UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 30 MATA 2025

Mbifurije umunsi mwiza Ntore z’Imana dukunda, ndabashyigikiye kandi mbakomejemo ububasha bwanjye n’ubwa DATA ndi Malayika Rafayeli ubataramishije kandi ubakomeje muri uru rugendo rugana Imana; ngaho rero nimukataze kandi nimurusheho gukataza kuko nanjye mbafashe ikiganza kandi nkaba mbarandase mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kugira ngo koko ndusheho kubageza ku mutsindo wanjye n’uwa DATA, bityo rero nkaba ndushijeho kwishimana namwe kandi nkaba ndushijeho kwishimana na buri wese muri mwe cyane cyane mu bikorwa tugenda dukorana uko bwije n’uko bukeye; nifatikanyije namwe  rero kandi ndi mu ruhande rwa buri wese kugira ngo koko nkomeze kumugeza ku mutsindo wanjye n’uwa DATA kandi nkomeze kubasabanisha n’Ijuru ryose mwese muri rusange, mbafatiye iry’iburyo kandi ndabakomeje, ndabashyigikiye mu bikorwa byanyu bya buri munsi, ngaho rero nimwakire imbaraga mbasezekazaho kandi nimwakire ububasha bunkomokaho kuko mpora mbubasendereza kandi nkahora mbubasesekazaho, kugira ngo koko burusheho kubakomeza mu ntambwe yanyu ya buri munsi.

Nimugire rero ibihe byiza, gukomera ndetse no gukataza kuri buri wese kuko turi kumwe mu njyana y’urugamba kandi tukaba turi kumwe mu bikorwa byanyu bya buri munsi kugira ngo koko nkomeze intambwe ya buri wese muri mwe kandi nkomeze gutegurira byinshi mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko hari byinshi nkomeje gushyikirizwa na DATA bityo nanjye nkaba niteguye kubibasanganiza kandi nkaba niteguye kubibasendereza, kuko byose mbifite mu biganza kandi DATA akaba yarabimpereye uburenganzira, bityo rero nimurusheho kuba maso kandi murusheho kwakira igeno mugabirwa n’Uhoraho Imana uko bwije n’uko bukeye kuko hari byinshi akomeje kubategurira kandi hakaba hari byinshi akomeje guteganyiriza benshi mu bari hirya no hino mu Isi, ariko kandi abakira bakaba bake cyane; mwebwe rero mwashyizwe ku isoko y’amahoro kandi mwashyizwe ku isoko y’umugisha, nimuvome kandi nimuvomererwe bityo roho zanyu zihore zitohagiye kandi zihore zishishiye mu rukundo rw’Uhoraho Imana, nanjye nkomeje kubafungurira amasoko kandi nkomeje kubafungurira byinshi byiza, kuko byose mbigabirwa na DATA kugira ngo koko bikomeze kubaka roho zanyu kandi bikomeze kubagirira umumaro mu buryo bukomeye.

Nifatikanyije namwe rero nimukomere kuko mbafashe ikiganza kandi nkaba mbashyigikiye muri buri kimwe cyose, kugira ngo koko nkomeze kubahaza ibyiza by’Ijuru kandi nkomeze kubahaza ibyiza by’agatangaza nkomora muri DATA, bityo rero nimwishimane nanjye kandi nimukomeze kugendana natwe kuko twaje kubagenderera nk’abamalayika ndetse n’abatagatifu kugira ngo turusheho gusabana namwe kandi turusheho gushyikirana namwe cyane cyane mu bikorwa byanyu bya buri munsi; turi kumwe rero mu njyana ikomeye idasanzwe y’urugamba rwa buri munsi dukorana kandi tugendanamo, kuko tutajya tubasiga intage kandi tukaba tutabasiga ku rugendo ahubwo iteka ryose duhorana namwe kandi tugakorana namwe byinshi cyane, cyane cyane rero kuri uyu munsi tukaba twafatikanyije muri byinshi mu buryo bwo gukiza Isi ndetse n’abayituye, kandi mu buryo bwo gucungura ubuzima bw’Ikiremwa Muntu aho buva bukagera, kugira ngo koko aho umwanzi yafashe icumbi arusheho kwamburwa ijambo kandi arusheho guteshwa agaciro mu mitima ya benshi.

Ni muri urwo rwego rero dukomeje gukatazanya kandi ni muri urwo rwego dukomeje kugendana na buri wese mu bikorwa bye bya bucece kandi mu bikorwa bye bidasanzwe, bityo tukaba dukomeje kubyaza inyungu ndetse n’umusaruro icyo twateguriye mu buzima bwa buri wese muri mwe, kuko koko mwateguwe mu buryo bunyuranye kandi mugategurirwa ahatandukanye, ni nako imirimo yanyu igiye itandukanye ariko yose ikuzurizwa muri Uhoraho Imana; ngaho rero nimuzirikane iyo neza mwagiriwe kandi muzirikane ubwo buntu mwagiriwe n’Uhoraho Imana, yo yemeye kubagira ibikomangoma kandi ikemera kubagira abagenerwamurage b’Ingoma ye kugira ngo koko mubereho kwamamaza, gusakaza amahoro ndetse n’umutekano mu batuye iyi Si; nimumenye rero gusigasigasira ibyo byiza mwashyizwemo kandi nimumenye kwakira umugisha utagabanyije Uhoraho Imana abagenera umunsi ku munsi bityo mumenye kuwurinda ndetse no kuwucungira umutekano, kugira ngo umwanzi atawubanyaga kandi atawangiza, nanjye ndahari kugira ngo nkomeze gukomeza buri wese kandi ndahari kugira ngo nkomeze kubacungira umutekano, bityo rero imbaraga zanjye nizibasenderere kandi ububasha bwanjye butavogerwa busesekare mu mibiri yanyu bityo bubafashe kuba maso kandi bubafashe gutsinda muri buri kimwe cyose.

MBAHAYE UMUGISHA WANJYE RERO MU BUMWE BW’IMANA DATA, IMANA MWANA, IMANA ROHO MUTAGATIFU, NUBASHYIGIKIRE KANDI NUBAKOMEZE MU BIKORWA BYANYU BYA BURI MUNSI, NANJYE TURI KUMWE NDI MALAYIKA RAFAYELI UBATARAMISHIJE KANDI UBAKUNDA CYANE; IBIHE BYIZA GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE MU RUKUNDO RWANJYE N’URWA DATA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *