UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI 12 UKUBOZA 2023

Ndabakomeje nshuti zanjye kandi ndabahobereye mu rukundo rw’Imana kuko nifatikanyije namwe mu gikorwa nk’iki ngiki kugira ngo nkomeze mbasendereze umugisha w’Imana kandi mbabashishe kuri buri kimwe cyose kuko naje kubatera inkunga muri uru rugendo kugira ngo mbahundagazeho ingabire n’ingabirano by’Uhoraho bibuzureho kandi bibasendere; ndabakunda rero kandi mbahora hafi kuko ngendana namwe amanywa na nijoro nkaba ndi Malayika Murinzi wanyu iteka ryose rero ngahora mbarindira umutekano mu buzima bwanyu nkabacungira umutekano kandi nkabashoboza kuri buri kimwe cyose kuko nkomeza kubuhira ibyiza by’agatangaza bikomoka mu Ijuru nkabagenderera rero nkababashisha kandi nkabashoboza kuri buri kimwe cyose nkabatoza icyiza kandi nkabateza intambwe ndi ubarangaje imbere muri iki gikorwa mu buryo bw’agatangaza kuko Uhoraho Imana yabihitiyemo akabaha umugisha we kugira ngo ubuzure kandi ubasendere ubashoboze kuri buri kimwe cyose.

Nimwakire kubaho kandi mwakire gukomera no gukomeza urugendo kuko nifatikanyije namwe kugira ngo mbuzuze umugisha kandi mbahaze urumuri, ibyiza by’agatangaza; naje rero kubashoboza kandi naje kubabashisha kuri uyu munsi mu buryo bw’agatangaza kandi naje kubasendereza imbaraga z’Uhoraho Imana kugira ngo zikomeze zibuzure.

Twaje rero kwifatikanya namwe turi Abamalayika benshi kugira ngo dukomeze tubahundagazeho umugisha w’Imana kandi tubashyire mu rumuri rw’Imana nyir’izina rwagati aho mubumbatirwa, aho mubumbatirwa n’ububasha bw’Uhoraho, aho tubarinda gutsikira kandi aho tubarindira umutekano mu rugendo rwanyu kugira ngo dukomeze dushyigikire intambwe z’ibirenge byanyu tubarinde kudandabirana kuko umwanzi Sekibi abatega imitego uko bwije n’uko bukeye ariko tukaba twahagurukiye kuza kuyitegura, kwigizayo imigambi ye mibisha kugira ngo ice ukubiri namwe bityo namwe mwikatarize mu rugendo rwanyu kuko Uhoraho Imana akomeje kubahundagazaho ibyiza bye kandi ihirwe rye akaba akomeje kuribatuzamo rwagati kugira ngo mukomeze kuba amahoro kandi mukomeze mugire umugisha kuko nanjye nywubahaye kandi nkaba nywubasheshekajeho kandi nkaba nkomeje kubagaburira ibyiza by’agatangaza by’ingoma y’Ijuru.

Nimurye, nimunywe, mushishe kandi mushire inyota kuko nkomeje kubahaza kuri buri kimwe cyose kugira ngo murusheho kunogerwa kandi murusheho gusobanukirwa na buri kimwe muri iki gikorwa, muri uru rugendo mu buryo bw’agatangaza, nimwakire kugabirwa buri kimwe cyose, nimwakire guhazwa kuri buri kimwe cyose, nimwakire gukataza ubudahwema kandi ubudasubira inyuma kuko urukundo rw’Imana rwaje guhobera buri wese muri mwebwe, namwe nimutege ibiganza kandi murambure amaboko murwakirane ubwuzu, ishyaka ndetse n’umwete kugira ngo urukundo rw’Imana rwaje rwagati muri mwebwe rubone aho rutura kandi murutuze mu mitima yanyu, rwisanzure kandi rubasabemo bityo namwe mukomeze gusendereza Isi ndetse n’abayituye urukundo rw’Imana rwabajemo rwagati kandi tukaba twarubazaniye mu buryo bw’agatangaza kuri uyu munsi.

Turi gukorana namwe rero imirimo ikomeye cyane mu buryo budasanzwe kuko dukomeje kugendana namwe kandi tukaba dukomeje kubagenderera amanywa na nijoro kugira ngo tubahundagazeho ihirwe ry’Ijuru mu buryo bw’agatangaza; uyu munsi rero naje kwifatikanya namwe mu bikorwa by’uyu munsi mu rugendo rw’uyu munsi kuko ndi umurinzi wanyu kandi nkaba ndi umutazanuzi w’amayira mu bikorwa byanyu kandi nkaba ngendana namwe mu buryo bwo gukora ibitangaza, gukora ibyananiranye, gushobora ibyananiranye, ibikorwa byanyu bya buri munsi nkaba nkomeje kugenda mbyifatikanyamo namwe mu gukomeza gukora imirimo ikomeye myinshi nyikorera ibiremwa bituye Isi nifatikanyije namwe mu isengesho ryanyu ry’ubutaretsa.

Ntore z’Imana kandi bana banjye kandi ntore z’Uhoraho mwakunzwe mukaba mukungahajwe kuri buri kimwe cyose muri abavandimwe banjye kandi muri inshuti zanjye nanjye mbabereye byose kuko ndi byose muri mwebwe, icyo mukennye cyose kandi icyo mukeneye cyose mujye munsanga mukimbwire bityo nanjye nkibashoborere kandi nkibakemurire kuko nshobora byose kuko ububasha bw’Uhoraho Imana bubana nanjye mu buryo bw’agatangaza nkomeza gutambagira mu Isi yose mu biremwa byose nkagenda nkora imirimo ikomeye ndetse n’ibitangaza kandi ngakomeza gutazanurira amayira benshi kugira ngo babashe kwinjirana ubwuzu n’ububasha mu Ijuru kugira ngo binjire amarembo ya DATA bisange kandi bisanzure kuko hari benshi Sekibi aba ashaka gupfukirana kugira ngo batibonera nyir’izina urukundo n’ububasha by’Uhoraho ariko kuri uyu munsi nkaba naje gutazanurira amayira benshi kandi nkaba naje kubohora benshi, gukura benshi mu bubata bw’umwanzi kugira ngo mbashyitse nyir’izina mu rukundo rw’Imana rwagati.

Nimwakire imbaraga zibakomeza kandi zibashyigikira zibabeshaho iminsi yose, nanjye naje kwifatikanya namwe mu bikorwa by’uyu munsi, namwe rero ubwanyu nabagendereye kugira ngo mbasenderezemo umugisha n’ububasha bw’Uhoraho kandi nkomeze kubasendereza urukundo rw’Uhoraho rukomeze kubana namwe mu buryo bw’agatangaza kandi mbasendereze umugisha w’Uhoraho mu buryo budasubirwaho.

Uyu munsi rero naje kubakoreramo imirimo ndetse n’ibitangaza bikomeye kandi ni nako ndakorana namwe imirimo ndetse n’ibitangaza mu Isi yose kuko isengesho muri buture uyu munsi ndaba ndyifatikanyijemo namwe mu kugenda nshobora ibyananiranye nkora ibishoboka mu bidashoboka kuko Uhoraho Imana yampaye imbaraga n’ububasha bwo kugira ngo ngende nkemura ibyanze gukemuka kuri uyu munsi kandi ngendane namwe mu mbaraga nyinshi ari yo mpamvu buri wese muri mwebwe mubwiye nti nimutege ibiganza, murambure ibiganza byanyu mbahereze imbaraga, umugisha n’ububasha, mwakire gusenderezwa imbaraga n’umugisha by’Uhoraho bibuzure kandi bibasabemo bityo kuri uyu munsi dukomeze kwifatikanya mu mirimo ikomeye yo kugaragaza umutsindo w’Uhoraho, wo kugaragaza ububasha bw’Imana isumba byose, ntore z’Imana muri mu kazi kandi mukomeje igikorwa kandi mukomeje kugaragaza ubwitange bwanyu, ubudahwema kandi ubutaretsa mu mbaraga muhabwa n’Ijuru, mu rukundo mugabirwa n’Ijuru ryose kuko urukundo mufite rwo gukomeza kugaragaza ubwitange mwebwe ubwanyu ntimwabyigezaho kandi ntimwanabyishoboza, ntimwanabyishoborera kuko urukundo rw’Uhoraho rwabasatiriye kandi rwabagendereye, rwabasanganiye kugira ngo rubamenyeshe byose kandi rubahuze mu rukundo kandi mukomeze guhuriza mu cyiza cy’Uhoraho kandi mukomeze gutahiriza umugozi umwe nk’abana b’Imana bakunzwe n’Ijuru kandi mwarazwe urukundo mukaba mukomeje gushyirwa mu buntu bw’Uhoraho, nanjye rero nkomeje kubarinda, kubacungira umutekano, kubashyigikira no kubakomeza muri byose.

Nimukomeze mube intwari kandi mukomeze mugaragaze ubutwari mu buryo budasanzwe, nanjye nkomeje kubasendereza umugisha n’urukundo by’Uhoraho kugira ngo bibe muri mwebwe iminsi yose, nimwakire kuganza, gukomera, gutera intambwe ibihe byose, gukatariza icyiza, ubudahwema kandi ubudasubira inyuma, nanjye rero ndabashyigikiye kandi ndabakomeje kandi iminsi yose nkomezanyije namwe urugendo sinzigera nsubira kandi sinzigera mpagarara kuza kwifatikanya namwe mu mirimo ikomeye ya DATA yanyoherejemo kuza kwifatikanya namwe mu buryo budasanzwe muri uru rugendo Uhoraho Imana abashyigikiriyemo kandi yabatangije kugira ngo akomeze agaragaze ubutabera bwe kandi agaragaze ibikorwa n’ibigwi bye mu buryo bw’agatangaza abigaragarije muri mwebwe kandi yihitiyemo yitoranyirije kugira ngo mumubere intumwa kandi mumubere inkoramutima; muri abamushimisha rero kandi ibikorwa byanyu biramunyura bikamushimisha amanywa na nijoro nanjye bikanezeza bikanyura umutima wanjye cyane iyo mbona Uhoraho Imana abishimira, iyo mbona mukomeje gukataza muri uyu murimo nanjye bintera igishyika n’umwete n’ubwira bwinshi bwo kubasanganiza urukundo n’urugwiro n’ibyishimo byinshi kugira ngo ndusheho kubuzuzamo ingabire z’ibitangaza kandi ndusheho gukorana namwe ibitangaza n’imirimo ikomeye mu Isi tugenda dukura ibishoboka mu bidashoboka, dutazanurira amayira bose muri uko gukomeza kurekura, kwirekura kugira ngo ubwitange bwanyu bugirire Isi yose akamaro.

Mbahaye imbaraga zikomeze zibafashe kandi mbahaye ububasha nibukomeze bubuzure kandi bubasendere iminsi yose, ndabakomeje kandi mbifurije umunsi mwiza nimugire amahoro y’Imana kandi Uwiteka Imana akomeze kubabera umugenga muri byose, nanjye ndabakomeje kandi ndabashyigikiye iminsi yose turi kumwe.

UMUNSI MWIZA, IBIHE BYIZA, URUGENDO RWIZA RUHIRE KURI BURI WESE, NKOMEZANYIJE NAMWE IGIKORWA MU BIKORWA BY’UYU MUNSI TURI KUMWE, NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO, UMUNSI MWIZA, NDABAKUNDA, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *