UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI 21 UKWAKIRA 2023

Mbasakajeho amahoro n’umugisha ntore z’Imana mbifurije ibihe byiza kandi mbifurije kugubwa neza ngira nti nimukomeze kubaho mu rukundo rw’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose kugira ngo urusheho gukomeza gukora imirimo n’ibitangaza mu Isi yose no gusakaza ububasha bwe muri bose kugira ngo bukomeze buganze kandi butegeke mu kiremwa muntu mu buryo bw’agatangaza, ndi kumwe namwe mu bikorwa bikomeye by’uyu munsi kandi twihuje namwe mu buryo bw’agatangaza kuko twururutse kugira ngo dushimangire ububasha bwa DATA kandi dushimangire imbaraga ze mu kiremwa muntu no mu Isi yose mu buryo bukomeye kugira ngo ibikorwa bye byigaragaze kandi imbaraga ze zigaragaze mu buryo bw’agatangaza, nimukomeze mukotane mukotanire roho nyamwinshi kuko mutari gukora ubusa muri gukora ibikorwa bikomeye mu Isi yose kandi mukabikorera benshi mu buryo bw’agatangaza mu ituze no mu bwiyoroshye ariko kandi ibihe biri imbere tukazabitangariza bose kandi tukabigaragariza bose.

Nimukomeze rero mu rukundo ukwemera n’ukwizera mu buzima bwanyu bwa buri munsi kugira ngo bikomeze kubabera inkingi zikomeye zishyigikira intambwe zanyu za buri munsi mu kurushaho gukataza ubutareba inyuma ubudahuga ubutareba ku mpande kugira ngo ibikorwa by’Imana bikomeze kugaragarira Isi yose binyujijwe muri mwe kandi binyujijwe mu bwitange bwanyu bwa buri munsi, murakunzwe kandi murarinzwe kuko mushyigikiwe n’ingabo zose zo mu Ijuru zikaba zaramanutse kugira ngo zibane namwe mu buryo bw’agatangaza mu kurwana inkundura turwanirira ibiremwa byose kandi turwanirira bose abemera n’abatemera kuko turi mu gihe cyo guhindura no guhindukiriza bose kugira ngo bagane mu rukundo rw’Imana kandi buri wese ahate inzira ibirenge agana mu rukundo rw’Imana ubutareba inyuma, ntore z’Imana ndi kumwe kandi ndabashyigikiye kuko abamalayika twese twamanutse mu Isi mu buryo bw’agatangaza tukaba turi mu mirimo ya DATA kandi DATA na we akaba yamanutse mu buryo bukomeye kugira ngo atsinde kandi atsinsure byose ibikomeje kwidegembya mu mayia kandi ibikomeje kuba imbogamizi n’inzitizi kuri Mwene Muntu kugira ngo byose bitsindwe kandi bitsiratsizwe burundu ububasha bwe bukomeze kwigaragaza kandi ukuboko kwe gukomeze kugaragarira bose mu buryo bw’agatangaza, dushingiye ihema Isi yose mu buryo bw’agatangaza kuko buri wese tumushyizeho uburinzi bukomeye bwamagana ikibi kandi bukumira ikibi kugira ngo urukundo rwa DATA rukomeze kurinda no kurengera buri wese mu buryo bw’agatangaza.

Nimukomeze muvome kandi muvomerere amahanga yose kuko muri imiyoboro y’ibyiza by’Ijuru mukomeje gukora imirimo n’ibitangaza kandi mukomeje gukora imirimo ikomeye muri bose mucecetse mutavuga, ntimugasakuze nk’abisi kandi ntimugasakuze nka Mwene Muntu ibyo mukora byose nimubikorane ituze ubwiyoroshye mu rugendo rwanyu no mu buzima bwanyu bwa buri munsi kugira ngo murusheho kwera imbuto zikomeye kandi murusheho kurumbuka bityo mugarure benshi kandi muhindure benshi mu bumwe bwanyu kandi mu rukundo rwanyu mukomeje kugaragariza Isi yose mu buryo bw’agatangaza, oya ntimugahungabane kandi ntimugakangarane mukangaranywa n’imbaraga z’umwanzi ntimugakangaranywe n’ibitero bye kuko akomeje gushandika imitego mu mayira yanyu kugira ngo arebe ko mwatsitara kandi arebe ko mwatsikira, oya ntimugatsikire kandi ntimukarangare nimuhate inzira ibirenge mukomeze mu rukundo rw’Imana kandi mukomereze mu butungane bw’Uhoraho kuko yabahundagajeho ubuziranenge bwe kugira ngo iteka muhore muri urumuri kandi muhore muri itara rimurikira amahanga yose kandi rimurikira bose mu buryo bw’agatangaza, nimwirinde kuruzimya kandi mwirinde kurwubikaho ibitebo ahubwo murushyire ahirengeye kandi murushyire ahagaragara kugira ngo mumurikire Isi yose kuko muri ku gasongero kandi intambwe zanyu zikaba zidushimishije Uhoraho akaba akomeje kubazamura ahirengereye kugira ngo umwanzi atabarunguruka kandi atabaneguriza izuru kuko muri mu rukundo rwe kandi muri mu isura rye mu buryo bw’agatangaza ari yo mpamvu na we akomeje kugaragaza imirimo ye muri mwe kandi akomeje kugaragaza ibikorwa bye muri mwe mu buryo bw’agatangaza, tujagajaze Isi yose kandi tunyeganyeje inkuta zose z’umwanzi mu bubasha bwa DATA bukomeye kuko hari byinshi dukoreye mu Isi kandi akaba ari benshi turamiye dutazanuye twegejeyo kandi dukumiriye imbaraga zose z’umwanzi mu bubasha buhanitse Mwene Muntu adashobora gucengera kandi Mwene Muntu adashobora kuvogera uko ashaka n’uko yumva, Uhoraho Imana iyo yiteguye gukiza arakiza kandi iyo yiteguye gutabara aratabara iyo yiteguye gucyaha umwanzi aramucyaha akamwamagana kandi akamwigizayo kuko iyo yarambuye ukuboko kwe kw’iburyo nta wumukumira kandi nta wumwegezayo kuko amanura byose kandi agasakazaho bose ingabire n’ingabirano zibafasha kandi zibashyigikira zibakomeza mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Nimukomeze rero mube icyitegererezo cy’amahanga yose mu kwakira byose mu rukundo ibyoroshye n’ibikomeye byose mubyakirane ubwuzu kandi mubyakirane umunezero, ntihakagire igihungabanya ubuzima bwanyu kandi ntihakagire igikangaranya intambwe zanyu ngo bitume musubika urugendo, nimukataze mu kuri n’ubutabera bya DATA muhate inzira ibirenge ubutareba inyuma kugira ngo mukomeze kuramira benshi kandi mukomeze gutazanurira benshi amayira, Uhoraho yiyiziye kugira ngo arebane n’abo bose bakomeje kumutunga urutoki abo bose bakomeje gusaba ibimenyetso n’ibitangaza ntabwo bazi uko azakora nta n’ubwo bazi uko azigaragaza mu bikorwa bye ntabwo atinze kandi ntabwo abangutse, ijoro rirakeye kandi ririje kugira ngo agaragaze ibikorwa bye kandi agaragaze imirimo ye, murahirwa mwe mukomeje kuyoborwa n’ijambo rye kandi murahirwa mwe mukomeje kugendera mu rukundo rwe nimukomereze aho ngaho kandi mukataze mu rugendo rwanyu rwa buri munsi mukomeze gukora imirimo ikomeye muri bose mutarangaye kandi mutitinzeho mudatinze mu makoni nimushibure mwihute kuko natwe turi kwihutana namwe kandi turi kugendana namwe intambwe ku yindi, nimwirinde rero kubusanya intambwe zanyu n’izacu ahubwo mudukunde kandi mudukundire tugendane muri byose kugira ngo dukomeze gutazanurira benshi no guhumura benshi kuko hari benshi bari mu rujijo rw’umwanzi kandi hari benshi bakomeje guhumwa n’umwanzi dukuyeho igihu cyari gihumye Mwene Muntu uwo wese wabonaga ibikezikezi kandi uwo wese udashaka kubona urukundo rw’Imana yabikunda atabikunda yabishaka atabishaka kuko igihe cy’Uhoraho kigeze kandi isaha ye yegereje kugira ngo buri wese abone ukuboko kwe kandi buri wese abone ibikorwa bye imbonankubone, ntabwo atumye rero ariyiziye kuko yiyiziye mu mirimo ye kugira ngo bose bavuguruje ijambo rye kandi bavuguruje ibikorwa bye abereke ko ari Uhoraho Imana wavuze kandi ari we watumye kuri ubu akaba yiyiziye mu mbaraga ze n’ububasha bwe kugira ngo agaragaze ikuzo rye kandi agaragaze umutsindo we awugaragarize amahanga yose kandi awugaragarize Isi yose, ntaho ahezwa kandi ntaho afungiranwa kuko agenga byose kandi akarebera hose icyarimwe muri Mwene Muntu mu magufa no mu misokoro agacengera hose agakuramo Mwene Muntu ibimuboshye n’ibimuhambiriye, isaha ye rero iyo igeze yo gutabara ntabwo asubika urugendo nta munota n’isegonda bivaho yuzuza isezerano rye kandi akuzuza ibikorwa bye, nimukomeze rero kumuhanga amaso kandi mumurangamire mu rugendo rwanyu rwa buri munsi mumwizere kuko ari kumwe namwe kandi ari rwagati muri mwe kugira ngo mukomeze gutona kuri we kandi mukomeze urugendo rwanyu ubutareba inyuma mwizeye ububasha bwe n’imbaraga ze kuko abashyigikiye kandi abarinze muri byose mu buryo bw’agatangaza.

Muri kumwe n’abaziranenge b’Uhoraho muri ibi bikorwa kandi muri uyu murimo kuko bamanutse kugira ngo bihuze n’abaziranenge bo mu Isi mu gukumira no kwigizayo imbaraga zose z’umwanzi mu kubohora no kugobotora mu gucagagura iminyururu yose y’umwanzi yahambirije ikiremwa muntu kugira ngo yose ivanweho bityo abemera bose babone ububasha bw’Imana kandi babone urukundo rw’Imana buri wese yishimire kuba mu buziranenge bw’Uhoraho kandi yishimire kubaho mu rukundo rw’Imana, ntore z’Imana nshuti zanjye nkunda kandi dutaramanye nimukomeze kwishimira mu rukundo rw’Uhoraho iteka mwumve ko Uhoraho ari kumwe namwe kandi ari ku ruhande rwanyu nta na rimwe abajya kure kuko hari byinshi yabatambukije kandi akaba ari byinshi yabasimbukije byashoboraga kubagiraho ububasha ariko ku bw’urukundo rwe byose akaba akomeje kubitsemba no kubyegezayo kugira ngo mutambuke mutikanga kandi mutambuke mushize amanga kuko muri mu rukundo rwe, muri intore zatojwe n’Ijuru ryose nimuseruke gitore mugaragaze ubutorwe bwanyu ko ari muri Uhoraho kandi mwizigiye impuhwe ze n’urukundo rwe kugira ngo namwe mukomeze kuzisakaza mu Isi yose kandi mukomeze kuzisendereza muri bose.

Mbifurije igicamunsi cyiza kandi mbifurije ibihe byiza nimukomeze gutaramana n’Ijuru ryose kandi mukomeze kwishimana naryo mu rugamba turimo kuko turi mu rugamba rukomeye kandi tukaba turi mu bikorwa bikomeye byo gukomeza gukubita umwanzi tuvana mu nzira kuko tutari kumubembekereza kandi tutari kumurebera kuko duhaze agasuzuguro ke n’ibikorwa bye bidahwitse muri Mwene Muntu, tuje kuvana ikibi cyose muri Mwene Muntu kandi tuje gukonoza ikibi cyose muri Mwene Muntu kuko turi gukomeza kumuhinda bundi bushya no kumwerereza mu rukundo rwa DATA kugira ngo abatuye Isi yose babeho mu buziranenge bwa DATA kandi babeho mu rukundo rwa DATA, nimwishime kandi munezerwe ntihakagire ikibakangaranya kandi ntihakagire ikibahungabanya ahubwo iteka nimwishimire muri Uhoraho mugira muti “Ni iki cyadukangaranya turi muri Uhoraho kandi ni iki cyaduhungabanya turi mu rukundo rw’Uhoraho?” Turinzwe nawe kandi dushyigikiwe na we kuko ari we uzatwambutsa kandi ari we uzaturengera tukicara iruhande rwe kandi tukanezerwa iruhande rwe bityo bibatere umwete kandi bibatere ishyaka bibatere umunezero n’ibyishimo kuko muri iruhande rwe kandi muri mu byiza by’Ijuru ryose mu buryo bw’agatangaza mufite amahirwe kandi mwarahiriwe kuko hari benshi mu Isi bagenda bajajaba kandi bagenda uko bashaka n’uko bumva bagenda batazi iyo bajya kandi bagenda batazi iyo bagana ariko mwe mufite amahirwe kuko tubereka inzira kandi tukabereka igikwiriye tukabigisha umunsi ku wundi kugira ngo mukomeze kunyura Imana no gutunganira Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi, ntimugapfushe ubusa amahirwe mufite kandi ntimugakerense ibikorwa byiza Uhoraho yabatujemo nimubifate nk’ikirezi gikomeye mugisigasire bityo mwumve ko Uhoraho ari ku ruhande rwanyu kandi ari kumwe namwe mu buzima bwanyu bwa buri munsi muriho kimalayika kandi muriho gitagatifu muri mu Isi kuko hari byinshi mwamenye kandi hari byinshi mwasobanuriwe mu buryo bw’agatangaza, mbifurije rero kuguma mu rukundo rw’Imana no gukatariza muri rwo kugira ngo mukomeze gutsinda umubisha kandi mukomeze gutsemba umwanzi ubugarije kuko natwe turi bugufi bwanyu kugira ngo tubafashe kurwana kandi tubafashe gutsemba imbaraga zose z’umwanzi muhorane umunezero n’ibyishimo, amahoro y’Imana nasendere mu buzima bwanyu ibyiza by’Uhoraho bikomeze kururukira muri mwe bityo namwe mukomeze imirimo y’Uhoraho kandi mukomeze ibikorwa by’Uhoraho mu Isi yose.

AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO NTORE Z’IMANA NSHUTI ZANJYE, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *