaba tubarangaje imbere mu rugendo rwanyu kandi mku rugamba rwanyu tukaba duhari kuko tutibeshya igihe kandi tukaba tutibeshya na rimwe, ahubwo ibikorwa byacu bikorwa mbere kandi ibikorwa byacu bikorerwa igihe, kuko igihe cyose duhora twiteguye kandi tugahora turi intwari ku rugamba; namwe rero iteka ryose nimuhore muri abasirikari ba Kristu mukomeze kurwanya ikibi cyose muri mwe, kandi mukomeze kurwanya ikibi cyose muri Mwene Muntu kugira ngo murusheho gutera imbere mu rukundo rw’Uhoraho Imana isumba byose.

Mbifurije umunsi mwiza, umunsi wo gukomera ndetse no gukataza, kandi mbifurije umunsi wo gukomeza gutera intambwe mugana mu gushaka kwa DATA uko bikwiriye, kuko dukomeje guhamagara benshi guhinduka kandi guhindukirira urukundo rw’Uhoraho Imana, kandi tukaba dukomeje gukomangira imitima ya benshi; muririnde rero kurangara kandi muririnde kunangira imitima, ahubwo nidukomanga mufungure bwangu kandi mwumve impuruza yacu kandi mwumve Ijwi rya DATA ribakomangira uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo muryemerere bityo mugendere mu gushaka kw’icyo yifuza muri mwe kandi kw’icyo yifuza mu kiremwa cyose.

Ni mwebwe ntangarugero muri byose, ni yo mpamvu iteka ryose mpora nza kubashishikariza icyiza kandi nkaza kubereka inzira ikwiriye kandi itunganye, kugira ngo murusheho kuyikatarizamo kandi murusheho kuyishishikariza benshi mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, kuko mwagizwe abigisha mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu kandi mugashyirwa mu mwanya ukomeye wo gukomeza guhindukiza benshi mu rukundo rw’Uhoraho Imana isumba byose; ngaho nimukomeze guhagarara mu mwanya wa benshi kandi mukomeze kuba urwitegererezo mu bandi kuko twabatoranyije nk’Ijuru ryose kandi tukabagira itara mu Isi hose muri rusange kugira ngo mukomeze kuboneshereza benshi kandi mukomeze kuboneshereza Isi yose muri rusange, bityo abababonye babasoromeho imbuto nziza kandi mukomeze kwera imbuto nziza ziryohereye.

Nimukomere rero mukomeze gutera ikirenge mu cya Kristu, cyane cyane mu mibabaro kandi mu bitotezo muhura nabyo kuko ari we wabanjije muri iyo nzira ikomeye kandi muri iyo nzira itanyurwamo n’ubonetse wese, nanjye rero nkomeje kubifuriza umutsindo ukomeye wa DATA, kugira ngo ukomeze kwigaragariza muri mwe kandi ukomeze gukomeza kugarura benshi mu nzira ikwiriye kandi itunganye, kuko mu bikorwa byanyu dukomeje gukoreramo byinshi kandi mu mirimo yanyu idasanzwe kandi idasiba, dukomeje kugaruramwo benshi umwanzi yari yarigaruriye kandi umwanzi yari yarajyanyeho iminyago.

Nimukomere rero kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye muri uru rugendo; mbambitse imbaraga nimushikame mu murimo Uhoraho Imana yabatoreye, nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze kubarwanirira kandi nkomeze kubatsindira ibibatsinda, ndetse n’ibibahigahiga uko bwije n’uko bukeye nkomeje kubihindisha ububasha bwanjye kandi nkomeje kubitsikamiza imbaraga zanjye zikomeye kugira ngo ibikorwa by’umwanzi birusheho kwamburwa ijambo bityo Ijambo rya DATA abe ari ryo ryimakazwa mu Kiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera; turahamagara rero kandi turashishikariza buri kiremwa cyose, kuryumva ndetse no kurihindukirira, ngaho rero nimukomeze gufata iya mbere mu kumva kandi mu gukora icyo Uhoraho Imana abifuzaho, nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze kubashishikaza kandi nkomeze kubakomeza kuko ndi rwagati yanyu kugira ngo nkomeze kubabwiriza icyiza kandi nkomeze kubatoza igitunganye kandi icy’ingenzi.

NIMUKOMERE KUKO MBAMBITSE IMBARAGA KANDI NIMUKOMERE KUKO MBASHYIGIKIYE MU RUGENDO RWANYU, NIMUKOMERE KUKO NKOMEJE KUBAFATA IKIGANZA KANDI NKABA NZABASOHOZA AHEZA KANDI HAKOMEYE TWABATEGURIYE NJYE NA DATA; NIMUKOMERE RERO MBIFURIJE UMUNSI MWIZA KUGUBWA NEZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA NTORE ZA DATA DUTARAMANYE, NDABAKUNDA CYANE, NIMUGIRE GUKOMERA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *