UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI 07 UKUBOZA 2023

Amahoro y’Imana nabane namwe ntore z’Imana nshuti bavandimwe banjye nshyigikiye mu rukundo, mbifurije ibihe byiza ndabakunda kuko mbashyigikiye mu mbaraga zikomeye nkaba nunze ubumwe namwe mu bikorwa bya DATA bikomeye mu mirimo idasanzwe turimo kuko turi kurwana inkundura kuko ari urugamba rwa nyuma turi kurwanira ikiremwa muntu kugira ngo tugaragaze ububasha bwa DATA bukomeye mu Isi yose kandi dutangaze umukiro kuri bose; nimukomere ndabakomeje kandi ndabashyigikiye kuko nunze ubumwe namwe mu buryo bw’agatangaza, kugira ngo dukomeze turwane uru rugamba inkundura duhuriza abana bose mu rugo ruhire rw’Uhoraho, yashinze kandi yatoye mu mbaraga kugira ngo Mwene Muntu agaragaze ububasha bwe kandi amugaragarizemo imbaraga ze zidasanzwe; muri ingoro z’Uhoraho mu buryo bw’agatangaza mu kugaragaza ibikorwa bikomeye no kugaragaza imbaraga zidasanzwe mu Isi yose, ngaho nimukomere kandi mukataze, ndabashyigikiye kandi ndabakomeje muri byose kugira ngo ububasha bw’Uhoraho Imana bukomeze bwigaragaze mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi.

Turi mu bihe bidasanzwe kandi turi mu bihe by’urugamba rukomeye tugomba kurwanira buri kiremwa cyose gituye Isi, tugihuriza mu rukundo rw’Uhoraho Imana kugira ngo buri wese yisanzure na mugenzi we, kuko umwanzi yazanye amacakubiri n’amatiku muri Mwene Muntu, aho kugira ngo Mwene Muntu yisanzurane na mugenzi we mu byishimo kandi mu munezero ukomeye, umwanzi yabibye amacakubiri muri benshi bityo bata urwo bari bambaye bohoka kuby’umwanzi, tukaba tuje kurangiza intambara ikomeye mu kiremwa muntu kandi tukaba tuje kurangiza urugamba rukomeye kugira ngo tugaragaze ibikorwa by’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose muri bose; nkoranye namwe imirimo ikomeye kandi nkoranye namwe ibikorwa bidasanzwe mu gukomeza kugamburuza ikibi cyose cy’umwanzi kandi mu gukomeza gutsemba imbaraga zose z’umwanzi aho ziva zikagera, kugira ngo urukundo rw’Imana rwigaragaze muri bose kandi rukomeze rusenderere Isi yose.

Nimukomere ndabakomeje muri byose turi kumwe kuko ingabo zo mu Ijuru zamanutse kugira ngo zibane namwe kuko twinjiye mu bihe y’urugamba rudasanzwe bisaba buri wese kuva hasi agakoresha imbaraga yahawe kandi agakoresha ububasha yahawe n’Uhoraho mu buryo bw’agatangaza, mu kurwana uru rugamba inkundura kugira ngo bose bahurizwe hamwe mu rukundo rw’Imana kandi buri wese yerekezwe mu cyerekezo agomba kwerekezamo.

Nimukomeze mube maso mutakambire roho nyamwinshi kandi mutege ibiganza kugira ngo mwakire ingabirano ziri kumanurwa mu Isi kuko ari ingabirano zikomeye zifasha buri wese guhagarara no guhamya ibirindiro hamwe, gutegereza urukundo rw’Imana kugira ngo rwigaragarize bose, ntihabeho kwirwanaho no kwirwanirira kuri buri wese utuye Isi, buri wese naturize mu rukundo rw’Imana arindire ibikorwa by’Uhoraho, akeye kandi asukuye akereye kwakira ububasha bw’Imana, kuko hagowe abategereje imirimo n’ibitangaza uhoraho agiye kugaragariza Isi nyamara ari ukwinja Uhoraho Mwene Muntu yirengagiza ko uhoraho atajorwa mu bikorwa bye kuko akora uko yashatse kandi agakora uko yagennye igihe yagennye kandi isaha yateguye akagaragaza ububasha bwe kandi akagaragaza imbaraga ze zikomeye, ndi kumwe namwe muri byose kandi ndabashyigikiye muri byose kugira ngo murusheho kubona ubuhanga bw’Imana kandi murusheho kubona imbaraga z’Imana zikomeye mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi.

Nimuhagarare mukwemera, ukwizera n’urukundo kugira ngo mukore imirimo n’ibitangaza kuko ukwemera kwanyu kuzabafasha gukora byinshi kandi kuzabafasha kurohora benshi; ni igihe rero gikomeye gisaba buri wese guhagarara mu mwanya yashyizwemo n’Uhoraho ntihabeho kujandajanda kandi ntihabeho kureba hirya hino, nihabeho kwerekeza mu cyerekezo kimwe Uhoraho yaberekejemo, kurangamira uruhanga rwe kandi guharanira urukundo mu mitima yanyu, guhorana imitima icyeye kandi guhorana imitima isukuye kuko ari igihe cy’urugamba rurimbanije kandi rugeze mu mahina ariko kandi mukaba mutarurimo mwenyine Ijuru ryose ryaramanutse kugira ngo ribane namwe, Uhoraho Imana Umuremyi wa byose ari mu buzima bwanyu kuko yunze ubumwe namwe mu buryo bw’agatangaza kugira ngo ubuziranenge bwa DATA bukomeze bwigaragaze mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi, muri kumwe n’abaziranenge b’Uhoraho mu bikorwa bikomeye kuko bunze ubumwe namwe ariyo mpamvu mutagomba kwitwara runtu runtu kandi mutagomba kwitwara nk’abantu, mugomba kumva ko muriho kimal ayika kandi muriho gitagatifu, nimwumveko mutakibereyeho ahubwo mubeshejweho n’ububasha bw’Imana kandi mubeshejweho n’imbaraga z’Ijuru ryose kugira ngo mukomeze murwane uru rugamba inkundura murwanira roho nyamwinshi mu kuzinjiza mu rukundo rw’Imana no kubinjiza mu butungane bw’Uhoraho Imana; dukomeje koherereza roho nyamwinshi mu rukundo rw’Imana kandi dukomeje guhindura Mwene Muntu kundi mu kumutsembera ikibi cyose no gutsemba imbaraga zose z’umwanzi muri Mwene Muntu kugira ngo urukundo rw’Imana abe arirwo rusigara muri Mwene Muntu kuko ibigomba gutura mu Isi byose bigomba kuba bikeye kandi bisukuye mu rumuri rw’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose.

Mbifurije umugoroba mwiza ntore z’Imana, nshuti zanjye kandi mbifurije ibihe byiza, ndi kumwe namwe ndabashyigikiye kandi nkomeje kubayobora mu nzira y’urukundo, ukwemera no kwizera kugira ngo mukomeze gukora imirimo ikomeye kandi mukomeze gukora ibikorwa bidasanzwe muri bose; nimwizere Imana Umuremyi wa byose kandi mumurangamire kandi mumwizere we ndangamirwa mumwemerere mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi mumukundire muri byose, agendane namwe muri byose muyobotse ugushaka k’Uhoraho kandi muyobotse urukundo rwe kuko mwafukuriwe iriba ry’agatangaza mugomba kuhira kandi mugomba kuvomerera Isi izo mbaraga kandi urwo rukundo kugira ngo buri wese yambare imbaraga z’urukundo zimufasha guhashya umwanzi kandi zimufasha gutsemba ikibi kuko urukundo ari rwo ruzafasha Mwene Muntu kandi rukamushoboza muri byose, kuko urukundo rwihanganira byose kandi rukakira byose; Mwene Muntu rero wifitemo urukundo azaba yifitemo ubumuntu bwuzuye kuko atazaba yigize ikirura, kuko azaba yambaye isura y’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose mu kugendera mu butabera bw’Uhoraho, mu gutangaza ukuri kuzuye kandi mu kwakira imbaraga zidasanzwe mu buzima bwe no mu mibereho ye ya buri munsi.

Nimukomeze rero mubeho mu butungane turi kumwe kuko twamanutse kugira ngo tubahishurire kandi tubasobanurire amabanga y’ibyiza by’Ijuru, bityo ibidasobanutse bisobanuke mu maso yanyu mubisobanuriwe n’urukundo rw’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose, buri wese tumwandikira amateka umunsi ku wundi kandi isegonda ku isegonda kuko duhora rwagati muri mwe kandi tugahora mu buzima bwanyu bugufi bwanyu, kugira ngo buri wese tumurwanire kandi buri wese tumushyigikire muri uyu murimo kuko uyu murimo muhamagariwe ni umurimo udasanzwe kandi ni ibikorwa bidasanzwe, bisaba ubwitange bukomeye kuri buri wese kwiyambura Mwene Muntu ibyamuzirika, ibyamuboha n’ibyamunaniza byose akabyiyambura agakurikira urukundo rw’Imana.

Ndabashimiye ko mwaretse byose mukegukira urukundo rw’Imana kandi mugahitamo inzira nziza, mugahitamo icy’ingenzi kurangamira Uhoraho no guhora ku birenge by’Uhoraho mutakambira Isi kandi mutakambira ikiremwa muntu kugira ngo kirusheho kwakira urukundo rw’Imana, ntimukagundire ibyiza mwahawe ngo mwikunde mwebwe ubwanyu, nimurekure urukundo rwanyu rwose mwerekeze amaso yanyu ku batuye Isi ndetse n’Isi yose muyerekezeho urukundo rwanyu kugira ngo muyirohore kandi muyitabare kuko Uhoraho yabahaye byose kandi yabeguriye byose, mukaba muri abasare bagomba kwambutsa benshi inyanja kugira ngo bagere ku rukundo rw’Imana kandi bagere ku byiza by’Uhoraho yageneye buri wese.

Mbifurije umugoroba mwiza kandi mbifurije ibihe byiza, turi kumwe muri byose kandi ndabashyigikiye kuko Umubyeyi Muhire Mutagatifu w’Imana ari kumwe namwe mu bikorwa bye bikomeye akaba abashyigikiye mu mbaraga zidasanzwe mu gushimangira no gusenderezwa umutsindo udakuka w’umutima utagira inenge mu Isi yose kugira ngo buri wese yinjizwe mu mutima we muziranenge bityo ibikorwa bya DATA biziranenge bikomeze byigaragaze mu Isi yose kandi bikomeze byigaragarize bose mu buryo bw’agatangaza.

Ndabashyigikiye kandi ndabakomeje, nimwakire ihumure n’iruhuko mu mitima yanyu, nimushire amavunane mwakire imbaraga nshya muri DATA kugira ngo mukore imirimo ikomeye kandi mukore ibikorwa bidasanzwe kuko turi mu rugamba rukomeye ariko imitsindo yose ikaba iri mu biganza byanyu kuko Uhoraho Imana yayibahaye kandi yayirambitse mu biganza byanyu kugira ngo muzamure ibendera rihamya urukundo rw’Imana kandi rihamya ineza y’Uhoraho mu Isi yose; impuhwe n’urukundo birusheho gusendera Mwene Muntu kandi birusheho kubaka Mwene Muntu bundi bushya kugira ngo ahindurirwe amateka kandi ahindurirwe amatwara n’imyitwarire ye agendere mu rukundo rw’Imana kandi agendere mu rumuri rw’Imana ruhoraho iteka.

Mbifurije umugoroba mwiza, ibihe byiza, ndabakunda nimugubwe neza muri Uhoraho, musinzirire mu gituza cya Yezu Kristu mu byishimo, Yezu-Rukundo rusa akomeze abane namwe kandi akomeze abayoborere mu nzira nziza y’ubutungane, mutunganire Imana kandi muyinyure muri byose.

AMAHORO, AMAHORO, IBIHE BYIZA NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO Y’IMANA NTORE Z’IMANA, NSHUTI ZANJYE NKUNDA, AMAHORO! 

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *